Muhadjiri yaba ari ku muryango wa APR cyangwa uwa Rayon?…We abivugaho iki? | UMUSEKE

Muhadjiri yaba ari ku muryango wa APR cyangwa uwa Rayon?…We abivugaho iki?

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Emirates Club, Hakizimana Muhadjiri, ukomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda ngo amugarurure by’umwihariko APR yahoze akinira ndetse na mukeba wayo Rayon Sports. We avuga ko nta kipe iramugezaho icyo gitekerezo.

Muhadjiri yagiye muri Emirates Club avuye muri APR

Kuri uyu wa mbere hagiye hanze amakuru avuga ko APR FC na Rayon Sports ziri kwifuza Hakizimana Muhadjiri kugira ngo uyu mukinnyi w’imyaka 25 agaruke muri shampiyona yo mu Rwanda.

Aganira na RBA, Muhadjiri yavuze ko ayo makuru atari yo kuko nta kipe iramuhamagara imubwira ko imwifuza.

Ati “Ntabwo ari byo, Kugaruka mu Rwanda ntabwo mbyanze kuko ni mu rugo gusa biragora iyo umuntu yakinnye hanze y’igihugu kugaruka kuko aba yifuza gutera imbere biruseho.”

Hakizimana yemera ko yavuganye na APR FC. Ati “Kuva nava mu Rwanda twakomeje kuvugana barampamagara bakambaza uko ubuzima bwange bumeze mu ikipe nshya nkinira.”

Hakizimana Muhadjiri avuga ko gukinira ikipe nk’iyo akinara bitoroshye bisaba imbaraga nyinshi.

Ati “Igihugu nkinamo kemera abanyamahanga babiri gusa, birumvikana ko kugira ngo ubone umwanya ugomba gukoresha imbaraga nshinshi.”

Uyu mukinnyi bivugwa ko yifuzwa na APR FC ndetse na Rayon Sports, mu mvugo ye yumvikana nk’utishimiye uko akinishwa mu ikipe ya Emirates Club, nyuma y’uko izanye umutoza mushya aho we avuga ko amukinisha kuri 7 nyamara umwanya we ari 10.

Hakizimana Muhadjiri yakiniye imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi yanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/2018.

Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC yaje kumugurisha akayabo ka Miliyoni 124.500 muri Emirate Club akinira ubu.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aliko mfite ikibazo nshaka kuzabaza!
    kubera iki abakinnyi b’abanyarwanda batajya barama mu ma equipe yo hanze(babaye stars a domicile) pe!
    abanyamahanga bakina mu rwanda bagurwa hanze bakagenda bagatera imbere, aliko kuzabona umunyarwanda urambyeyo ni gake, n’abariyo usanga bari mu byiciro byo hasi, 2,3,4,….! ubundi bagatangira ngo bafashwe nabi, ntibahabwa umwanya,……
    Ferwafa na Minispoc bakwiye kureba ik kibazo kabisa!

  • Ubwo se ntiwumvise ikibazo cye? Neza ni nk’ibyo SUGIRA yahuye nabyo. Nawe bamuhinduriye aho yiyumvagamo,kubera umutoza mushya, none ubwo bitangiye ku munanira, ariko bitavuze ko ari umuswa. Umutoza ashobora ku kugira umukinnyi mwiza, cyangwa akakwangiza ukaba ntakavuro. Ngayo nguko.

  • Abakinnyi banyarwanda ni abanebwe byo birazwi… Iyo hajemo akabazo ahita ahunga.. Akigarukira nyine aho bamuha ayubusa… Ujye ubanza urébe urwego turiho (amakipe) …muri africa… Nibyo nyine bashoboye ni nk’ipusi nukurimba gusa

  • Ariko muzadushakire abaseseguzi bazibyumupira batubwirimpamvu abakinnyi bacu banjyahanze bikanga kandi tuba tubabonamo ubushobozi nikibazo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *