Girl in a jacket Muhanga: Abafite ubumuga barasaba kubakirwa ibibuga bidagaduriramo | UMUSEKE

Muhanga: Abafite ubumuga barasaba kubakirwa ibibuga bidagaduriramo

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko inkunga bamaze guhabwa ibateza imbere yagombye guherekezwa no kububakira ibibuga bidagaduriramo kuko kugeza ubu bafite ikibuga kimwe gusa.

Aimable Irihose avuga ko abafite ubumuga bakeneye ibibuga byo kwidagaduriramo

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, abo mu Karere ka Muhanga bavuga ko nta hantu henshi bafite bidagadurira.

Abafite ubumuga bavuga ko bashimira Leta ku nkunga imaze kubaha mu myaka 5 ishize kuko bahawe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 700 Frw.

Komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Irihose Aimable avuga ko bifuza ko mu bibuga Akarere gateganya kubaka no kuvugurura, Akarere katagomba kwibagirwamo iby’abafite ubumuga.

Yagize ati “Usibye ibibuga bidahagije, no mu nyubako nyinshi zo muri aka Karere, na ho usanga nta nzira zagenewe abafite ubumuga zihari.”

Irihose avuga ko aho bageze babikesha Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ari bwo bushinzwe gushyira mu bikorwa gahunda nyinshi zibateza imbere.

Umukozi ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga, Kamangu Samuel avuga ko muri iyi myaka 5 babanje gushyira ingufu mu kubakira amacumbi abari batayafite, kandi ko byatwaye amafaranga angana na Miliyoni 113 Frw.

Ati “Iki gisubizo twagifatanyije no kugoroza abana bafite ubumuga bw’ingingo ndetse n’abafite ubumuga bwo mu mitwe na byo byatwaye asaga miliyoni 30.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Akarere, hazubakwa ibindi bibuga birimo n’iby’abafite ubumuga.

Yagize ati “Hasigaye igihe gitoya kugira ngo tumurikire abaturage igishushanyo mbonera, turizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka abafite ubumuga bazibakirwa ibibuga bakiniramo.”

Kayitare avuga ko hagiye kurebwa n’uburyo abacikirije amashuri bafashwa kuyasubiramo hibanzwe cyane ku badafite ubushobozi.

Abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga bafite amakarita abyemeza ni abantu 5 980, abagera mu 1000 bacikirije amashuri.

Bamwe mu bafite ubumuga mu Karere ka Muhanga bizihije umunsi mukuru wabo
Bavuga ko hari byinshi bakorewe ariko bakeneye no kwidagadura

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Report ya World Health Organization yerekana ko 15 % y’abantu batuye isi bafite UBUMUGA butandukanye.Abantu batumva neza cyangwa batumva na busa,bagera kuli 466 millions.Amaherezo azaba ayahe?Ikintu cyonyine kizakuraho IBIBAZO byose biri mu isi,ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Hanyuma ibibazo byose biveho:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc…Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi dusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).Gutinda siko guhera.Imana igira Calendar yayo ikoreraho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *