Muhanga: Gitifu wa Nyamiyaga na bagenzi be 5 basabye kuburana bari hanze | UMUSEKE

Muhanga: Gitifu wa Nyamiyaga na bagenzi be 5 basabye kuburana bari hanze

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu  na bagenzi be 5 bareganwa ndetse n’abunganizi babo, basabye Urukiko ko barekurwa bakaburana bari hanze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga

Bavuga ko ingwate batanze zifite agaciro kari hejuru y’amafaranga bashinjwa kunyereza bityo ko Urukiko rukwiye kubiha agaciro.

Mu bujurire bwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, binyuze mu ikoranabuhanga,  Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu na bagenzi be 5 n’ababunganira mu mategeko bavuze ko hari ibyo Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwirengagije kuko iyo rujya kubyitaho baba bararekuwe bakitabira iburanisha bavuye iwabo.

Bavuze ko ingwate batanze zifite agaciro ka Miliyoni 400Frw zirenga mu  gihe ayo bashinjwa kunyereza asaga miliyoni 20Frw.

Bavuze kandi ko n’igenzura ryabakorewe bataryemera, kuko ryakozwe bafunze, ndetse ko batigeze bahabwa umwanya wo kuryireguraho.

Nshimiyimana Jean de Dieu we yabwiye Urukiko ko usibye imitungo ya Miliyoni 59Frw, rwagombye kumugirira icyizere rushingiye  ku buhamya bwa Bahizi Emmanuel umuvandimwe we usanzwe ari Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi yatanze asaba ko arekurarwa akamubera ingwate nk’Umukozi wa Leta uzwi kandi uhembwa neza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha aba bagabo bashinjwa byo kunyereza umutungo wa Leta bikomeye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igenzura ryakozwe ritakorewe Kampani zigenga, ahubwo ko zakorewe urwego rw’Umurenge ko batagomba kurishidikanyaho kuko ryemewe.

Bwavuze ko indi mpamvu Urukiko rugomba gushingiraho kugira ngo baburane bafunze, ari uko hari n’abatangabuhamya batangiye guhindura ibyo bari bavuze mbere, bagakeka ko abashinjwa ibi byaha, batangiye kuzimangatanya ibimenyetso nubwo bafunze.

Urukiko rwavuze ko rugiye gusuzuma ibi bimenyetso byose impande zose zagaragaje, Urubanza rukazosomwa taliki ya 06 Kanama 2021 saa kenda.

Kamonyi: RIB ifunze abantu 6 barimo Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Aya mafaranga yoherejwe na World Bank ngo hubakwe amashuli mu Rwanda hose,yariwe n’abantu benshi: Abayobozi,abafundi,abakuru b’amashuli,etc…Abantu benshi bakira babanje gukora amanyanga.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,kurwana,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “ab’isi”.Aho gushyira imbere iby’isi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane,akirinda ibyo itubuza.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo 40.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *