Girl in a jacket Munyakaze Sadate ni we muyobozi wa Rayon wemewe n’amategeko- RGB | UMUSEKE

Munyakaze Sadate ni we muyobozi wa Rayon wemewe n’amategeko- RGB

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, (RGB), rwakuyeho igihu cyari kimaze iminsi hibazwa niba Munyakazi Sadate ari we Muyobozi wa Rayon Sports wemewe n’amategeko cyangwa ari abandi. Rwemeje ko Sadate ari we wemewe n’amategeko, bityo ni we uyihagarariye.

RGB yemeje ko Sadate Munyakazi ari we muyobozi wa Rayon wemewe mu mategeko

Hashize igihe mu miyoborere ya Rayon Sports havugwamo ibibazo. Munyakazi Sadate yagejeje ikibazo ke kuri RGB na yo iragisuzuma iza kwemeza ko ari we Muyobozi wemewe n’amategeko, kuko yavugaga ko hari abihishe inyuma ya Statut bashaka gushimuta Umuryango wa Rayon Sports.

Yari aherutse guhagarikwa we na  Komite Nyobozi ya Rayon Sports yari ayoboye, bakaba barahagaritswe n’inama yitwa ko ari “iy’Ubuyobozi y’umuryango wa Rayon Sports”, ariko Sadate avuga ko bikinira, kuko uru rwego rutabaho.

Iyi Nama y’ubuyobozi yavugaga ko Sadate Munyakazi n’abo bakoranaga muri Komite hari amakosa akomeye bakoreye ikipe mu mezi icumi bamaze bayiyobora.

Ku wa Kane taliki taliki 28, Gicurasi, 2020 Sadate Munyakazi yaregeye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), ibirego birimo  ‘kunyereza amafaranga.’

Umuvugizi warwo Marie Michelle Umuhoza kuri uyu wa Gatanu taliki 29, Gicurasi, yabwiye Umuseke ko abitabye urwego avugira barimo abo ku ruhande rwareze n’urwarezwe.

Amakuru yavugaga ko abitabye barimo Gacinya Denis na Sadate Munyakazi watanze ikirego.

Ibibazo byo muri Rayon byanamenyeshejwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame mu ibaruwa ndende Munyakazi Sadate yamwandikiye.

Hari abaona Munyakazi Sadate nk’umugabo ufite ukuri, ndetse ushaka guca akajagari n’ubusambo byakunze kuvugwa muri Rayon Sports, bakamunenga ko ukuri kose atari ngombwa ko kuvugwa, bavuga ko yagombye kuba yaregereye Abayoboye Rayon Sports bagakemura ibibazo batihaye rubanda.

RBA

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

15 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abazi gukuramo ayabo bigabije ubuyobozi bwa Rayon buriya contrat ya Skol yasinywe huti huti barangije kuvanamo ayabo.

  • Ashobora kuba yemewe namategeko ariko abarayon tutamwemera. Abafana nanjye mbarizwamo none se azajya mu kibuga wenyine akine anatsinde? Araburana urwandanze yagiye ubundi akazagaruka nyuma? mu nyungu rusange za Rayon Sport koko?

  • Wowe wiyise Ruhunga niba ukunda rayon koko ntibizakubuze kuyireba NGO nuko iyoborwa na sadate.kandi utayirebye nabwo uzabona abandi benshi bayireba.ihangane muvandimwe kuko nabariya band I nibo bayishe kera.si urukundo rwinshi nano bayifitiye.kuko imyenda ifite bayifitemo uruhare nka 70%.uzakurikirane ibyagiye bibaranga

  • Uko byagenda ko se Sadate yataye Credibility kandi nta cyo gukora agifite ngo aramire ikipe abakinnyi bamaze gushira nta an amafranga yo guhemba no gukoresha mu kugura abakinnyi afite. Icyamufasha ni uko gusa yaca bugufi nyine akumvikana na SKOL igatanga ayo mafranga kuko ubu uko yagize ikipe nta n undi muterankunga wayizamo kuko isa n itakiriho!

    Bitebe bitebuke Sadate azegura cg akurweho icyizere binyuze mu nteko rusange tu!

  • Mwiriwe nshuti z’umuseke! Ibibazo bya Rayon Sport bikeneye ubuhanga,ubushishozi,imyanzuro irenze RGB n’amategeko agenga imiryango itari iya Leta! Sadate ayoboye Rayon( abanyarwanda batari bake) muguhe bo ubwabo batamushaka,Skol itamushaka,izo nararibibonye zitamushaka,abamutoye fanclubs bamutakarije ikizere,abakinnyi bamutakarije ikizere bari no kugenda ubutitsa# uwo muyobozi ko ari byiza ko yemewe namategeko abo ayobora azabakura he? Ikindi ibibazo byo kuganira,guca bugufi no kumvikana nabandi biramugora noneho hajemo na Politiki yibyo ntatinyuka kwandika# birasaba ko FPR ,Presidence,kugarukamo kuko ikibazo cyarenze sport namategeko kiba politiki…ngaho mwirirwe isabato nziza kubayemera

    • @Nzayino nderanywa nawe 100%

    • nshuti yanjye nzayino, bariya nashaka gushimuta nibo batuma ibyo satade akoze bigorana. ndakubwiza ukuli ko abenshi mubafana rwose mbona tumaze kubona ko Satade ari umunyakuri. ibinyamakuru byinshi bandika inkuru mbi kuri rayon sport ntekereza ko abenshi aba ari abakeba naho abafana ubona bandika bavuga ko badashaka Satade, ni ababa baguzwe nabariya bashaka kuyishimuta. ntekereza ko nawe uri kimwe muri ibyo byiciro bibili. Rayon sport izagumaho kandi izatera imbere. abafana bareba kure ntekereza ko ntawanga Satade. kuba yaranze kuba igikoresho cya Bariya bigaragaza ko ari umurayon nyawe.

      • Nonese arashaka kubohoza rayon sport? Kuki atumva ko kubohoza rayon sport bifata imyaka? Ibyo yakoze akumva muriki gihe bigoranye agatuza akarushaho gukora adakoze revulution iyi kipe yatangiye kubaho atari yanavuka. Ajye kuruhande niba akunda Rayon bya nyakuri.

        • wowe wiyise @umufana, ntago ashaka kubohoza Rayon ahubwo arashaka kubaka Rayon sport yari yarabohojwe nabariya uri gufana. akubaka yayindi y’abakurambere kanda ndahamya ko byatinda byatebuka muzabonako mwibeshye.

      • Iki nicyo kibazo dufite gikomeye! Sindi umunyamakuru sinshobora nkugirurwa ngo nandike ariko ukoze uko ushoboye unshyira muri kimwe muri ibyo byiciro….nyamara natanze igitekerezo cyanjye uko mbyumva…buriya Sadate ndamusi neza ndetse yenda no kukurusha nubwo ntabihamya wowe ntakuzi# ariko muzi kuva akiyobora banque populaire agashami ka Kinazi uzabaze uko yahavuye…hanyuma na bariya umuntu yashyira kuri Ngarambe cg Charles ndabazi gusa bo bitari cyane nabo si Shyashya ariko nibura barya bakina,bagura,batsinda knd igice kinini cyabafana baba bibereye za bweyeye,kinyababa,Rusatira,ryabega,Mahoko ndetse na Nyamirambo nibyo bakeneye kubera impamvu narongora…So Sadate ashobora kuba ari project dreamer Mwiza ariko atari good leader kuko igipindi na coordination byaranze ashwana ba hafi buri rwego…nshyigikiye igituma equipe ituza

  • Tanga ibitekerezo
    Ariko murashaka iki kuri Sadate?Sadate numuyobozi ushoboye cyane.Njye naramukunze,ndamukunda ndetse nzamukunda kugeza gupfa. None wowe nkumufana uburanira abatemewe namategeko yewe nawe ayabo(amategeko) atakukurengera kndi ntanaho wanditse muriyo ubwo wumva bikwiye?Rayon Ni equipe yabafarana Kandi benshi mu guhugu none mumategeko ntamufana ugira ijambo ahubwo abantu badufashe bugwate none tubonye utubohora natwe tukagira ijambo ngo reka ayaaaaa!!!Sadate komera amafaranga ntazabura abayifuza(rayon) Ni benshi ngo bafatanye.Ahubwo shyira imigabane ku isoko tuyihahe birebere ngo amafaranga? Ese abo basaza aho kwishyura abakinnyi birukira mu Nzove gusinya contract ahaaa ko Sadate yasizeho 5million hakabura number muribo uyongera?ese ko Ari ba7 washyiraho Claude na Mike bakaba 9 nabo yo batanga 5 million akaba 45million equipe yarikuba iki? Niyo wagenda(Sadate) uri umugabo ndigushaka numero yawe nayiboze ngo nzaguhe fanta ariko ndayibona tuu.

    • @kabombo, ndagukunze cyane. ubundi sinjya ngira comment ariko kubera uburyo Satade yitwaye byatumye ndushaho gukunda Rayon byumwihariko Satade. Kandi nzi neza ko Rayon sport izakomera. ibi bihe turimo Satade azabinyuramo neza ibe ikipe y’ubukombe.

  • Imana ishimwe Sadate niwowe my Rayon rwose ntampamvu yokuba igikoresho cyaba rushimusi, imbaraga bariya bagabo bari bafite zigaragarira mu binyamakuru ukuntu byarimo bikwibasira abanyamakuru named mujye mushishiza. Umufana nyawe nizereko amenye ukuri kwavuye Muri RGB, Ikipe wacu yari kuzarangira yarashimuswe tutabizi

  • Dushyimire RGB yo yerekanye umuyobozi wanyawe kuko yerekanye ko AG yo muri 2017 yaciye mumucyo yashyizeho Muvunnyi nawe akizanira kazayisenya we Sadate ufite iturufu yamagambo no gusenga Gikundiro kuko simbona development avuga or ukuri avuga ahubwo RRA namwe nimutangire mumukurikirane kuko kuva yajyaho amaze ku declara 54 600.000 za taxes kandi ntayo yishuye ubwo ko yareze abandi ingereza ryumusoro ubwo nawe mumugenere urumukwiye. KUVA sadate yajyaho yasinyishije abakinnyi benshi igitangaje Nuko abarimo recruitment ya hafi 35Millions kandi we amaze kwiyishyura agera muri 29Milloons ubwo nimba ayikunda twabonye priority sinarinzi kuziyishyura mperuka uvuga ko MK izaha rayon sport 60million kumwaka murwego aruko tukwambara kukaboko none ahubwo turanakwishyura mukukwambara. Ariko se unacuruza ibintu byose bya rayon na contract zose zica muri MK card ugatwara 50% ubwo urwo nirwo rukundo udufitiye. Bukuru na Djabel 11Millions zabona nazo zagiye kuri compte personel yawe nyamara ibyo ushinja abandi nawe babikurebeho. Uko njye mbibona;
    Nkeka ko nubwo imyanzuro turi kubwirwa mu mugambo ngo hari umuntu wo mu rwego rwa RGB wavuze ibi nibi ari ko tukaba tutazi neza icyo bazandika nuko bazabyandika nkeka ko tugomba gukora travail intellectuel et stratégique twitegura kuvuganira equipe yacu.

    1. Bisaba umwanya cg gushaka abafite umwanya wo kuturebera nizihe statuts za abanyamuryango RGB iha agaciro ? Abazemeje ni abahe ? Mu minsi 30 bahaye sadate azavugurura amategeko yemezwe nabande or azahita ashyira RGB RGB ariyo yemewe nta AG yamurikiwe ?
    2. Kugirango modification ya statuts yemerwe bigenda gute? None se byarakozwe ?
    3. Statuts zemewe ubu zivuga ko equipe iyoborwa gute kandi inzego zayo zijyaho gute? Zigizwe nabande ? Zivaho gute?
    4. Ni ikihe kibazo cyari cyabajijwe RGB yagombaga gusubiza ? Cyangwa ikibazo yaba yashubije ntabwo aricyo kibazo gihari ?
    5. Kuko niba bibaye ngombwa turashaka noneho abemewe na statuts abo aribo bandika babaza ikibazo dushaka ko gijemurwa kimiyoborere ? None se igihe za ADEPR zari mubibazo byagenze gute?
    6. Ikindi kabisa abobose na Sadate na ngishwanama nibaturekere equipe haze amaraso mashya cyane cyane Dr Rwagacondo and Ambassador Munyabagisha mutugejeje habi kandi ntawuhemukira rayon ngo bimuge neza namwe murabe mwumva
    Ubundi muyishakamo iki gituma mugenda mukaguma mwisirisimbi harya ngo yabahesheje amasoko muri za RSSB nahandi gusa mudusenyeye equipe tubibutse ko twe dushimishwa nitsinzi gusa none abaduha ibyishimo abakinnyi muracyabasuzugura nta mushahara baracyari Nuri shomage technique muzava muri izo nduru bashize bigendeye
    Murakoze gusa

  • Ruhunga, ni wowe na nde mutemera Sadate ?
    Ahubwo reka ayobore neza, Rayon, amatiku ahungane na bene yo, twe twikube kabiri ku bibuga na za stades.
    Ese umunyamakuru M. Rutura ko adaherutse kwandagaza Sadate, ikimwaro na cyo kirica?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *