Muhanga: RIB yafashe 3 baguraga 'ticket' bakazigurisha abagenzi ku giciro kikubye 2 | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:53 26

Muhanga: RIB yafashe 3 baguraga ‘ticket’ bakazigurisha abagenzi ku giciro kikubye 2

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2020, Abakozi b’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Karere ka Muhanga, bafashe abantu 3 bagurishaga amatiki ku giciro gikubye kabiri icyashyizweho n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA.

Uradukunda Bernard w’Imyaka 20, Iradukunda Thomas w’Imyaka 35 na Iranzi Vincent bose batuye mu Mujyi wa Muhanga, bajyaga muri gari bakagura amatike ya kampani y’imodoka zitwara abagenzi, bakazigurisha abagenzi babuze imyanya mu modoka bakubye kabiri igiciro cyatangajwe na RURA.

Mukamazimpaka Julienne wo mu Karere ka Kicukiro ni umwe mu bagenzi benshi bambuwe n’aba bagabo, avuga ko yavuye mu Karere ka Muhanga ari kumwe n’abana be 4, abura imodoka, atangiye kubunza imitima bamubwira ko yishyurira buri wese ibihumbi 3 kugira ngo bagere i Kigali.

Ati “Naravuze ngo aho kurara i Muhanga ndemera nishyure ayo mafaranga.”

Amaze kuyabaha yageze mu modoka abibwira umwe mu bakozi ba Horizon ko hari abamwishyuje amafaranga y’umurengera, ndetse akaza kuberekana.

Mugabarigira Jean D’Amour umukozi w’imwe muri Kompanyi zitwara abagenzi i Muhanga, avuga ko bamenye ko hari abakekwaho iki cyaha babibwiwe n’abagenzi, ndetse bitangira no gucicikana ku mbuga nkoranyambaga basebya Kampani ko ibambura.

Yagize ati “Hashize igihe, abo bantu babikora, gusa abagenzi batinze kubivuga, aho babitubwiriye twasanze tubazi tubashyikiriza RIB.”

Yavuze ko batatu (3) ari bo bamaze gufatwa, kandi basubije abakiliya amafaranga yabo bari batanze ku giciro kiri hejuru.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Bahorera Dominique yabwiye Umuseke ko aba bagabo bashinjwa icyaha cy’ubwambuzi n’ubushukanyi akavuga ko icyaha nikibahama Urukiko rushobora kubakatira igihano cy’imyaka 2 cyangwa 3.

Yagize ati “Ni byo abo bagabo bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana (Escroquerie).”

RIB ivuga ko  iperereza ku bandi bakekwaho iki cyaha cy’ubwambuzi rikomeje.

Aba bagabo bishyuzaga abagenzi bajya mu Mujyi wa Kigali, ibihumbi 3 by’u Rwanda mu gihe igiciro RURA yashyizeho  kuri tike y’umuntu umwe ari amafaranga 1 490 Frw.

Mugabarigira Jean D’Amour avuga ko hashize igihe aba baturage bambura abagenzi bakabyitirira akazi ahagarariye

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *