Muhanga: Rwema w’imyaka 8 amaze guhimba indirimbo 4 afite inzozi zo gutwara indege | UMUSEKE

Muhanga: Rwema w’imyaka 8 amaze guhimba indirimbo 4  afite inzozi zo gutwara indege

Rwema Ineza Evan, wo mu Mudugudu wa Kagitarama, Akagari ka Gitarama, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga avuga ko afite impano yo kuba umuhanzi ku rwego rwiza kuko mu myaka 8 afite amaze guhimba indirimbo 4.

Rwema nubwo ari moto amaze gutera intambwe mu buhanzi

Rwema Ineza Evan yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza yabwiye Umuseke ko  yifitemo impano yo guhanga indirimbo, kuko yatangiye guhanga afite imyaka 6 y’amavuko. Avuga ko indirimbo ye ya mbere igaruka ku ishuri yigamo n’ibigwi byaryo.

Avuga ko iya kabiri isingiza ababyeyi bitanga bashakira ubuzima abana babo umunsi ku munsi.

Yagize ati: “Ebyeri zisigaye zivuga ku bubi bw’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo mu Rwanda no ku isi hose.”

Mu mpuzankano y’ishuri twamusanganye Rwema avuga ko mu kiruhuko aribwo afata akanya ko guhimba izo ndirimbo.

Rwema ahamya ko iyo mpano y’ubuhanzi azayifatanya no kwiga ishuri ryigisha abantu gutwara indege muri Kaminuza.

Uyu mwana avuga ko  ashimira ababyeyi be bamufasha muri iki gikorwa, kuko ari bo bamwishyurira abamufasha gucuranga.

Uwamariya Odette Umubyeyi wa Rwema avuga ko impano umwana wabo afite, yatangiye kumuzamo igihe babaga bari kumwe muri Korali aririmbamo.

Avuga ko abaririmbyi muri Kiliziya bajyaga basubira mu ndirimbo bize, akaririmbana na bo ibitero byose.

Ati: ”Nageze ubwo mfata icyemezo cyo kutamuzana mu Kiliziya kuko nabonaga arogoya bagenzi banjye.”

Yavuze ko guhera ubwo uyu  mwana yahise atangira guhanga indirimbo kandi zirimo ubutumwa bw’ingenzi. Uyu mubyeyi avuga ko usibye kumwishyurira abacuranzi, nta kindi bamwunganiraho muri ibyo bihangano bye.

Yagize ati: ”Impamvu tutamuca intege ni uko abikora mu biruhuko ntacyo bibangamiyeho amasomo yiga.”

Rwema yabwiye Umuseke ko adategwa nk’umuntu mukuru, ku buryo bibaye ari wo murimo wonyine akora yazagera ku rwego rw’abahinzi bakomeye bazwi mu Rwanda.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *