Muhanga: Bavuga ko hari imitungo ya Leta yagurishijwe n’iyatanzwe rwihishwa – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Muhanga: Bavuga ko hari imitungo ya Leta yagurishijwe n’iyatanzwe rwihishwa

Kuva aho Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga na Njyanama biviriyeho muri manda ishize, hamaze kugaragara imwe mu mitungo ya Leta ivugwa ko yagiye igurishwa, indi igatangirwa ubuntu ku nyungu bivugwa ko ari iza bamwe mu bari mu buyobozi. Iyi mitungo irimo ikibanza cyahawe umuntu kubera ububasha bwe.

Ikibanza cyahari cyahwe SONORWA bavuga ko bakiriyemo Miliyoni zisaga 70 Frw

Ikibanza cyahari cyahwe SONORWA bavuga ko bakiriyemo Miliyoni zisaga 70 Frw

Amakuru Umuseke wagiye uhabwa n’abaturage na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga, ni uko hari imitungo igizwe n’ibibanza n’amafaranga ya Sosiyete y’ishoramari rya Muhanga (SIM) Akarere kari gafitemo imigabane byaba byaranyerejwe ku nyungu bwite za bamwe  mu bayobozi bariho kuri manda ishize.

Imwe muri iyo mitungo abantu bagarukaho bivugwa ko yatangiwe ubuntu indi ikagurishwa mu buryo budasobanutse, harimo ikibanza  cy’ikusanyirizo ry’amata giherereye mu murenge wa Nyamabuye.

Iki kibanza cyanatumye ikusanyirizo rizamo ibibazo nk’uko bitangazwa n’abakurikiranira hafi ibikomoka ku mata, bavuga ko nta rwinyagamburiro iyi nyubako isigaranye.

Undi mutungo bagarukaho ni ikibanza kigeze guhabwa Sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA ku buntu kugira ngo yubake, ariko bikarangira bagihaye abandi mu buryo bw’ubwiru.

Aba batifuza ko umwirondoro wabo utangazwa mu Itangazamakuru, bemeza ko ibi byakozwe ari ubucuruzi bwakozwe n’Abayobozi ku giti cyabo kubera inyungu bari babifitemo.

Iki kibanza cy’ikusanyirizo bavuga ko Inama njyanama yakigabiye umupolisi wari uyoboye Akarere muri icyo gihe, nawe ngo ntiyacyubaka cyangwa ngo agisubize ahubwo ngo ahitamo kukigurisha asaga miliyoni eshatu y’u Rwanda.

Abaturage bakavuga ko bisa nka ruswa bahaga uyu muyobozi kubera urwego ariho kuko hari abaturage benshi bari basabye gutuzwa kubera kutagira ubushobozi ariko Akarere kakababwira ko nta butaka gafite bwo gutuzamo abaturage.

Ku bijyanye n’ikibanza cyari cyarahawe SONARWA bavuga ko cyari gusubizwa Leta ubwo iyi Sosiyete yari inaniwe kucyubaka ariko ntigicuruzwe ku nyungu  bavuga ko ari iz’abantu ku giti cyabo.

Ubundi buriganya bagarukaho ni sosiyete y’ishoramari ya Muhanga (SIM), abari bayifitemo imigabane bavuga ko kuva yashingwa batazi umubare w’amafaranga yaba yaravuyemo.

Bavuga ko nta na rimwe bigeze bakoreshwa inama nk’abanyamuryango ngo bababwire uko Sosiyete yabo ihagaze, niba yunguka cyangwa ihomba.

Aba baturage bakavuga ko ibi bishobora guca intege abifuza gushinga andi izindi sosiyete ziyara inyungu mu gihe byaba bidakurikiranywe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice yaraye abwiye Abanyamakuru ko  nta makuru arambuye yari afite kuri ibi bibazo ko ayo yashoboye kumenya ari ay’ikibanza cyahawe umupolisi ariko ko kuba cyaragurishijwe atari abizi, yizeza ko ibindi agiye kubikurikirana.

Abaturage bo bavuga ko iyi mitungo ya Leta yagiye igurishwa, indi ikagabirwa abantu ku giti cyabo ikwiye kugaruzwa kuko biba byavuye mu mitsi yabo.

Ikibanza cyari mu mitungo ya Leta cyahawe Rutsindura Martin nticyagarujwe ahubwo yarakigurishije

Ikibanza cyari mu mitungo ya Leta cyahawe Rutsindura Martin nticyagarujwe ahubwo yarakigurishije

Bimwe mu bibanza bya SIM byubatswemo amazu y'icyitegererezo

Bimwe mu bibanza bya SIM byubatswemo amazu y’icyitegererezo

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

22 Comments

  1. Jaky

    April 21, 2017 at 2:33 pm

    UBUSAMBO BUBAGEJEJE AHO KUGURISHA UMUTUNGO WA LETA KWELI

    • US of America

      April 21, 2017 at 3:21 pm

      Njya nitegereza uburyo abanyamerika bakunda igihugu cyabo, nkabona twebwe dusigaje nibura imyaka 500 kugirango tuzabashe kubigana.

  2. robert

    April 21, 2017 at 2:36 pm

    IBINTU BARABIMAZE Kabisa ahubwo abashinzwe bakurikirane

  3. mugabo

    April 21, 2017 at 2:39 pm

    eeeeeeehhhhh baratekitse bakigurisha ivuriro ex mayor Muanyeho Mutakwa yari asanzwe afitemo imigabane rwihishwa ninaho ubu abereye admin. ubu baraje nabyo babyite amatiku kandi nuwo kigezeho cyanditseho kuri ubu nawe babiziranyeho

  4. jerome

    April 21, 2017 at 2:41 pm

    AHHHAAA iby’ i Muhanga i bigega byahombeje Leta, none bagusrishije n’ibibanza bya Leta? Ubundi bafite amayeri umupolisi mukuru wahageraga bamwiyegerezaga bamuha inyoroshyo yo gukingira amakosa yabo nuko bamuhaye ikibanza cy’ikusanyirizo ryaje guhomba kubera kubura espace ubu ntirikora ni nabo bari baranze ko rikora

  5. Ruhuri

    April 21, 2017 at 3:42 pm

    Hanyumase ibibyose Kaboneka ntabyazi?

  6. john

    April 21, 2017 at 5:11 pm

    Hari n’ikindi batamiye mutashyizeho umwe mu bayobozi bari bungirije yakiriyeho ruswa ya 5 million

  7. h

    April 21, 2017 at 6:23 pm

    ni hatari

  8. alain

    April 21, 2017 at 6:44 pm

    Nuko utazi za miliyoni bavanye muri manda yabo ubu nta numwe wagarura kuba Mayor cg vice ngo akwemererere. bfitea amafaraaaaaanga shahu!!! bafite akazi n’ibigo by’ubucuruzi biri ku rwego ruhanitse. reba nk’iriya clinique imeze nka Faycal muhanga ihaje mu gihe cy’umwaka? amashami imaze kugaba mu majyepfo ntiwayabara

  9. joseph

    April 21, 2017 at 6:47 pm

    biragoye ko comitee nshya yakurikirana ubujura bw’abo isimbuye kuko abanyarwanda bavuga ngo tutiteranya ariko ku rundi ruhande banavuga bati natwe niyo nzira tuzanyura twigwizaho twe kuyerekana tuzayifashishe dore ko irimo ubuhanga

  10. Aluta

    April 21, 2017 at 7:28 pm

    Hehehehehehehe Abanyarwanda benshi ni uko mumeze! Iyo batunze ahari amafuti yanyu mubyita amatiku!!!! Ngo uwabimutumye????? Ibya rubanda biraribwa hanyuma umunyamakuru yakomaho uti hari uwabimutumye kandi bizagaragara!? Wamwerekanye se niba umuzi?

  11. kalimu

    April 21, 2017 at 7:49 pm

    IMINSI Y’UMUJURA NI 40,UBWO AAMAKURU AMENYEKANYE NI BYIZA,INZEGO ZIBISHINZWE NIZIDUFASHE ZIBIKURIKIRANE.BIRIYA NI IMISORO Y’ABANYARWANDA BARIMO GUSAHURA. MURAKOZE.

  12. Ukurinyako

    April 21, 2017 at 10:04 pm

    ni ibisambo. ni ibisambo pee.ex mayor we.ngo ni umunyabwenge.imitungo myinshi yagendeye ubusa.byose akabahuma amaso abandi Bari muri nyobozi.Icyo kibanza cya sonarwa yakigurishije ivuriro kuri 8million gusa.abonye agiye kurikoramo ahita akigurisha kuri 70millions.namwe mwumve difference irimo.mugihe kitageze no kumwaka umwee!!!birababaje pe barangiza bakirirwa bakurikiranye girinka gusa kdi imitungo bayirira ntawe ubahagaze Hejuru.Twe abaturage turasabako mutakwasuku Yvonne yabazwa ibyo yasize yangije si non urugero rubi yatanze Bose barukurikiza.Nyakubahwa perezida wacu twizerako atazabireberera kuko ntiyakwemerako dukandamizwa gutyo.Dushimiye umuseke kuko twe byaturyaga tukabura aho tubinyuza.Ubutabera bwubahirizwe .nibasanga yvonne adafite shares muri INEZA MEDICAL ClINIC muzangaye!!!!

  13. umucyo

    April 21, 2017 at 10:20 pm

    IMANA IBABARIRE

  14. ernest

    April 22, 2017 at 10:48 am

    Iriya komite yari ifite uburyarya bwinshi n’amayeri yo kwiiba no kwirundaho iimitungo inyuze mu nzira yo gukoreshaa bamwe muri njyanama bakemezaa ko iki niki cyahabwaa kanaka kandi aribo bagikeneye bakacyandika kuwundi muntu ni ibisambo ngo birakorera abaturage!! ntabwo amayeri yabo abonwa na buri wese!! CAF ntibayisenye se ntimubibona??

  15. jeannette

    April 22, 2017 at 10:53 am

    Njyanama se iyo babonye twa dufaranga inzara ko ishira hari ikindi? BUMVIRA MAYOR Nyine akabajyana mu nyungu ze

  16. h

    April 22, 2017 at 12:33 pm

    nta mujura witwa Mayor inaha ugikurikiranwa keretse bamwe biba inkoko nibo bakubita bagapfa, naho ba Mayor ni ukubashyira kuri station police, ejo bakabarekura bikarangirira aho

  17. GIKOMERE

    April 22, 2017 at 5:59 pm

    Ahubwo bazanakurikirane uriya muhanda bishe bavuga ngo bagiye kuwuvugurura ukaba umaze umwaka byarabananiye kuwurangiza ,nuko wari umeze byari byiza kurusha uko bimeze ubu ,guhera ku murenge wa nyamabuye ukanyura umuhanda uca munsi y’umujyi werekeza i huye , noneho ubu hagezweho abantu bakorera ubucuruzi mu mitaka n’impande ya etage yo kwa viateur , ngo nibashaka umwanda mu mjyi ubu abantu babaciye z’amande z’ibihumbi icumi ,baza ari ba daso bikorea imitaka y’abana tigo ,mtn ,airtel kugeza no ku tuzu twa mtn ,mureke urubyiruko rukore n’ubundi nta kazi mugiye kubaha ni Kigali mbona bakora hanswe Muhanga

  18. Mugwaneza

    April 22, 2017 at 6:15 pm

    ibintu byarariwe byarashize namwe muravuga ubusa. ubuse nibwo mwibutse kukivugaho cyaamaze no kwandikwa kuwo bakiguishije muzashobora kukigaruza mu magambo gusaaaa mwandika ngaho nzaba ndeba

  19. kaniziyo

    April 22, 2017 at 6:39 pm

    maze bamaze kwiga uko bazabitekinika hamwe n’ababafashije kukinyereza mu biro by’butaka??? UWAKWEREKA UKUNTU MUTATION YACYO YIHUSE URUHEREREKANE RUGAKORWA MU KANYA NKAKO GUHUMBYA KUBERA UKUNTU BARI BAKIBYE VUBAVUBA? nyamara umuturage usanzwe iyo asabye mutation imyaka 2 irarenga batarabimuha iyo agize amahiwe dossier ye ntibayijugunye? HARI NIKINDI MUTAVUZE BARIYE MUCCUNGE NEZA

  20. muhizi

    April 29, 2017 at 8:52 pm

    Iyi nkuru ntiyuzuye irimo amarangamutima kuko ntaho umunyamakuru agaragaza ko yavugishije abo bireba cyane,cyane uyo mu polisi na mayor ucyuye igihe. Ikindi nimba uyo mupolisi ikabanza kimubaruweho afite uburenganzira bwo kugikoza icyo ashatse keretse nimba hari aho byanditse ko ayemerewe kugurisha.

  21. muhizi

    April 30, 2017 at 10:33 am

    Amatiku@com

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock