Muhanga: Bahawe iminsi 28 yo kuvuga ku gishushanyombonera cy'Umugi - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:26 15

Muhanga: Bahawe iminsi 28 yo kuvuga ku gishushanyombonera cy’Umugi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA) cyamuritse igishushanyombonera cy’Umugi wa Muhanga, gisaba ko abaturage bagitangaho ibitekerezo mu gihe k’iminsi 28 kugira ngo kemerwe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent,. Arasobanuza ibikubiye mu gishushanyombonera.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Gicurasi, Abakozi ba RHA berekanye umushinga w’igishushanyombonera cy’Umugi wa Muhanga bavuga ko hasigaye ibitekerezo by’abaturage ngo gishyirwe mu bikorwa.

Umukozi mu kigo gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda (RHA), Kuradusenge Jean Marie Vianney avuga ko hari inzobere bifashishije ziturutse mu bihugu byo hanze kugira ngo banoze igishushanyombonera cy’Umugi wa Muhanga.

Avuga ko abaturage nibamara kugitangaho ibitekerezo kizahita gishyirwa mu bikorwa kinatangire gukurikizwa.

Yagize ati: “Twatanze iminsi 28, kandi turumva ibikubiye mu gishushanyombonera bigaragaza ko nta muturage uzongera kujya gushaka ibicuruzwa i Kigali.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko mu byo beretswe harimo kubaka ikibanza cya RSSB kimaze igihe kitubatse.

Kayiranga avuga ko muri iki kibanza basanze hateganyijwe kuzubakwamo inzu nyinshi z’ubucuruzi zizatuma isura y’Umugi wa Muhanga irushaho gusa neza kuko kiri hagati mu Mugi.

Mu cyanya k’inganda cya kiriya gishushanyombonera hateganyijwemo uruganda rutunganya amabuye y’agaciro.

Kayiranga avuga ko amabuye acukurwa muri aka Karere atazongera koherezwa hanze y’igihugu kugira ngo atunganywe.

Iki gishushanyombonera kerekana ko hari site 6 zagenewe Imiturire mu Murenge wa Shyogwe na Nyamabuye,  mu Mudugudu ya Kigarama,  Kavumu, Murambi, Gasharu, Makera, na Gifumba.

Kayiranga yavuze ko bagiye gushishikariza abifite kubaka inzu zigerekeranye kugira ngo bazajye batura hasi, maze bakorere ubucuruzi  mu Nyubako zo hejuru.

Cyakora hari bamwe mu batuye mu Mugi  wa Muhanga bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’iki gishushanyombonera ryatinze kuko hari n’abagiye basaba ibyangombwa byo kubaka bakabyimwa, bakavuga ko urwitwazo ari uko iki gishushanyombonera kitaremezwa.

Site 6 zigaragaza ahateganyijwe kubaka imidugudu mu Murenge wa Shyogwe na Nyamabuye.
Umukozi mu kigo gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA) Kuradusenge Jean Marie Vianney avuga ko abaturage bahawe iminsi 28 yo gutanga ibitekerezo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • mwambwira niba mu Ruhina hateganyirijwe iki ,naho ni ukubaka

  • Icy’umujyi wa Kigali se cyo kigeze he?

  • Buriya see hasi niho haturwa, bagacururiza hejuru? Cg ni inverse?

  • Tuzagisanga he (icyo gisushanyo) ngo tukirebe se ahubwo, ubundi dutange ibitekerezo?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *