Munyaneza Didier wahembwe muri TdRwanda yapfushije imfura ye - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:30 16

Munyaneza Didier wahembwe muri TdRwanda yapfushije imfura ye

Umukinnyi w’amagare, Munyaneza Didier uherutse kubona igihembo mu irushanwa rya Tour du Rwanda, yapfushije imfura ye yari irwariye mu bitaro bya Kigali CHUK.

Munyaneza Didier yapfushije imfura ye

Uyu mukinnyi wa Dimension Ignite, yitwaye neza mu irushanwa ry’amagare rikomeye rya Tour du Rwanda kuko yanahembwe nk’umukinnyi warushije abandi guhatana.

Ubwo iri rushanwa ryasozwaga amaze no guhabwa kiriya gihembo, Munyaneza Didier yabwiye Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru RBA ko yaje gukina imfura ye irembeye muri CHUK ariko ko yiyemeje kuza muri ririya rushanwa kubera urukundo afitiye igihugu.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY  ryihanganirishije uyu mukinnyi kuri ibi byago byo kubura umwa we wa mbere.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter, FERWACY yamenyesheje abaturarwanda n’abakunzi b’umukino w’amagare ko Munyaneza yapfushije umwana we.

FERWACY Iti “Dukomeze gufata mu mugongo uyu muryango.”

Mu kwezi k’Ugushyingo 2019, Munyaneza Didier yegukanye Tour du Senegal 2019 yaberaga muri Senegal.

Uyu mukinnyi upfushijije imfura ye, yari yakoze ubukwe mu mpera za 2019 mu bukwe yambariwemo n’abakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda barimo Areruya Joseph na Mugisha Samuel bombi batwaye Tour du Rwanda ikiri kuri 2.2.

Buriya bukwe kandi bwanatashywe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, Murenzi Abdallah.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *