Munyaneza bita Mbappe yishimiye ko yongeye kwegura igare akarinyonga mu muhanda nta nkomyi - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:03 36

Munyaneza bita Mbappe yishimiye ko yongeye kwegura igare akarinyonga mu muhanda nta nkomyi

  • Benediction Ignite ibarizwa mu Karere ka Rubavu yakoze imyitozo nyuma y’igihe kirekire bari bamaze batayikorera mu mihanda kubera gahunda ya Guma mu rugo, abakinnyi bayo bavuga ko kongera gusubira mu mahanda bakanyonga byabafashije.
Imyitozo bakoze bashyiragamo intera ya m1.5 hagati y’umukinnyi n’undi

Kuva muri Werurwe 2020 ibikorwa byose by’imikino mu Rwanda byarahagaze nyuma y’uko umurwayi wa mbere yari agaragaweho ibimenyetso bya Covid-19.

Abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda bahagaritse imyitozo yo mu muhanda batangira kuyikorera mu rugo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gicurasi nyuma y’uko amashya yo korohereza abantu bagasohoka ndetse n’abakora siporo ku giti cyabo bagatangira, abakinnyi ba Benediction Ignite bakoze imyitozo ya mbere mu muhanda.

Munyaneza Didier bakunda kwita Mbappe aganira  n’UMUSEKE yavuze  ko iyi myitozo yamufashije nyuma yo kumara igihe atanyonga igare mu muhanda.

Ati : “Yari imyitozo ya mbere nakoreye mu muhanda nyuma ya Tour du Rwanda kuko nayishoje mpita ngira ibyago [Apfusha umwana w’imfura] kuva icyo gihe ntabwo nongeye gukora imyitozo, kuko twakoreraga mu rugo kandi umukinnyi ukina igare biba byiza iyo akoreye mu muhanda.”

Munyaneza avuga ko uyu mwaka utamugendekeye neza nyuma yo kubura imfura ye, ndetse ntagire igihembo atsindira muri Tour du Rwanda.

Munyaneza bita Mbappe yishimiye ko yongeye kwegura igare akajya mu muhanda

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *