Munyakazi Deo wahiriwe no gukirigita inanga, yavuze ku ndirimbo ye ‘Ngwino Urare’ | UMUSEKE

Munyakazi Deo wahiriwe no gukirigita inanga, yavuze ku ndirimbo ye ‘Ngwino Urare’

Umukirigitananga Deo Munyakazi umuhanga ntashidikanywaho u Rwanda rufite muri iki kiragano mu gucuranga inanga gakondo,  wihariye ku guhuza umurya n’ibyo arimo aririmba yashyize hanze indirimbo yise ‘Ngwino Urare’ yakoranye n’umuhanga mu njyana ya Jazz uzwi ku izina rya Junior Kafe.

Deo Munyakazi yagenze amahanga yicarana n’abakomeye abikesha inanga

Ni indirimbo ifite umwihariko w’umurya uyunguruye urimo ibitego byinshi ku buryo ukurikiye neza wumva ari ibintu biryoheye amatwi, ni indirimbo ikoranywe ubuhanga itaka ubwiza bw’u Rwanda, yitsa ku gitaramo Nyarwanda cyuje Umuco udacuya n’ubusabane.

Munyakazi Deo ni umukirigitananga w’Umunyarwanda ushimangira ko yanywanye na yo, akaba avuga ko Inanga yamugejeje kuri byinshi birimo gusobanukirwa amateka n’umuco Nyarwanda, kumwishyurira amashuri, kumwicazanya n’abakomeye no kumutembereza amahanga.

‘Ngwino Urare’ ni indirimbo ya mbere nshya muri uyu mwaka Deo Munyakazi ashyize hanze nk’impano yahaye Abanyarwanda yakoranye n’umuhanga mu gucuranga Piano mu njyana ya Jazz Junior Kafe. Ije ikurikira Umuzingo aherutse gushyira hanze yise ‘Isoko Dusangiye’ iri ku mbuga zikomeye ku isi zicuruza umuziki.

“Ngwino urare” nk’uko Munyakazi yabitangarije UMUSEKE igaruka ku gitaramo cya Gakondo, ku muco, ku mateka cyane ko gutarama byahozeho abantu bagahura bagatarama, bagasangira, bakavuga umuco n’amateka, bagacuranga inanga n’ibindi bijyanye n’umuco gakondo.

Kuri iyi ndirimbo Munyakazi ati: “Nabwiraga abantu ngo ‘Ngwino urare’ mu buryo bwo gukumbuza abantu  batazi umuco wacu ko baza kudusura tukababwira Urwanda rwacu na bo bakanyunguta ku muco wacu kuko umuco wacu ufite ubukire bwinshi, kwari ugukumbuza Abanyarwanda igitaramo no kubwira abataruzi ngo bazaze ducyeshe Igitaramo.”

Munyakazi nk’umuhanzi wihebeye gutungwa n’Inanga avuga ko nyuma yiyi ndirimbo  yashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho afite izindi ndirimbo zibumbiye ku muzingo ari gutegura ko atazicisha abakunzi be irungu.

Yasoje ashimira abantu bose bamuba hafi mu bikorwa bya Muzika by’umwihariko asaba Abanyarwanda n’abatuye isi kurushaho gufatana Uranana mu guhashya icyorezo cya COVID-19 bubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kucyirinda kugira ngo kiranduke burundu abantu bazongere bacyeshe inkera bataramye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *