Mugisha Samuel agiye kwerekeza mu Bufaransa mu  ikipe nshya | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:41 28

Mugisha Samuel agiye kwerekeza mu Bufaransa mu  ikipe nshya

Mugisha Samuel ukina umukino wo gusiganwa ku magare, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020, nta gihindutse arerekeza mu Bufaransa, akazaba agiye gukinira ikipe ye nshya ya LMP – La Roche sur Yon.

Mugisha Samuel azerekeza mu ikipe yasinyiye mu cyumweru gishize

Mugisha Samuel yashyize umukono ku masezerano y’umwaka yo gukinira LMP – La Roche sur Yon. Iki gikorwa cyo gusinyira iyi kipe kikaba cyarabereye i Kigali mu Rwanda.

Mugisha ufite imyaka 22 y’amavuko, yatwaye  Tour du Rwanda 2018, muri 2016 yahize abandi mu kuzamuka muri Tour du Rwanda 2016 (King of Mountain).

Yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi mu kuzamuka muri Tour Valla d’Aosta 2018 (mu Butaliyane), yari mu ikipe y’u Rwanda yahamagawe mu Kiciro cy’abakuru bazakina shampiyona y’Isi 2020.

Mugisha Samuel yakiniye amakipe akomeye atandukanye nka Team Dimension Data for Qhubeka (2017-2019), Benediction(2016).

Muri 2020 nyuma ya Tour du Rwanda, yakomeje kuguma mu Rwanda akorera imyitozo muri Benediction Ignite mbere y’uko mu Cyumweru gishije yasinyiye ikipe ya Team La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa.

Yatwaye Tour du Rwanda ya 2018

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *