Muhanga mu Mugi, ibice bya Kamonyi, Ruhango na Nyanza bashobora kubura amazi kubera ibiza - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:35 45

Muhanga mu Mugi, ibice bya Kamonyi, Ruhango na Nyanza bashobora kubura amazi kubera ibiza

Imvura yaguye mu ijoro ryakeye mu Karere ka Muhanga yahitanye abantu 12, yangije ingomero ebyiri zahaga amazi abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza.

Uruganda rutunganya amazi Shyogwe Mayaga rwangiritse, ubu abatuye mu Mirenge imwe yo mu Karere ka Kamonyi, Ruhango na Nyanza bashobora kubura amazi.

Uruganda rutunganya amazi rwa Shyogwe Mayaga ndetse n’urwoherezaga amazi Gihuma zaraye zisenyutse.

Iyi mvura yatangiye kugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 06 Gicurasi 2020, igeza mu gitondo bukeye.

Mu byo yangije harimo uruganda rwa AIDER ruherereye mu Murenge wa Shyogwe, rugatanga amazi ku baturage bo mu Murenge wa Nyarubaka, Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Uru ruganda kandi ruha abaturage amazi mu Murenge wa Mbuye, Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Rwahaga amazi abaturage bo mu Mirenge itatu y’Akarere ka Nyanza iherereye mu gace bita Amayaga nk’uko  Umuyobozi w’ikigo gishinzwe Isuku n’Isukura mu Karere ka Muhanga, na Kamonyi, Sematabaro Joseph abivuga.

Yagize ati: ”Iyi mvura yanangije uruganda rutunganya amazi i Gihuma, turimo gushakisha igisubizo.”

Avuga ko Ubuyobozi bwa WASAC bugiye gukora ibishoboka kugira ngo busubize ku murongo ibyangiritse, kuko ubu imashini zizamura amazi zarengewe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent yabwiye Umuseke ko imvura yishe abantu inangiza amateme n’imihanda mu Mirenge itatu iherereye mu Majyaruguru y’Akarere ka Muhanga.

Ati: ”Ubu umuhanda uhuza Umurenge wa  Kiyumba na Kibangu ntabwo ari nyabagendwa, ndetse n’uhuza Nyabinoni n’indi Mirenge ntabwo ukoreshwa.”

Ubu amazi abaturage barimo kuvoma ni ayaraye mu bigega by’amazi ku buryo nashiramo abaturage bifashisha amavomo rusange.

WASAC ivuga ko hari umuyoboro barimo gutunganya ushobora gutanga amazi ku kigero cya 50% mu gihe bategereje ko ubukana iyi mvura ifite bugabanuka.

Ikibazo k’ibiza cyahagurukije Inzego zitandukanye zirimo Guverineri CG Gasana Emmanuel, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga na Ruhango n’abayobozi ba WASAC.

Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko bugiye gushakisha igisubizo kirambye.
Imashini zizamura amazi mu ruganda rwa Gihuma zarengewe
Ikiraro gihuza Umurenge wa Nyamabuye na Byimana cyangiritse.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nizereko nta muyobozi mukuru tuzabona kumafoto yaragiye gutaha iki kiraro kuko azasobanura byinshi. Kikaba cyarakozwe numuganda wabaturage nta nyigo ikozwe nababyigiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *