Muhanga: Barikanga inzara nyuma y'icyorezo, ubuyobozi buti "Nitugitsinda inzara ntizatunanira" - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:29 34

Muhanga: Barikanga inzara nyuma y’icyorezo, ubuyobozi buti “Nitugitsinda inzara ntizatunanira”

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga baravuga ko ntaho bafite bavana amafaranga yo guhahisha kuko bahahaga ari uko bacuruje none bakaba batemerewe kubikora muri ibi bihe, bakavuga ko nyuma y’ibi bihe ubuzima buzaba bugoye, ubuyobozi bwo bukavuga ko igihangayikishije ari iki cyorezo.

Mu isoko ngo ntakirimo ariko n’abafite ubushobozi bwo kujya guhaha ni mbarwa

Umubare munini w’abatuye mu Murenge wa Kiyumba, ugizwe n’abahinzi n’aborozi, bamwe mu baturage babwiye Umuseke ko amafaranga bavanaga mu bikorwa by’ubuhinzi bayashoraga mu bucuruzi bw’imyenda bavana mu Mujyi wa Muhanga.

Bakavuga ko ibitoki basaruraga babikoramo urwagwa bakarugurisha mu isoko rya Remera cyangwa mu tundi duce dutandukanye two mu Karere ka Muhanga, ubu bavuga ko basabwe gufunga ahacururizwa ibindi bitari ibiribwa kubera kwirinda COVID19.

Nizeyimana Jean Baptiste avuga ko  n’abacuruza ibiryo bashobora guhomba, kuko ababiguraga ari abacuruzaga urwagwa ubu bakaba barahagaze.

Avuga ko mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kiza, imodoka eshatu zajyaga kurangura ibiryo mu Mujyi wa Muhanga inshuro 3, ubu imodoka imwe yo mu bwoko bwa Fusso ari yo irangura ibiryo rimwe mu cyumweru.

Yagize ati “Ibiryo ni bike, ariko n’abafite ubushobozi bwo kubihaha ni mbarwa kubera ko aho bavanaga amafaranga hatakiriho benshi barikanga inzara.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko ingamba zafashwe zigamije gukumira no kurinda abaturage Coronavirus ari zo zakomye mu nkokora imihahirane n’ingendo abaturage bakoraga bajya cyangwa bava mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ati “Ibijyanye n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi birakomeza, gusa hubahirijwe amabwiriza yatanzwe, abacuruzaga urwagwa n’izindi nzoga bahagarare bashyire imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi.”

Kayiranga avuga ko abaturage nibashyira mu bikorwa amabwiriza bita ko ashobora kuzabasigira inzara, bagatsinda icyorezo n’inzara bazayitsinda ku bufatanye n’inzego za Leta.

Mber y’uko Coronavirus igera mu Rwanda, ku munsi w’isoko muri   iyi Centre ya Remera habaga hashyushye harimo abantu baza kugurisha no kurangura ibicuruzwa bitandukanye.

Ubwo twakoraga iyi Nkuru, twasanze abarema isoko ari bake gusa bubahirizaga metero imwe isabwa hagati y’umuturage n’undi ari nako ushaka kwinjira mu iduka no mu isoko yabanzaga gukaraba intoki.

Kayiranga Innocent avuga ko Coronavirus ari yo iteye ubwoba kurusha inzara
Abacuruzi na bo ngo ntibazapfa kubona ayo kongera kurangura
Mu isoko na ho harajyayo uwifite

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Prezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yafashe icyemezo ko umushahara we n’uwa visi-prezida ukurwaho 80% yo kugoboka abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya coronavirus. N’abakozi bahembwa agatubutse bose bagakurwaho 30%. Naho twe abayobozi bacu baraduhumuriza n’amagambo gusa gusa!!
    http://bwiza.com/?Perezida-Kenyatta-yemeye-gukurwaho-80-by-umushahara-we-ngo-afashe-abagizweho

  • Twe Perzida wacu ari mu Bwongereza guhera tariki 21 z’uku kwezi. Natwe yagiye kuduhahira muhumure. Niyo mpamvu burya atajya asura abahuye n’ibiza n’amakuba cyangwa se ngo anabihanganishe kuri radio. Hari ababishinzwe mu Rwanda kuko we aba agenda ku isi hose aduhahira.

    • Niko Rutura, kubeshya no kwibeshya byakumarira iki? Perezida ko ari i Kigali akurikiye inama ya G20 wabikuyehe ko ari mu Bwongereza, barakubwira ko n’igikomangoma cyaho cyanduye nawe ngo Perezida arajyayo, ubundi se Perezida ubwe aguhumurije kuri Radio nibwo wakira cg inzara igashira, ubu mbese uraje ubwire abanyarwanda ko PK ntacyo amariye abanyarwanda, ushingiye ku binyoma bidafite epfo na ruguru ngo ari mu Bwongereza!

      • Mugisha gabanya amarangamutima. Perezida yari ari mu Bwongereza, ndetse yanakorany’ikiganiro n’umunyamakuru wa BBC Afrika tariki 22 z’uku kwezi. Abanyarwanda barimo na Mugenzi bamubazag’ibyerekeye uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ibindi. Mwagiye mufana ariko mukanashyiramo recherche nkeya? arega niba udasoma, abandi barasoma kandi gutang’igitekerezo gitandukanye n’icyawe ntabwo ari icyaha cyatuma utuka umuntu wihaye peine yo gusoma inkuru no gutang’igitekerezo cye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *