Mukura yakiriye Sunrise yananiwe kuyikuraho amanota 3, Musanze itsinda AS Muhanga | UMUSEKE

Mukura yakiriye Sunrise yananiwe kuyikuraho amanota 3, Musanze itsinda AS Muhanga

Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukuboza 2020, Mukura VS yakiriye Sunrise yananiwe kuyikuraho amanota atatu kuko amakipe yombi yanganyije 0-0 mu gihe Musanze yo yatsinze AS Muhanga 2-1.

Musanze FC yakiriye Muhanga yayikuyeho amanota atatu

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Mbere kandi Musanze FC yakiriye AS Muhanga iyitsinda ibitego 2-1 byombi yatsinze mu gice cya mbere cy’umukino.

Iyi kipe ya Musanze FC yagaragaje umukino mwiza, igitego cya mbere cyayo cyatsinzwe na Twizerimana Onesme ku munota wa mbere w’umukino mu gihe icya kabiri cyabonetse ku munota wa 12 gitsinzwe na Ndizeye Innocent.

Muhanga FC yari yakiriwe kuri stade y’Ubworoherane, na yo yagerageje kwishyura nubwo bitayihiriye ariko yanyeganyije incundura za Musanze FC kuko ku munota wa 35 Bakundukize Adolph yayitsindiye igitego cyayo cya mbere ari na cyo iyi kipe yabonye cyonyine.

Ku rundi ruhande kandi, Etencelles FC na yo iraranye amanota atatu kuko itsinze 2-1 Espoir FC birimo icya mbere cyabonetse ku munota wa 25 cyatsinzwe na Brahim Hassan Djabrine.

Espoir FC imaze gukina imikino ibiri ya Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwada ya 2020-2021, nta nota na rimwe irabona ahubwo uyu munsi yabonye ikarita itukura.

Didace MUNYANEZA
Uwimenyereza/UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *