Muhanga: Koperative y’abafite ubumuga ishinja ubuyobozi kubambura isambu - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:50 29

Muhanga: Koperative y’abafite ubumuga ishinja ubuyobozi kubambura isambu

Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga ryitwa Duterane Inkunga rivuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwabanyaze isambu bukayiha abaturage baherutse guhabwa inka muri gahunda ya Girinka kugira ngo bahinge ubwatsi.

Aba baturage bavuga ko bahawe umurima n’ubuyobozi bw’Umurenge ngo bahinge batere ubwatsi

Abo muri ririya shyirahamwe bavuga buriya butaka bari barabuhawe kugira ngo babuhingemo, nibeza imyaka babone ikibatunga bitabagoye ngo babigure.

Umuyobozi w’iyi Koperative witwa Ndayisaba Jean Marie Vianney avuga ko buriya butaka babuhawe muri 2013  kandi ko babufitiye inyandiko ziriho kashi zemeza ko ari bo ba nyiri ubutaka.

Ati: “ Uretse ko kuba bahatunyaze ikibi kurushaho ni uko batanatwandikiye ibaruwa itumenyesha, aho kugira ngo tuzinduke dusange abantu bari kuduhingira isambu…”

JMV Ndayisaba uyobora koperative yitwa ‘Duterane Inkunga’ avuga ko ubwo babazaga ‘veterineri’ w’Umurenge witwa Eric Janvier Karangwa impamvu yahaye uburenganzira abaturage bwo guhinga isambu itari iyabo, avuga ko yabasubije ko batayihinga kandi bahawe isambu nini kandi hari abandi badafite namba.

Avuga ko ibyo Eric Janvier Karangwa avuga atari byo kuko muri uriya murima bahinzemo imyumbati n’amateke ndetse bakaba barazitiye igice gisigaye kugira ngo bazacyororeremo amatungo.

Ati: “ Rwose kuvuga ko umurima wacu ntacyo twahinzemo ni ukubeshya kuko harimo imyumbati n’amateke kandi ahadahinze twarahazitiye kugira ngo tuzahororere amatungo.”

Kubera ko hari ishuri abagize iriya koperative bari kubaka, Ndayisaba avuga ko imyaka bari buzeze muri iriya mirima yari buzabafashe mu gutunga abanyeshuri aho kugira ngo barushywe no guhaha.

Avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’umurenge wa Muhanga muri iki gihe buyoborwa na Jean Claude Byishaza.

Yemeza ko nta kirakorwa kugira ngo we n’abo ayoboye barenganurwe.

Umwe  mu baturage bahawe guhinga uriya murima bavuga ko bo icyo bakora ari guhinga umurima bahawe n’ubuyobozi.

Uwitwa Tharcisse Ngirinema yabwiye Umuseke ko rwose bo nta cyaha bakoze ahubwo bakoze ibyo bemerewe n’ubuyobozi.

 

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko buriya butaka bwari intizanyo…

Jean Bosco Byishaza uyobora Umurenge wa Muhanga by’agateganyo avuga ko abagize iriya Koperative batigeze bayihinga kuva bayihabwa.

Avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwavuganye n’abayobozi b’iriya Koperative bakemeranya ko hari igice baha abaturage badafite aho bahinga bakagihinga.

Abajijwe ibivugwa ko abagize iriya Koperative bari barahinze imyumbati n’amateke muri iriya sambu, Jean Bosco Byishaza yavuze ko bidashoboka ko abantu barandura imyaka ihinze mu murima runaka.

Ati: “ Wowe urumva koko hari abantu bafata imyumbati cyangwa indi myaka bakayirandura?”

Umuseke wabajije Byishaza niba nta ngurane baha abagize iriya Koperative, avuga ko bazabyigaho, gusa akibaza impamvu umuyobozi wiriya Koperative atabanje kubiganiraho n’ubuyobozi mbere yo kubibwira itangazamakuru.

Abo muri Koperative Duterane Inkunga bavuga ko uyu murima bari basanzwe bawuhinga imyumbati n’amateke

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Njyewe uzaza kuntera kwi sambu ya gakondo narazwe na sogokuru tuzaterana imyambi.Iki kibazo kiri imbere mutangire mukirebe iyo ikibazo cyubutaka cyaje turi miliyoni 7 ubu tukaba turi hafi kwikuba 2 ariko sindagura.Aha ndakangulira abanyarwanda bafatishije hanze y’imbibi gukomera kuricyo kintu, ariko bakirinda abababibamo inzangano.Abatabifuliza ineza bajye babivuna bakoresheje uburyo abo bakoresha.Mu myaka 10 twese tuzahura tubwizanye ukuri kucyo bene kanyarwanda bapfa, iyo nyabutatu nyarwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *