Mugesera wari wajuriye nanone akatiwe burundu ahita ajurira ngo kubera akarengane | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:49 24

Mugesera wari wajuriye nanone akatiwe burundu ahita ajurira ngo kubera akarengane

Dr Leon Mugesera umaze imyaka umunani aburana ku byaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye i Kabaya rifatwa nka rutwitsi, urukiko rw’Ubujurire yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa burundu, na rwo rwamukatiye iki gihano, ahita akijurira.

Mugesera uyu munsi yaje gusomerwa

Urukiko rw’Ubujurire rwamuburanishije ku bujurire yarushyikirije bw’icyemezo cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rwasomye uyu mwanzuro mu gikorwa cyafashe amasaha ageze muri atatu.

Uru rukiko rwagarutse ku mpamvu zatanzwe n’uregwa wasabaga guhanagurwaho ibyaha, rwavuze ko Mugesera yavuze ko ibyaha bya Jenoside aregwa byakozwe atari mu Rwanda bityo ko ataryozwa ibintu byabaye adahari.

Uregwa kandi yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko Urukiko Rukuru rwamwimye uburenganzira bwo kwiregura kuko rwanze kumva Abatangabuhamya bamushinjura mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa ari we wiyimye uburenganzira kuko yasabwe urutonde rwa bariya batangabuhamya ntarutange.

Ubushinjacyaha kandi burega Musegera kuba ijambo yavugiye i Kabaya ku wa 22 Ugushyingo 1992 ari ryo ryakongeje urwango Abahutu bagiriye Abatutsi rukanavamo Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe.

Muri ubu bujurire, Dr Mugesera yavuze ko ririya jambo atigeze akongeza urwango ahubwo ko yahamagariraga abayoboke ba MRND kwanga agasuzuguro, kureka ubugambanyi n’ubushizi bw’isoni.

Uregwa yanavugaga ko iriya mbwirwaruhame ye yari igamije gukangurira abantu kuzashishoza mu matora kuko yari yegereje ariko Urukiko rukavuga ko muri iriya discours ijambo ryavuzwe cyane ari ‘Inyenzi’ kuko rwavuze inshuro 30 mu gihe ijambo ‘amatora’ yarivuze inshuro 13.

Urukiko rwagarutse ku byaranze amaburanisha y’uru rubanza rwaba urwo mu Rukiko Rukuru n’uru rwo mu Bujurire, rwavuze ko amagambo Dr Mugesera yavugiye muri iriya nama yaragaragaje urwango afitiye Abatutsi kuko yabise amazina yo kubatesha agaciro nk’Inyenzi n’Inzoka.

Umucamanza yavuze ko Mugesera ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside kuko mu mbwirwaruhame yavuye i Kabaya n’i Nyamyumba yahamagariraga abahutu kurimbura Abatutsi ngo bagasubizwa aho baturutse muri Abisnia muri Ethiopia.

Yavuze ko ibi bikorwa bya Mugesera byabaye imwe mu ntambwe zaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside n’icyaha kibasie inyokomuntu agahanishwa igifungo cya Burundu.

Urukiko rumaze gusoma uyu mwanzuro, Mugesera yahise azamura akaboko yaka ijambo, ahita avuga mu ijwi riranguruye ko ajuririye iki cyemezo ashingiye ku ngingo z’amategeko zirimo ivuga ko mu guca urubanza habayemo akarengane.

Mugesera wageze mu Rwanda muri 2012 akaba amaze imyaka umunani aburana, asigaje kujurira mu rukiko rumwe gusa ari rwo rw’Ikirenga rukaba ari na rwo rukuru mu nkiko zo mu Rwanda.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi byaha Mugesera aregwa byagakwiye kubera urugero moniteur agri wigize umushakashatsi (Thomas Sendahiro uniyita Tom Ndahiro cg Peter Mahirwe). Imvugo z’inzangano yirirwa avuga muri iki gihe cya technology zose zizamugaruka! Ndetse n’abandi bose bigira intore bagashaka guhamiriza kurusha izirusha intambwe!! Kubiba inzangano no kwifuriza abantu kwicwa ngo nuko mutumva ibintu kimwe bizabagaruka bitinde cg bitebuke! Ikibazo cy’abanyarwanda nuko tugira mémoire courte tukaba tutigira ku mateka ugasanga buri génération iri gusuburamo amakosa y’izayibanjirije!

    • Ariko se interahamwe ijurira ite?ubuse abo mwamaze bo ahubwo mwigeze munabarasa babishyuye ko mwabacagamo n imipanga n amafuni n amahiri, mukanabatwika ari bazima none ngo muraburana ngo mwakatiwe hahh sha mwari mwaramenyereye ko mwicaga abatutsi mukaniyongeza ngizo za 1959 ,1960,1961,1963,1966 1973,1990,1992,1994 mwari mwaramenyereye disi ngo kwica umututsi si icyaha uyu munsi rero ntimubyumva ukuntu mukatirwa kuko mwishe abatutsi ikintu mwe mwumva atari icyaha hahh umuvumo w amaraso yabo uzabakurikirana iteka ryose no kugeza ku bazabakomokaho ibihe byose kuko mwabahaye umurage mubi.

    • @pilar: Nta mpamvu yo guterwa ipfunwe no kurwanya ibigarasha ku mugaragaro ngo hato amateka atazisubira, kereka nawe niba uricyo, wakumva ababirwanya bikakurya ahantu. Impamvu bariya ibyo bavuze bibagaruka irumvikana nuko ibyo bakoze byabyaye jenoside, naho ingengabitekerezo ya FPR yo kubanisha abanyarwanda, yo guha buri mu nyarwanda umutekano, yo guteza imbere igihugu no kukigira ubukombe mu ruhando mpuzamahanga, nta munyarda numwe wagatewe isoni no kuyamamaza ndetse no kurwanya yivuye inyuma abashaka kudutobera. Tom Ndahiro mwihorere kuko ibyo avuga nta kibi kirimo, ahubwo ababishoboye twese tugomba kumwigana. Wibuke muri bibiliya ahavuga ngo: nimucecekesha abangaba, namabuye azabivuga.

    • Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *