Muhanga: Mu Gakiriro iyo imvura iguye irabanyagira, ubuyobozi buti "Ntacyo twabihinduraho" | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:09 47

Muhanga: Mu Gakiriro iyo imvura iguye irabanyagira, ubuyobozi buti “Ntacyo twabihinduraho”

Abakora mu gakiriro ka Muhanga kari mu Murenge wa Nyamabuye, bavuga ko batewe impungenge n’imvura y’umuhindo kuko ngo iyo iguye banyagirwa bakabura aho kugama. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ntacyo bwahindura kuko ari uko imiterere y’agakiriro iteye.

Ngo kubera imiterere y’aka gakiriro ngo imvura iyo iguye irabanyagira

Abakozi basaga 500 barimo ababaji, abasuderi na ba nyakabyizi, bavuga ko gukorera hamwe no kwibumbira mu makoperative babyishimira ariko ko bafite imbogamizi.

Bavuga iyo imvura iguye ibanyagira kubera imiterere y’uko kariya gakiriro gasakaye igice kimwe cyo hagati, ahandi hasigaye akaba ari ho amahuhwezi anyura.

Niyoyita Théogėne avuga ko mu bihe by’imvura y’umuhindo n’iy’itumba bakora umwanya muto.

Yagize ati “Amazi yose araza akangiza imashini n’ibikoresho, basakare igice gisigaye”

Abahakora kandi bavuga ko babangamiwe n’abajura baca mu nzira zitandukanye bakabiba ibikoresho bihenze, kubera ko nta ruzitiro agakiriro gafite.

Ibira babivugaga mu gihe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne yabasuye mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Karere ka Muhanga uyu munsi ku wa Kane.

Ignacienne Nyirarukundo avuga ko hakwiye kurebwa ibikubiye mu masezerano ari hagati y’uwahawe isoko ryo kubaka agakiriro n’Akarere kugira ngo barangize imirimo bemeranyijwe.

Yagize ati “Hari ibyo bonyine bashobora kwikorera bidasaba amikoro ahambaye, ibitari mu bushobozi bwabo, hakwiyambaza amasezerano impande zombi zagiranye.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent yabwiye Umuseke ko baramutse basakaye agakiriro impande zose, byabangamira imashini n’abantu bazikoresha, kuko byose bikenera umuyaga kugira ngo bibashe guhumeka no kwisanzura kandi ko ari ko n’utundi dukiriro twose twubatse.

Yavuze ko mu ngengo y’imari hari miliyoni 15 Frw zizifashishwa mu kuvugurura ibagiro naho kariya gakiriro bakaba bateganya kukazitira hifashishijwe ibiti.

Aka gakiriro ka Muhanga, kuzuye gatwaye miliyoni 400 Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, yanasuye imihanda ya kaburimbo yubakwa mu Mujyi wa Muhanga ndetse n’ibagiro riherereye mu Murenge wa Shyogwe.

Min Ignacienne Nyirarukundo yabasuye
Yumvise ibibazo byabo
Igice kimwe ntigisakaye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntacyo bwabihindraho. ninde wize iyo nyubako ninde wayishyize mu bikorwa? Aba bakora hano se nta musoro batanga? Hariya iburyo ushyirako Amabati atuma urumuri rwi’izuba rwinjiramo ese ubundi nta mashanyarazi bagira hariya? Uyu mugore asubire mwishuli cyangwa ajye abanza yige neza ibibazo abaturage bashobora kumubaza mbere yo kujya bukikaragaho naza V8.Mugabanye amafaranga akoreshwa mu nzego zo hejuru mugenere ibyo twita décentralisation bive mu magambo bijye mu bikorwa niba hari ikigo runaka kiri guhomba gifungwe.

  • Abayobozi ba Muhanga bakunda amafaranga ntacyo bazamarira abo baturage n’ubwo nta wuyanga ariko bo bararenze. Abo baturage nihangane bemere banyagirwe, bibwe ibyabo kuko ntacyo bazabamarira.

  • Aha bahita i Gihuma sha ku ivuko ku itetero🤙

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *