Muhanga: Imihanda ya gahogo irashyirwamo Kaburimbo umwaka utaha - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:01 18

Muhanga: Imihanda ya gahogo irashyirwamo Kaburimbo umwaka utaha

Abatuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu I na Nyarucyamu ya II mu Kagari ka Gahogo, bavuga ko imihanda yasenyutse ko abafite imodoka baziparika mu Mujyi batinya ko zishobora kubagusha. Ubuyobozi bw’Akarere busubiza ko umwaka w’ingengo y’Imali utaha, imirimo yo kuyishyiramo kaburimbo izatangira.

Muri Nyarucyamu I na Nyarucyamu II imihanda yose yarasenyutse

Abatuye muri iyi Midugudu, bavuga ko bahangayikishijwe no kunyura muri iyi mihanda kuko yangiritse, ko bigora n’abafite ibinyabiziga iwabo mu bipangu.

Bakavuga ko mu mvura y’itumba hari abo imivu isanga mu nzu ikangiza ibiri mu rugo.

Ndahayo Protogène umwe muri aba baturage, avuga ko nta muhanda n’umwe wo bice bya Gahogo utunganyije, akavuga ko iyi mihanda ikozwe yatuma Umujyi wa Muhanga urushaho kuba mwiza.

Yagize ati: “Mu muganda w’abaturage baragerageza gukora iyi mihanda, ariko igahita isenyuka kuko nta bushobozi bafite bwo gushyiramo ibiyikomeza.”

Kakuze Germaine avuga ko nta nzira y’abanyamaguru yateganyijwe kuko iyo imodoka ebyiri cyangwa moto, amagare bishatse kubisikana, birababangamira ndetse bigateza impanuka rimwe na rimwe.

Ati: “Abana bo mu mashuri abanza ni bo bakunze guhura n’ikibazo k’impanuka, Ubuyobozi budufashe gutunganya iyi mihanda.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwa remezo, ubutaka n’Imiturire mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko inyigo yo kuyikora yarangiye, gusa yavuze ko bagiye gukora umuhanda Cyakabiri-Murambi ugana ku ibagiro i Misizi.

Akavuga ko uyu muhanda bazawubakira rimwe n’umuhanda wa Ruvumera n’undi unyura hafi y’ikibuga cy’utudege duto two mu bwoko bwa Drones ugana i Karama ka Shyogwe kuko n’amafaranga y’ingurane yamaze guhabwa abaturage muri iyi ngengo y’Imali y’umwaka wa 2020.

Yagize ati: “Dufite gahunda yo kuvugurura akajagari ku nguzanyo ya  Banki y’Isi, ku bufatanye na LODA (Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Inzego z’Ibanze).”

Nzabonimpa avuga ko Umuhanda GEMECA ugana ku ishuri rya Sainte Marie Reine nta gahunda bafite yo kuwukora umwaka utaha.

Mu kicyiro cya gatatu n’icya kane cyo gukora imihanda bafite ingengo y’Imali ya miliyoni 12 z’amadolari ya Amerika.

Miliyoni zirenga 500 z’amafaranga y’u Rwanda, ni yo Akarere ka Muhanga kavuga ko kamaze kwishyura abaturage bafite imitungo  hafi y’umuhanda Cyakabiri na Ruvumera.

Imihanda yo mu Kagari ka Gahogo yarasenyutse
Abafite ibinyabiziga bahitamo kubisiga mu Mujyi
Abaturage bavuga ko umuganda wabo udahagije ngo bakore iyo mihanda

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ese iyo bajyana umuhanda mu misizi bakirengagiza umuhanda uca kubigo by’amashuri bitanu ukaba wafasha no kugabanya urujya nuruza kubakomeza mu majyepfo batanyuze hagati mu mugi wa Muhanga. Bari kwimurira umugi mu misizi?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *