Mugisha Moïse yegukanye isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya | UMUSEKE

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya

Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryari rimaze iminsi itanu ribera muri Cameroon, Umunyarwanda Mugisha Moïse ni we waryegukanye.

Mugisha Moise yatangiye gusiga abandi ku munsi wa mbere w’isiganwa

Uyu munsi abasiganwa bakinnye agace ka nyuma ko kuva Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera ya Km 166,2.

Aka gace kegukanywe n’Umunya-Burkina Faso, Paul Daumont wakoresheje amasaha ane, iminota itanu n’amasegonda umunani.

Uyu mukinnyi wari wegukanye agace ka kabiri, yakoresheje ibihe bimwe n’abandi bakinnyi 22 barimo Areruya Joseph, Munyaneza Didier, Mugisha Moïse na Mugisha Samuel.

Uretse kwegukana isiganwa, Mugisha Moïse w’imyaka 23 ni we wabaye umukinnyi ukiri muto w’irushanwa mu gihe Mugisha Samuel yabaye umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka imisozi.

Ikipe y’u Rwanda yasoje irushanwa ku mwanya wa mbere.

Mugisha Moïse yambaye umwenda w’umuhondo kuva isiganwa ryatangira kugeza uyu munsi risojwe abifashijwemo n’abakinnyi bagenzi be bo muri Team Rwanda, nta muntu wigeze abasha kuwumwambura.

Ni isiganwa ryabaga ku nshuro ya 20 aho riri ku rwego rwa 2.2 ku ngebabihe mpuzamahanga y’amarushanwa yo gusiganwa ku magare ya UCI.

Iri isiganwa ryitabiriwe n’amakipe 9 arimo iy’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun basiganywe intera ya Km 699,4.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *