Munyaneza ‘MBAPE’ uherutse gupfusha imfura ashima abo mu ikipe bahanganye bamusuye | UMUSEKE

Munyaneza ‘MBAPE’ uherutse gupfusha imfura ashima abo mu ikipe bahanganye bamusuye

Ikipe ya Skol Adrien Cyling Academy (SACA) yasuye Munyaneza Didier bakunda kwita Mbape ukinira Benediction Ignite uherutse gupfusha umwana w’imfura. Munyaneza yashimye umutima wa kivandimwe bagenzi be bo mu kipe bahangana bamweretse.

Abakinnyi b’umukino w’igare baje gukomeza mugenzi wabo

Umukinnyi w’amagare, Munyaneza Didier uherutse kubona igihembo mu irushanwa rya Tour du Rwanda, yapfushije imfura ye yari irwariye mu bitaro bya Kigali CHUK tariki ya 04 Werurwe 2020.

Kuri uyu wa mbere 09, Werurwe, 2020  nibwo  abakinnyi bo mu kipe yitwa SACA( ibamo abakinnyi bakomeye nka Moise Mugisha wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020) basuye mugenzi wabo baramwihanganisha.

Munyaneza Didier avuga ko yatunguwe no kubona abo mu ikipe bahanganye bamusuye ariko ngo byanamweretse ko abakora siporo yo kunyonga igare bifitemo umutima wa kimuntu kandi bagize umuryango mugari.

Ati: “Ni ibintu byantunguye bikomeza kunyereka ko ntari njyenyine. Kuba ikipe ifata umwanya ikava i Kigali ikaza i Rubavu  kunsura byanshimishije kandi byereka  n’abandi ko  mfite umuryango mugari.”

Didier Munyaneza ashima abamubaye hafi mu bihe avuga ko bitoroshye harimo abakinnyi bagenzi be ndetse n’ubuyobozi bwa FERWACY.

Uyu mukinnyi ari mu bitwaye neza muri Tour du Rwanda 2020 kuko yahembwe nk’umukinnyi warushije abandi guhatana.

Mu Ugushyingo 2019, Munyaneza Didier yegukanye Tour du Senegal 2019 yaberaga muri Senegal.

Uyu mukinnyi yapfushije  imfura ye nyuma gato y’uko akoze ubukwe.

Ubukwe bwe bwatashywe na bagenzi be bazwi mu mukino wo gutwara igare nka Areruya Joseph na Mugisha Samuel bombi batwaye Tour du Rwanda ikiri ku rwego 2.2.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *