Muhanga-Shyogwe: Bavuga ko kutagira amazi ahagije byatiza umurindi COVID-19 - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:24 31

Muhanga-Shyogwe: Bavuga ko kutagira amazi ahagije byatiza umurindi COVID-19

Abatuye ahitwa Mu cya kabiri, i Murambi n’iMunyinya mu Kagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi  make, bakavuga ko kuba amazi ari make byatiza umurindi kwandura icyorezo cya coronavirus.

Kutagira amazi ahagije bishobora gutiza umurindi COVID-19

Kubera ko batuye mu cyaro kandi bakaba babona amazi nyuma y’iminsi ibiri basaba Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura kubaha amazi ya buri munsi.

Umwe mu batuye kariya gace witwa Mushimiyimana Béatha avuga ko hari ubwo WASAC  yohereza amazi nijoro baryamye, bugaca ntayo ahari.

Ati: “Muri ibi bice amazi tuyabona rimwe na rimwe, kandi ubu bisaba ko tugira isuku idasanzwe kuko twugarijwe na coronavirus haba inaha mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.”

Umuyobozi mu ishami rya WASAC rushinzwe isuku n’isukura mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Ngororero Sematabaro Joseph avuga ko hari umuyoboro mugari w’amazi batangiye kubaka mu Mujyi wa Muhanga, akizeza abatuye ibi bice ko  nibawurangiza  ikibazo cy’amazi make kizaba cyarangiye.

Ati: “Hari ibigega by’amazi turimo kubaka mu mujyi kuko twari dusanganywe ikigega kimwe cy’i Fatima mu Murenge wa Nyamabuye.”

Sematabaro avuga ko umuyoboro w’amazi bari basanganywe wahaga amazi abaturage bake mu myaka ishize.

Kubera ko ubu abaturage biyongereye ku buso bungana uko bwahoze, byatumye metero kibe z’amazi babona ziba nke.

Avuga ko batangiye gukemura kiriya kibazo bahereye mu mudugudu wa Gasharu mu Murenge wa Nyamabuye,  ubu bakaba bageze mu murenge wa Shyogwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Mukamutari Valérie avuga ko uyu Murenge urimo guturwa cyane kuko utuwe n’abaturage 38 000 kandi bose bakeneye ibikorwa remezo birimo n’amazi meza.

Ati: “WASAC yatwijeje ko  mu minsi mike ikibazo cy’amazi make  mu Murenge wacu kizaba cyakemutse, ubu turategereje.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe bugaragaza ko abaturage  bafite  amazi  meza bari ku gipimo cya 79%.

Amakuru atangwa na WASAC muri Muhanga avuga ko amazi agezwa muri aka karere angana na metero kibe ibihumbi bine.

Muri 2021 abatuye aka karere bazakenera byibura metero kibe ibihumbi ikenda kandi bazazihabwa n’umuyoboro uyatunganya ukanayabagezeaho uri kubakwa ahitwa i Gatenzi mu murenge wa Cyeza.

WASAC ivuga ko hari gahunda yo kongera amazi i Shyogwe
Joseph Sematabaro uyobora WASAC muri Muhanga, Kamonyi na Ngororero

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *