Muhanga: Hafashwe umugabo ‘wambura abantu akanabatema’, mu batemwe harimo Gitifu w’Akagari | UMUSEKE

Muhanga: Hafashwe umugabo ‘wambura abantu akanabatema’, mu batemwe harimo Gitifu w’Akagari

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 10 Mata 2021 inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga zataye muri yombi Rutagengwa Ndahiro Bosco, ukekwaho gutema Gitifu w’Akagari ka Gitare ashaka kumwambura moto.

Abatuye Umujyi wa Muhanga bavuga ko ubujura buherekejwe no gutema abantu butamenyerewe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave yabwiye Umuseke ko uyu Rutagengwa Ndahiro Bosco yari amaze iminsi yiba akanatema abaturage ashaka kubambura ibyo abasanganye.

Niyonzima avuga ko Rutagengwa yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe ahagana saa kenda za ku manywa.

Avuga ko ukekwaho ibo byaha yatangiriye uwitwa Gatete Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitare ho mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, ashaka kumwambura moto, abanza kumutema intoki, n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye.

Niyonzima yavuze ko  uyu Gitifu yahise ajyanwa mu Bitaro by’i Kanombe kuvurwa kuko yari yababaye cyane.

Yagize ati: ”Rutagengwa yapfumuraga inzu, agatwara ibikoresho bitandukanye byo mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorw’Umurenge wa Shyogwe avuga kandi ko Rutagengwa ashinjwa ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge (Urumogi) nk’uko amakuru bahawe n’abo bacuruzanya avuga.

Avuga ko buri mugoroba yamburaga abaturage telefoni ngendanwa abanje kubatera ubwoba ko abatema.

Rutagengwa Ndahiro Bosco ushinjwa ibi byaha, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamabuye.

Inzego z’Umutekano mu Karere ka Muhanga ziherutse guta muri yombi abandi bagabo 4 bashinjwa ibyaha byo gutema abaturage mu Mujyi wa Muhanga.

Bamwe mu baturage babwiye Umuseke ko iri tsinda ry’abagizi ba nabi bambura abantu babanje kubatema ridasanzwe rimenyerewe mu Mujyi wa Muhanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niba ibimenyetso simusiga bihari murase ingegera. Igihugu kiyobowe n’imipanga tugiheruka cya gihe kandi burya si buno.

  • Uyu muntu dutuye hamwe arko ibyo yakoraga no kubivuga biteye ubwoba,mwunveko ntamuntu warukijya kuri boutique birengeje saa kumi n’ebyiri,niyo byabaga ngombwa cyane wiyambazaga abaguherekeza babagabo kdi nta telephone mwitwaje,ntakintu atatwaraga kibaho gucukura amazu byo yarushaga ifuku…..abana ba cartier yabigishije kuywa ibiyobyabwenge no kwiba ntamwana muzima w’umuhungu wabona abandi bamucururizaga ibyo biyobyabwenge.rwose nibamurase basi abaturage duhumekeho kabiri

  • Ndahiro akorana nimyuka mibi nibamukatire urumukwiye ndamuzi najye munahuye kumanwa ugirubwoba ameze nkigisimba ! Bashakishe nomubyo acuruza kuko forodezose mubyobacuruza zibarizwa iwe!

  • Ubujura bukomeretsa i Muhanga ni ibintu bimaze igihe nkaba nibariza niba n’abajura bategera hariya kuri gereza bari mu bafashwe kuko abantu bahanyura iyo bugorobye bemye ni bake CG abatahazi. hateye ubwoba kubera ibihabera kandi ari kumuhanda

  • Hasigaye uwitwa SANYA i munyinya, ntanukuntu buriya batakoranaga polisi.igenzure ngi hari nabapolisi bakorana nawe, amagurube, vutibora amazu, niruharwa nawe

    • Uyu musore muramubeshyera rwose aritonda kandi numukozi cyane. Komeza utere imbere mwana Sanya, Imigambi y’ababisha kubuzima bwawe ntizasohora.
      Jya wibuka ko igiti cyera imbuto nziza aricyo giterwa amabuye. abavuga bareke bakomeze bavuge.

  • Eeeeh Sanya arazqi nawe niruharwa, ubwo umushyigikiye ari mubo akoresha doreko ngo abaha ibiraka bisa nipatano abakoresha nyuma yo kubasindisha, bizwiko nibiyibyabwenge abicuruza ahubwo wamugani afitabo akorera bamukingira ikibaba nabakoresha abayasindishije!
    Yibye kera burazwi yigeze nokwiba dendo kwa majoro aramuhondagura, ubu ho ntiyahatinyuka nahandi akekako yahita ahambirwa.
    Turamuzi nawe iminsiye irabaze leta iri maso we

    • Ntugacire abandi urubanza muvandi, ukuntu uvuga nabi SANYA wagirango wowe uri UMWERE. Mbese kuva wavuka nta cyaha nakimwe ufite, Imana ikubabarire. Niba ushaka impinduka umusengere nawe utiretse. Hanyuma akazi ukarekere Polici nkeka izi kugakora neza cg uyishyire ikirego kuko ntikorera hano. Peace✌️

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *