Muhanga: Ruhurura iherutse kwica umuntu kuyubaka bimaze gutwara miliyoni 30Frw - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:16 35

Muhanga: Ruhurura iherutse kwica umuntu kuyubaka bimaze gutwara miliyoni 30Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko imirimo yo kubaka ruhurura ya Nyarucyamu ya 3, bimaze gutwara miliyoni 30 Frw, ngo hasigaye izindi 5  zigomba kubakwa.

Kubaka iyi ruhurura bimaze gutwara miliyoni 30 Frw

Ruhurura nini iherereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya 3, mu Kagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, iherutse gutwara ubuzima bw’umuturage inasenya inzu.

Abayituriye kandi bavuga ko iyo bwije badatora agatotsi batinya ko ishobora kubatwara.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko ruhurura barimo kubaka yangijwe n’amazi y’imvura n’andi ava ku bisenge by’inzu z’abaturage agenda yangiza ruhurura yari yubatse kugeza aho isenyukiye itangira gusenya inzu z’abaturage.

Yavuze ko iyi bubatse iri mu mubare wa za ruhurura 6 bateganya kubaka muri uyu Mujyi wa Muhanga.

Yagize ati “Twasanze ari ngombwa ko twihutisha imirimo yo kubaka iyi ruhurura, kuko tubona  Imvura ari nyinshi kandi tugaterwa impungenge ko ishobora gusenya n’izindi nzu ziyikikije.”

Kayitare avuga ko bubatse indi ku ruhande kugira ngo bayobye amazi, ruhurura yangiritse bakazayisibisha ibitaka bazavana mu mihanda bagiye kubaka.

Cyakora abahatuye banenga Ubuyobozi bw’Akarere mu myaka yashize kubera ko bagiye babutakambira babereka ikibazo ruhurura igiye guteza, ariko ntihagire icyo babikoraho.

Umwe yagize ati “Nibatinda gusiba ruhurura isanzwe irongera yice abaturage inasenye inzu zisigaye.”

Iyi ruhurura iri kubakwa imaze kwica umuntu umwe ikaba yaranasenye inzu y’umuturage n’igikoni, gusa Akarere kavuga ko karangije kwishyura uyu muturage Miliyoni 19 Frw.

Iyi ruhurura mu minsi ishize yasenyeye umuturage ubu bamaze kumwishyura miliyoni 19 Frw

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • biteye isoni kabisa, ubwo abayobozi bazibuka kubaka za ruhurura zimeze neza ari uko Perezida wa Repubulika abivuze. kuki mutibwiriza koko?
    nkiyo nzu mbona ihanamye koko murabona ifite imins ingahe? none se ayo frw 19M ninde uzayasubiza Akarere?

  • Inama nagira banyiriya nzu nuko bayivamo
    Ikagaragara nuko igihembwe gitaha cyimvura izamanuka yose. Iri mumanegeka.
    Abantu bamwe bagiye biyubakira uko babonye.
    .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *