Muhanga: Akarere na RFTC ntibumvikana ku migabane bashoye mu kubaka Gare | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:45 50

Muhanga: Akarere na RFTC ntibumvikana ku migabane bashoye mu kubaka Gare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abahagarariye impuzamashyirahamwe yo gutwara abagenzi (RFTC) bananiwe kumvikana ku migabane ya 20% Akarere kashoye ubwo hubakwaga Gare ya Muhanga. Akarere kavuga ko kagombye guhabwa 20% y’amafaranga ava mu bikorwa by’iriya gare.

Akarere kavuga ko amafaranga ava muri iyi gare gakwiye kubonamo 20%

Hashize imyaka 6 Akarere na RFTC basinyanye amasezerano yo gushora imari mu mirimo yo kubaka ikigo cyo gutegeramo imodoka (Gare).

Mu mwaka wa 2014  Akarere ka Muhanga kumvikanye na RFTC ko kagiye gutanga 20% by’imigabane, RFTC na yo yemera ko  izashora 80% yo kubaka iyo nyubako.

Impande zombi zombi zashyize umukono ku masezerano, gusa kugeza ubu Akarere kavuga ko nta faranga na rimwe RFTC irashyira kuri konti yako hakaba hashize imyaka 3.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ati “Kuva mu mwaka wa 2017 inyubako yuzura RFTC ntiyigeze yubahiriza amasezerano twasinyanye, kandi yavugaga ko inyungu zizava muri uyu mushinga, Akarere kagomba kubonamo 20% by’ubutaka katanze kandi byubatsemo ibi bikorwa remezo.”

Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), Prof Harerimana Jean Bosco avuga ko bagiye gusuzuma ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, ariko hakitabwa cyane ku nyungu abaturage bazavana muri iri shoramari.

Harerimana yavuze ko bazareba ku byirengagijwe n’uruhande rumwe bakabafataho ikemezo.

Yagize ati “Turizera ko bazumvikana kuko aho RFTC ikorera bigenda neza, iki si ikibazo cyananirana.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice wari muri ibi biganiro, avuga ko hari itsinda ririmo abanyamategeko bashyizeho, rizakemura uku kutumvikana kuri hagati y’Akarere na RFTC, rikaba rizareba impamvu nyamukuru yatumye amasezerano adashyirwa mu bikorwa.

Ati “Abo twahisemo bagomba gucukumbura ibiri mu masezerano bakareba inyungu umuturage azavanamo ku buryo burambye.”

Gusa Ubuyobozi bwa RFTC bwirinze kugira icyo bubwira itangazamakuru ku bivugwa byose.

Ubucuruzi butandukanye buri muri iyi nyubako, Sitasiyo icuruza amavuta y’imodoka (Station d’essence) n’ibiro bya Kompanyi zitwara abagenzi zikorera muri gare. Akarere kavuga ko amafaranga ava mu bukode bw’ibi bikorwa kagombye kubonamo 20%.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga hari itsinda bashyizeho rizakemura ubu bwumvikane buke
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko hashize imyaka 3 batabona inyungu bemeranyijweho na RFTC
Prof Harerimana Jean Bosco Umuyobozi Mukuru wa RCA avuga bizera ko iki kibazo kigiye kurangira

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nimukomeza kuzana akavuyo mubuza abantu banyiribintu gukama murisanga mwegujweç

  • Ari RFTC iyobowe na Dodo, colonel uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ari n’intara y’amajyepfo iyobowe na Jacqueline bivugwa ko yahoze akorera NSS mbere yo kuba Meya, reka turebe urusha undi ingufu ibukuru.
    Abaturage twe tuba turi ba mbonabihita, nk’abareba match ya Arsenal na Man U. Ubundi se abanyamuhanga kanuni bagerwaho n’iriya cash ni bangahe?

    • Kayitare arasetsa rwose none se ko Akarere gafite ubuzimagatozi kuki gaahakirwa abandi banyamategeko bavugurura ibyakozwe mbere.
      Muzabaze Mutakwasuku wakoreraga abaturage yahaye masezerano azirikana inyungu zakarere none bati tubihindure , jyewe nzaba mbarirwa ibya Kayitare na bagenzi be rwose

  • Byose ni iby’Icyama. Nibumvikane bareke kurangaza abaturage.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *