Muhanga-Cyeza: Abahinga Kawa biyemeje kuyikundisha Abanyarwanda kuko bumvise icyanga cyayo - UMUSEKE
  • 01/06/2020 1:39 43

Muhanga-Cyeza: Abahinga Kawa biyemeje kuyikundisha Abanyarwanda kuko bumvise icyanga cyayo

Abahinzi ba Kawa bo mu Kagari ka Sholi mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga baravuga ko  umubare w’abazi icyanga cy’iki gihingwa mu Rwanda ukiri hasi kuko inyinshi bayohereza hanze ikanyobwa n’abanyamahanga, ubu bakaba bagiye gukangurira Abanyarwanda kunywa kawa kuko ibinyobwa biyirusha kuryo bibaze.

Ngo buri mwaka bohereza hanze toni 100 za Kawa

Aba bahinzi bavuga ko iyo ibihe byagenze neza, bohereza Toni  zirenga 100 mu bihugu bimwe byo hanze buri mwaka.

Bakavuga ko iyo bashatse kiyicuruza mu Rwanda, abaturage bababwira ko  ikiguzi cy’ikawa batakigondera kuko ihenze.

Bagaruka ku gikorwa cy’ubuyobozi bw’Igihugu buri gushishikariza Abanyarwanda kawa, kugira ngo barusheho guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Aba bahinzi bavuga ko bakunda kumva ikawa y’u Rwanda yaroheye amahanga kubera icyanga cyayo, bavuga ko ubu buryohe bukwiye kubanza kumvwa n’Abanyarwanda ubundi basagurira amasoko yo mu mahanga nk’uko ibindi bimeze ku bindi bihingwa.

Mukakarangwa Marthe umwe muri aba bahinzi avuga ko babanje kumara igihe bahinga bakabura aho bawugurishiriza.

Yagize ati “Twifuza ko ingufu dushora mu buhinzi bw’ikawa twajya tuwugurirwa n’abaturage kugira ngo inyungu dukuramo zitugereho vuba kandi bitabahenze.”

Akomeza agira ati “Mbere wasangaga abaturage badaha agaciro umusaruro w’ikawa, ubu bamaze kubona ko ubuhinzi bwa Kawa buzana amafaranga.”

Kakuze Placidie avuga ko  bahingaga Kawa batazi uburyohe bwayo kubera ko bahitaga bohereza umusaruro wose badasigaranye n’uwo gusogongera ngo bumve ko bohereje ibintu biryoshye, none ubu ngo byarahindutse nabo bazi ko kawa imera.

Ati “Ikawa yinjiza amafaranga ariko ikanaryoha, Abanyarwanda bayinywa si benshi, bavuga ko ari iy’abazungu.”

Umucungamutungo wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi, Nshimiye Aimable yabwiye Umuseke ko  toni 100 bohereza hanze buri mwaka mu gihe abatuye i Muhanga batajya banagura toni imwe.

Ati “Umubare w’Abanyarwanda bagura jkawa ni mukeya cyane hano mu Karere kacu ka Muhanga, twifuza guteza imbere Made in Rwanda bihereye mu buhinzi bw’ikawa.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko umuco wo kunywa ikawa i Muhanga utaratora nk’uko bimeze mu mujyi wa Kigali.

Avuga ko hari ibiganiro bateganya gukorana n’abikorera kugira ngo bashyireho ahantu abaturage bazajya basogongerera kawa.

Yagize ati “Iki cyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora gahunda nyinshi zirimo no guteza imbere igihingwa cy’ikawa.”

Uyu muyobozi avuga ko muri iyi minsi bagiye gusaba abacuruzi ko bajya bashyira Kawa  ahantu hacururizwa ibiribwa (Alimentations) cyangwa muri za restaurant aho kunywa  inzoga zonyine bakajya bananywa ikawa.

Iyi Koperative Abateraninkunga ba Sholi yarangije no kubaka uruganda rutunganya Kawa, gusa Abahinzi bavuga ko imihindagurikire y’ibihe izatuma toni zirenga 100 z’ikawa basaruraga mu gihembwe zigabanukaho gato.

Ubu banifitiye uruganda
Mukakarangwa Marthe umwe muri aba bahinzi avuga ko babanje kumara iminsi myinshi, bagurisha Kawa ariko batazi icyanga cyayo
Umucungamutungo wa Koperative abateraninkunga ba Sholi Nshimiye Aimable avuga ko imihindagurikire y’ikirere izatuma umusaruro ugabanuka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *