Muhanga: 15 bafatiwe mu kabari bifungiranye bica akanyota banarengeje amasaha | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:43 29

Muhanga: 15 bafatiwe mu kabari bifungiranye bica akanyota banarengeje amasaha

Mu mpera z’icyumweru kirangiye inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga zataye muri yombi abantu 15 banyweraga inzoga mu kabari bifungiranye. Bari banarengeje amasaha yagenewe kuba abantu bose bari mu ngo zabo.

Aba bantu bafashwe banywa inzoga kandi banarengeje amasaha

Abatawe muri yombi ni abantu bakora imirimo itandukanye hirya no hino mu Turere, bavuga ko binjiraga hanyuma bakikingirana kugira ngo inzego zitababona.

Cyakora bagasaba imbabazi bemeza ko ayo makosa atazongera ndetse bakaba biteguye gutanga amande bazacibwa kuko bemera icyaha bakoze.

Nizeyimana Jean Claude ati “Iminsi tumaze muri kasho turicuza kandi turabizeza ko amakosa twakoze tugiye kuyihana.”

Muhineza Fidèle avuga ko na we yicua kuba yararenze ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda COVID-19, akaba amaze iminsi atari mu rugo akaba atari no gukora akazi gasanzwe kamutungiye umuryango.

Ati “Usibye kurenga ku mabwiriza Leta yashyizeho, basanze n’amasaha yarenze.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye Umuseke ko hakiri bamwe mu baturage birengagiza ubukana bw’iki cyorezo, bakarenga ku mabwiriza agamije kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Yagize ati “Turashimira ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’Umutekano kuko ari bo batumye iki kibazo cyo kurenga ku mabwiriza kimenyekana.”

Twajamahoro anavuga ko nta Polisi babona yajya kuri buri rugo rw’umuturage, keretse habayeho  ubushake bw’abaturage mu gutungira agatoki Inzego zibishinzwe zigomba gushyira mu bikorwa iki kemezo cyo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko bagiye gufata umwanzuro bahereye ku ruhare n’amakosa buri wese ashinjwa. Akavuga ko hari abacibwa amande bakadohorerwa bagasubira mu rugo nk’uko amategeko abivuga.

Nizeyimana Jean Claude avuga ko icyaha cyo kurenga ku mabwiriza batazongera kugikora
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre ashimira ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’Umutekano

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aba bantu nibo bari gushira ubuzima n’ubukungu bw’abandi mukaga. Bagomba kujya bahanwa kuko abandi bifuza gufatanya n’abandi kurwanya corona si uko ari ibicucu

  • Ubutaha mujye muvuga address zuzuye z’aho ibintu byabereye. Akarere ni kanini bihagije. Murakoze!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *