Muhanga: Imbuto y'ibirayi Ikilo barakigura 800Frw kandi muri RAB ari 450 | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:17 24

Muhanga: Imbuto y’ibirayi Ikilo barakigura 800Frw kandi muri RAB ari 450

Ubwo hatangizwaga igihembwe cya mbere k’ihinga, abahinzi bagaragaje inzitizi zo kubona imbuto by’umwihariko abahinzi n’ibirayi bavuga ko Ikilo cy’imbuto kiri kugura 800 Frw mu gihe muri RAB bagitangira 450 Frw.

Imbuto y’ibirayi irabona umugabo igasiba undi

Igikorwa cyo gutangiza igihembwe cya mbere k’ihinga (Umuhindo) cyabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, mu mirima y’abahinzi b’ibirayi n’ingano.

Aba bahinzi bavuga bahendwa cyane iyo baje kugura Imbuto y’ibirayi, kuko bishyura 800 Frw ku kilo, bakavuga ko iki kiguzi kiri hejuru.

Nibishaka Laurent avuga ko muri aka gace hakunze kwera ibirayi, agasaba ko ababihinga bakwiye koroherezwa kubona imbuto ku giciro kiza.

Yagize ati “Imbuto y’ibirayi ku kilo ntiyagpmbye kurenza amafaranga 600, ubu turishyura amafaranga 800 kandi ni menshi.”

Munyanziza Vénuste wo muri Koperative y’abahinzi b’ibirayi (CO-IABNDI) avuga ko kuba igiciro k’imbuto y’ibayi kiri hejuru, biterwa n’amafaranga menshi bakoresha bavana ibirayi mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, kuko iyo bakodesheje imodoka ibahenda.

Ati “Usibye amafaranga y’urugendo rurerure dukoresha, hari kandi n’ikibazo k’ibiza cyangije hegitari nyinshi zari zihinzeho ibirayi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Bucagu Charles avuga ko ubusanzwe igiciro k’imbuto y’ibirayi gihenda ugereranyije n’ikilo cy’ibirayi bisanzwe byo kurya, gusa na we akavuga ko hariya muri Rongi gikabije kuba kiri hejuru.

Yagize ati “Muri RAB twe tuyitangira 450Frw ku kilo, twifuza ko abatubuzi babikora mu buryo bwa kinyamwuga badahenze abaturage.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice watangije igihembwe cya mbere k’ihinga, yasabye abahinzi ko bakoresha ubutaka budahinze kugira ngo bizamure Umusaruro babonaga kuri hegitari binorohere abahinzi bashaka Imbuto y’ibirayi ndetse n’iyo kurya.

Kayitesi ati “Ibikorwa by’ubuhinzi babikore birinda icyorezo turifuza abahinzi bazira COVID 19.”

Abahinzi bo muri iyi Koperative, bavuga ko basimburanya ibirayi n’ingano bakavuga ko Imbuto y’ibigori bahawe bayihinze mu bihembwe bitandukanye ikanga kwera.

Mu Majyepfo batangije igihembwe cy’ihinga
Abahinzi bavuga ko bahendwa ku kilo cy’imbuto y’ibirayi
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB Bucagu Charles avuga ko ikiko k’ibirayi iwabo bagitangira 450 Frw, ko kitagomba kurenza amafaranga 600
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abahinzi kwagura ubuso bahingaho

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Byaba byiza bagaruye za Trafipro cyangwa za Oprovia, Cyangwa iyo RAB igahabwa ububasha apana kwizina gusa. kuko ibisambo mu byerekeye gusahura abaturage biba birekereje kandi umuturage ntabyo yashobora leta itabigizemo ubushake.Ikindi, kureba neza niba nta bayihishe inyuma banatera ubwoba abaturage bishingikirije ko bafite benewabo bakomeye mu gisilikare.Turibuka twese ibirayi byaboreye mu makamyo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *