MUGISHA SAMUEL akoze ibikomeye yegukana TOUR DU RWANDA

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 12/08/2018 10:33 1 _

12h35: Mugisha Samuel w’imyaka 21 gusa yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ye ya mbere asize abandi bose muri rusange nubwo etape ya nyuma ya 8 yegukanywe na Azzedine Lagab wo muri Algeria.

Umunsi wa nyuma wageze, Mugisha ubu ni we ufite amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda uyu mwaka, undi ufite amahirwe yo kubimubuza ni Uwizeye Jean Claude arusha amasegonda 21 gusa, abamuri inyuma ni Mulu Hailemichal, Lagab Azzedine, Riba David Lonzano na Ndayisenga Valens bose arisha hejuru y’umunota umwe. Ku bamenyereye isiganwa ry’amagare kugeza ubu icyabuza Mugisha amahirwe cyaba ari ikidasanzwe.

Valens Ndayisenga na Jean Claude Uwizeye bari gukoresha cyane Mugisha Samuel ariko ntibarabasha kumusiga

Valens Ndayisenga na Jean Claude Uwizeye bari gukoresha cyane Mugisha Samuel ariko ntibarabasha kumusiga

Tour du Rwanda ubu ni isiganwa mpuzamahanga ryitabirwa n’amakipe anyuranye ndetse guhera umwaka utaha rizazamurwa ikiciro, Tour enye (4) ziheruka zitwawe n’abanyarwanda muri ubu buryo;

2014      Valens Ndayisenga
2015      Jean Bosco Nsengimana
2016      Valens Ndayisenga
2017      Joseph Areruya
2018:  ?????

Saa yine n’igice bahagurutse kuri Stade Amahoro i Remera bazenguruka mu mugi wa Kigali baciye izi nzira;

Stade Amahoro – Contrôle Technique – Kimironko – Kibagabaga -Akabuga ka Nyarutarama – RDB – Airtel – Stade Amahoro (inshuro 4)

Stade Amahoro – Contrôle Technique-Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – UTEXIRWA – Kinamba – Mu Kanogo – Rugunga – 40 – Tapis rouge – Nyakabanda – Kwa Mutwe – Kwa Nyiranuma- Onatracom -Gereza- MIC – Rond Point – Muhima – Nyabugogo – Kimisagara – Kwa Mutwe – 40- Cosmos – BASOREZE kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda irazamuka ku muhanda wo kwa Mutwe  inshuro ebyiri, aha abazungu ba Canal + bise “Mur de Kigali”

Uyu munsi barasiganwa 82.2Km, ni intera ngufi kurusha izindi z’uyu mwaka ariko ikaba n’indya nkurye kubera ‘Mur de Kigali’

Biteganyijwe ko ahagana saa 12:33 tuba tumenye uwegukanye Tour du Rwanda.

Uyu munsi harahaguruka abakinnyi 65 kuko ejo Bonaventure Uwizeyimana wa Benediction club na Julian Hellmann (watwaye etapes ebyiri) wa Team Embrace the World ntabwo bakinnye.

Ubu bahagurutse i Remera imbere ya Stade Amahoro, Mugisha ikizere ni cyose kereka habaye ikidasanzwe

Ubu bahagurutse i Remera imbere ya Stade Amahoro, Mugisha ikizere ni cyose kereka habaye ikidasanzwe

Abafana ni benshi buri wese arashaka gusigarana urwibutso rwa none

Abafana ni benshi buri wese arashaka gusigarana urwibutso rwa none

Abasore ku murongo ngo batangire isiganwa

Abasore ku murongo ngo batangire isiganwa

Twagiye.....

Twagiye…..

10h55:  Bamaze kuzenguruka inshuro ya mbere. Abakinnyi bose baracyari kumwe. Munyaneza Didier Mbappe niwe ufite inshingano zo kurinda Mugisha Samuel amapine yabo ntatandukana. Nta ‘attacks’ ziratangira.

11h12: ‘Attack’ y’abakinnyi bane barimo Dan Craven wa Team Embrace the World, na Bruno Araujo wo muri Petro de Luanda. Barasiga peloton 28”. Abanyarwanda baratuje urugendo ruracyari rurerure.

Abasiganwa batangira bakiri kumwe bakagenda bisobanura uko umuhanda ubarya

Abasiganwa batangira bakiri kumwe bakagenda bisobanura uko umuhanda ubarya

Mu muhanda wa Kibagabaga

Mu muhanda wa Kibagabaga

Ahazamuka si henshi habasaba imbaraga cyane

Ahazamuka si henshi habasaba imbaraga cyane

Maillot Jaune ari mu b'imbere

Maillot Jaune ari mu b’imbere

Imihanda myiza, ikirere kiza, ibidukikije byiza, umuyaga mwiza, isiganwa rikomeye

Imihanda myiza, ikirere kiza, ibidukikije byiza, umuyaga mwiza, isiganwa rikomeye

Abasiganwa mu gice cyo kuzenguruka bakiri kumwe ari benshi

Abasiganwa mu gice cyo kuzenguruka bakiri kumwe ari benshi

Uwizeye Jean Claude inyuma ya Mugisha kuko niwe ushobora kumuvana ku mwanya w'umuhondo

Uwizeye Jean Claude inyuma ya Mugisha kuko niwe ushobora kumuvana ku mwanya w’umuhondo

Ubu hari bane bagiye muri 'Break Away'

Ubu hari bane bagiye muri ‘Break Away’

12h00: Abasiganwa bageze mu Kanogo bahita bazamuka Rugunga na Rwampala, abakinnyi batandatu bari imbere ubu barasiga igikundi 40′ abo barimo;

ARAUJO Bruno wa Petro de Luanda
FAVRE Teylaz Rhones Alpes ua France
KOHL Roman wo mu ikipe imwe na ba Valens
Joseph Kamau wo muri Kenya

12h35: Mugisha Samuel w’imyaka 21 gusa yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ye ya mbere asize abandi bose muri rusange nubwo etape ya nyuma ya 8 yegukanywe na Azzedine Lagab wo muri Algeria.

Uko bakurikiranye uyu munsi no muri rusange:

Izuba ryari ryinshi ku mugongo wabo

Izuba ryari ryinshi ku mugongo wabo

Abakinnyi batanu biriwe imbere ntawe washoboye gusoza neza

Abakinnyi batanu biriwe imbere ntawe washoboye gusoza neza

Umuhanda wo kwa Mutwe bita 'Urukuta rwa Kigali' ni umwe mu iryana kurusha indi ku isi yose

Umuhanda wo kwa Mutwe bita ‘Urukuta rwa Kigali’ ni umwe mu iryana kurusha indi ku isi yose

Valens Ndayisenga, Uwizeye Jean Claude, Mulu Hailemicheal na Lozano bari mu bakinnyi bahaye akazi gakomeye Mugisha

Valens Ndayisenga, Uwizeye Jean Claude, Mulu Hailemicheal na Lozano bari mu bakinnyi bahaye akazi gakomeye Mugisha

Bajya kugera ku gasongero bashize

Bajya kugera ku gasongero bashize

Abashinzwe umutekano bakoze akazi gakomeye muri iki cyumweru

Abashinzwe umutekano bakoze akazi gakomeye muri iki cyumweru

Olivier Grand Jean ushinzwe gutegura Tour du Rwanda mu bya tekinike yishimiye uko yagenze

Olivier Grand Jean ushinzwe gutegura Tour du Rwanda mu bya tekinike yishimiye uko yagenze

Kimwe mu bigira Tour du Rwanda isiganwa rikomeye ni ubwitabire bw'abafana budasanzwe, aha ni kuri 40 i Nyamirambo

Kimwe mu bigira Tour du Rwanda isiganwa rikomeye ni ubwitabire bw’abafana budasanzwe, aha ni kuri 40 i Nyamirambo

Bazenguruka rond point yo mu mujyi wa Kigali

Bazenguruka rond point yo mu mujyi wa Kigali

Bamanutse ku Muhima bafite umuvuduko udasanzwe

Bamanutse ku Muhima bafite umuvuduko udasanzwe

Igikundi kirimo abahabwa amahirwe cyatangiye kuzamuka ku Kimisigara bari kumwe

Igikundi kirimo abahabwa amahirwe cyatangiye kuzamuka ku Kimisigara bari kumwe

Ariko barenze umurenge wa Kimisagara Mulu Hailemicheal acomoka mu bandi ashaka kwegukana etape ya none

Ariko barenze umurenge wa Kimisagara Mulu Hailemicheal acomoka mu bandi ashaka kwegukana etape ya none

Bakoresheje imbaraga nyinshi kugera bamushyikiriye kuri Cosmos

Bakoresheje imbaraga nyinshi kugera bamushyikiriye kuri Cosmos

Adrien Niyonshu na Buru Temsgen bafite inararibonye bashoboye gusoza isiganwa

Adrien Niyonshu na Buru Temsgen bafite inararibonye bashoboye gusoza isiganwa

Rwarutabura nawe yari yaje gufana Mugisha Samuel

Rwarutabura nawe yari yaje gufana Mugisha Samuel

Bahingutse kuri LP bakiri kumwe ari benshi

Bahingutse kuri LP bakiri kumwe ari benshi

Ubuhanga muri sprint bwa Lagab Azzedin w'umunya-Algeria bwagaragaye

Ubuhanga muri sprint bwa Lagab Azzedin w’umunya-Algeria bwagaragaye

Byatumye yegukana etape ya 2 muri Tour du Rwanda uyu mwaka, iba iya 4 mu mateka y'iri siganwa mpuzamahanga

Byatumye yegukana etape ya 2 muri Tour du Rwanda uyu mwaka, iba iya 4 mu mateka y’iri siganwa mpuzamahanga

Mugisha yahagereye rimwe n'aba mbere byemeje ko yegukanye Tour du Rwanda 2018

Mugisha yahagereye rimwe n’aba mbere byemeje ko yegukanye Tour du Rwanda 2018

Mushiki we yamuhoberanye ubwuzu

Mushiki we yamuhoberanye ubwuzu

Uhereye ibumoso; Mugisha Samuel, Hakiruwizeye Samuel, Ruberwa Jean, Munyaneza Didier, na Niyireba Innocent bakiniye Team Rwanda bakoze akazi katoroshye

Uhereye ibumoso; Mugisha Samuel, Hakiruwizeye Samuel, Ruberwa Jean, Munyaneza Didier, na Niyireba Innocent bakiniye Team Rwanda bakoze akazi katoroshye

Byari ibyishimo by'akataraboneka

Byari ibyishimo by’akataraboneka

Rwanda nziza yaririmbwe kubera Mugisha na bagenzi bve

Rwanda nziza yaririmbwe kubera Mugisha na bagenzi bve

Miss Rwanda Lilian Iradukunda nawe yari ahari

Miss Rwanda Lilian Iradukunda nawe yari ahari

Photos©R.NGABO/Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

1 _

gasana 12/08/2018 20:07 - 2018/08/12 at 8:07 PM

Ntibavuga LP bavuga ERP (ENTREPRISE RWANDAISE DE PETROLE)

Reply

Tanga igitekerezo