Muhanga/Kabgayi: Abaturage bambuye Ibitaro barabahamagara ngo bishyure ‘bagakuraho telefoni’ | UMUSEKE

Muhanga/Kabgayi: Abaturage bambuye Ibitaro barabahamagara ngo bishyure ‘bagakuraho telefoni’

Abakozi b’Ibitaro bya Kabgayi babwiye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ko Ibitaro bifite   imyenda ituruka ku barwayi bazanwa kuvuzwa badafite ubwishingizi, hakiyongeraho na miliyoni zisaga 40Frw ahembwa abakozi bagengwa n’amasezerano.

Abakozi b’ibitaro bya Kabgayi bavuga ko hari abaturage bazanwa kuvurwa badafite mutuweli bakambura ibitaro

Ibi babigiye mu nama yabahuje n’Inzego zo mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’Akarere ka Muhanga, yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 19 Werurwe 2021 i Kabgayi.

Ni inama igamije kureba uko hanozwa serivisi ihabwa abarwayi, hakanarebwa uburyo ibi Bitaro byakwihaza ku mutungo bibona.

Abakozi b’Ibitaro bavuga ko hari ideni rya miliyoni zurenga 100 zirebana n’inyemezabwishyu (Factures) zigaragaza umubare w’amafaranga abarwayi batagira mutuweli barimo. Hari abazanwe mu Bitaro baratoroka, abandi bagasinya ko bazayishyura bageze mu ngo.

Aba bakozi kandi bavuga ko iki gihombo cyari gikwiriye kwirengerwa n’Akarere kubera ko ari ko kaboherereza abo barwayi.

Rukundo Jerôme Umukozi w’ibitaro bya Kabgayi ushinzwe kwishyuza, ati: ”Iyo duhamagaye abo bantu batubereyemo imyenda, bakuraho telefoni, cyangwa bakatubwira ko twibeshye.”

Rukundo na bagenzi be bifuje ko Akarere kashyira aba baturage mu byiciro by’Ubudehe bibakwiriye kuko ari byo bizatuma abagana ibitaro babasha kwivuza no kwishyura mu buryo bworoshye.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philippe yavuze ko  kuri iyi myenda bafitiwe n’abaturage, hiyongeraho n’igikoresho basuzumiraho abarwayi (Radiographie) ndetse n’uburuhukiro bumwe budakora, hakaba hashize igihe kinini.

Cyakora akavuga ko hari abatekinisiye Minisiteri y’Ubuzima yohereje gukora icyuma cya Radiyographie.

Yagize ati: ”Usibye ibyo tuvuze hari kandi na zimwe mu nyubako zishaje zikwiriye gusanwa.”

Nteziryayo yanavuze ko bafite imbogamizi zo kuba bafite abakozi benshi bagengwa n’amasezerano,  kuko baruta abakozi Leta ihemba buri kwezi, akifuza ko Ubuyobozi bwabafasha gushakira hamwe igisubizo cy’aba bakozi kugira ngo badahagarara abarwayi bakabura ababitaho kuko bakenewe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo  Kayitesi Alice, yabwiye aba bakozi ko bagiye kuzamura umubare w’abaturage bafite mutuweli, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abazaga kwivuza batayifite kuko biri mu mihigo Uturere tuba twahigiye imbere y’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati: “Ku bijyanye n’abambuye ibitaro, harimo kudakorana neza n’Inzego tugiye kubisuzuma kandi bizakemuka.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Kayitesi avuga ko hari inzira abaturage badafite ubushobozi banyuramo kugira ngo bafashwe, igihombo cyavuzwe kizaganirwaho gishakirwe igisubizo.

Naho ku birebana n’abakozi bagengwa n’amasezerano, avuga ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya maze bayashyire mu bikorwa.

Ibitaro bya Kabgayi bivuga ko muri miliyoni 54 binjiza ku mwaka, muri yo  abagengwa n’amasezerano bahembwa miliyoni 44, abandi bake  basigaye bagahembwa na Leta.

Gusa Guverineri yagiriye inama aba bakozi ko bagomba kuzamura ibipimo by’ubuzima bitaye cyane mu guha ababagana serivisi nziza bishimira.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yijeje aba bakozi ko agiye kubakorera ubuvugizi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • ariya atikiriye muri miss koko yakishyuriye abo baturage!? kuko erega ntayo bafite nyamara. Ese abo ba miss babakorera advocacy nibura??

  • Biragaragara ko Leta ikwepa inshingano zayo zo kwita ku batishoboye umuzigo ikawuhirikira kuri Diyosezi. Kandi uko tubizi, imisoro ihabwa Leta ntayo Kiliziya ihabwa. ntishobora gusimbura Leta mu nshingano zayo. None Guverineri ariho arasaba ibitaro kunoza servisi bamubwira ko bugarijwe n’imyenda! Amagambo gusa! Kubera kumanura cyane igipimo cy’ubukene bukabije mu gihugu, Leta ituma n’ikibazo kiba insobe kurushaho kuko hari benshi bitwa ko bishoboye kandi ari abakene babara ubukeye. Harya ngo tuba tugira ngo amahanga adukurire ingofero ko dukataje mu iterambere! Kwirarira biragwira!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *