Muhanga: Covid-19 yadindije imishinga y'iterambere yari gukorwa muri uyu mwaka - UMUSEKE
  • 01/06/2020 1:47 53

Muhanga: Covid-19 yadindije imishinga y’iterambere yari gukorwa muri uyu mwaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari imishinga minini yagombaga kurangirana n’Umwaka w’ingengo y’Imali y’Akarere ikomwa mu nkokora na Koronavirusi.

Isoko rya kijyambere ryagombaga kuzura mbere yuko uyu mwaka usoza.

Isoko rya kijyambere, imihanda ibiri ya kaburimbo mu Mugi, inganda, Ibitaro bya Nyabikenke, ibyumba by’amashuri n’ibindi biri mu mishinga migari yakomwe mu nkokora na Koronavirusi bituma itarangira ku gihe cyateganyijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko iki cyorezo cya COVID-19 cyatumye ibyo bari bahize kurangiza mbere y’uko umwaka w’ingengo y’Imali ushira, bisubizwa inyuma byaba ngombwa bikarangirana n’Umwaka usanzwe.

Yagize ati: “Iyi mishinga yose yagombye kuba yararangiye cyangwa iri ku kigero kiza byose byatewe na COVID-19.”

Cyakora akavuga ko aho Leta idohoreye bimwe mu bikorwa, bagiye kurangiza imwe muri iyi mishinga yari yasubitswe.

Ati: ”Ubu twatangiye guha abaturage ingurane tunishyura WASAC na REG aho banyuzaga imiyoboro y’amazi n’insinga z’amashanyarazi.”

Umwarimu muri Kaminuza Gatulika ya Kabgayi (ICK), Hategekimana Jean Baptiste avuga ko imihanda mu Mugi wa Muhanga no mu cyaro ari yo Ubuyobozi bukwiye kwitaho cyane.

Ati: ”Imihanda ya Gahogo, Ruvumera, Kabeza n’ibindi bice yose yarangiritse ikeneye gusanwa.”

Hategekimana iyi mihanda iramutse ikozwe yakoroshya ubuhahirane, ikanaha Abanyarwanda benshi akazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari undi muhanda uva mu Cyakabiri-Nyabikenke na Ndusu bateganya gukora umwaka utaha wa 2021.

Bukavuga ko hari n’inganda eshatu bazubaka mu cyanya k’inganda, n’uruganda rw’amazi ruherereye mu Murenge wa Kabacuzi.

Akarere kavuga ko karangije kwishyura abaturage ingurane.
Ikibanza kizubakwamo Hoteli nini ihuza Kamonyi, Muhanga na Ruhango giherereye mu Murenge wa Shyogwe cyarishyuwe.
Umuhanda wa Kaburimbo Murambi Misizi ni umwe mu mihanda Akarere kagiye kubaka.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ririya soko rimaze imyaka hafi icumi muri chantier ngo ryadindijwe na COVID19!!

  • Mukomereze aho, ndumva imbere ari heza, Muhnga yacu ikomeze itere imbere!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *