Muhanga: Abakobwa bahishira ababateye inda kubera ibitangaza babizeza | UMUSEKE

Muhanga: Abakobwa bahishira ababateye inda kubera ibitangaza babizeza

Abakobwa batewe inda bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, bavuga ko batinya kurega abazibateye kugira ngo badafungwa kandi baba barabizeje ibitangaza ko bazabaha ibibatunga ndetse bakanasezerana mu mategeko.

Abatewe inda ari abangavu bavuga ko abazibateye babizeje ibitangaza bakabasaba kutabavuga

Mu biganiro byahuje ikigo giharanira guteza imbere uburenganzira n’ubuzima (Health  Development  Initiative) n’abangavu 100 babyariye iwabo, aba bakobwa bavuga ko bibagora kubera ababateye inda kuko babizeza ubufasha no kubana nk’umugabo n’umugore bategereje imyaka y’ubukure.

Muri ibi biganiro, ikigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima (HDI) keretse aba bakobwa ingaruka zo kubyara batagejeje imyaka y’ubukure.

Benshi muri aba bakobwa bavuga ko bagiye bashukishwa amafaranga y’intica ntikize, abahungu bakabizeza ko nibatwita bazabaha ibitunga abana, na ba nyina ndetse igihe cyagera bagasezerana na bo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umwe muri bo avuga ko yabyaye afite imyaka 15 y’amavuko ariko uwamuteye inda yamukangishaga ko naramuka amuvuze yafungwa bigatuma abura amahirwe yo kubana, akabura n’ubundi bufasha yari amutezeho.

Yagize ati “Yansabye kutamurega anyizeza ko agiye kumpa amafaranga y’indezo na mutuweli, icyo nabonye ni umutaka uhwanye n’bihumbi 2 gusa.»

Uyu mukobwa yavuze ko yirukanywe n’ababyeyi kubera iyo mpamvu, ubu  umwana babyaranye n’uyu musore arerwa na mukuru we.

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima Hon. Mporanyi Théobald akaba ari n’umujyanama muri HDI, avuga ko hari abahohotewe inshuro ebyiri, babyara batagejeje imyaka 18.

Avuga ko iyo bajya kumenya ko hari amategeko abarengera batari gutereranywa n’ababyeyi cyangwa ngo ababateye inda bareke kubarega.

Yagize ati “Gusa bagomba kumenya ko hari ingingo ihana uwakuyemo inda atabikoreye kwa Muganga,  kandi kugeza ubu bikaba bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko ku babikoze n’ababikoreye.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée yasabye aba bakobwa ko batinyuka bakagaragaza ababahohoteyye kugira ngo bahanwe.

Mukagatana avuga ko benshi mu babyaraiye iwabo, bafite ibibazo by’imibereho kubera ko nta burenganzira bafite mu miryango ndetse n’abana babyaye bakaba batazi ba Se bazwi mu bitabo by’irangamimerere.

Yagize ati “Imibare y’abangavu babyarira iwabo aho kugabanuka irarushaho kwiyongera, kandi abahanwa bakoze ibyo byaha ni bake.”

Ikigo DHI kirateganya gukorana ibiganiro n’ibyiciro bitandukanye birimo, abagore, urubyiruko, ababyeyi n’inzego zitandukanye za Leta muri aka Karere kuri iki kibazo cy’abangavu baterwa inda.

Mukagatana Fortunée yasabye aba bakobwa gutinyuka bakagaragaza ababahohoteye kugira ngo bashyikirizwe Ubutabera

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Uretse n’ibyo abahungu cyangwa abagabo babasezeranya bababeshya,usanga Abakobwa bagira isoni zo kubavuga kandi wenda babaha “agasabune”.Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene,ubujiji cyangwa kwishimisha.Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye byemewe n’amategeko (bastards),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana”.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byose biri mu isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kubera ko abantu bananiye Imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *