Muri Bolloré hari abaje gukora basanga babasimbuje…Barazira gusaba uburenganzira bwabo – UMUSEKE
  • 28/09/2020 6:26 40

Muri Bolloré hari abaje gukora basanga babasimbuje…Barazira gusaba uburenganzira bwabo

  • Bazindukiye mu kazi babasaba gukuramo inkweto z’akazi bagataha,
  • Bati “Ntitwanze kwirukanwa ariko bitwirukana nka mayibobo”,
  • Ngo umukoresha wabo yabitaga ibicucu…We ati “Kuki se barwanira kunkorera?”

Abakozi 21 ba Kompanyi ikora ibijyanye n’ububiko bw’ibikoresho izwi nka Bolloré Logistics tariki ya 04 Gashyantare bazindukiye mu kazi nk’uko bisanzwe basanga hari ababasimbuye bo bahita babakoresha inama bababwira ko bashaka kubahindurira akazi ariko bo bakavuga ko ari amayeri yo kubirukana kuko baherutse gusaba ko iyi kompanyi bakorera (Bolloré) ibagenera ibyo abakozi basanzwe bemererwa n’amategeko.

Bazindukiye mu kazi basanga hari ababasimbuye

Aba bakozi barimo abamaze imyaka irenga 10 bakorera iyi kompanyi, bavuga ko muri iyi myaka yose nta n’umwe wigeze ahabwa amasezerano y’akazi yanditse cyangwa ngo yishyurirwe ubwishingizi n’ubwizigamire nk’uko itegeko ry’umurimo ribitegeka.

Bolloré isanzwe yifashisha izindi komanyi mu gucunga imikorere ya bariya bakozi. Bariya bakozi bavuga ko babanje gukoreshwa na Cooperative Solidarite pour le Developement nyuma bagakorana n’iyitwa New Hope Association Ltd.

Bavuga ko baje kumenya ko iyi kompanyi nshya (New Hope Association Ltd) itazwi mu mategeko bagasaba Bolloré ko bahabwa uburenganzira bwose bagenerwa n’itegeko ry’umurimo kuko babonaga gukorana n’iriya kompanyi itazwi bishobora kuzabagiraho ingaruka.

Ngo hashize igihe gito, ubuyobozi bwa Bolloré bwababwiye ko bwabazaniye indi kompanyi yitwa KAL (Kayitaba Association Ltd) izabaha buriya burenganzira bwose basabaga ariko ko ngo ahubwo yaje ari inyuma y’izindi zose kuko yahise anabagabanyiriza amafaranga bahembwaga kuko yavuye kuri 3 000 Frw abishyira kuri 2 000 Frw.

Aba bakozi bavuga ko umuyobozi w’iriya Kompanyi KAL yanabahozaga ku nkeke akabatuka, bavuga ko kuva icyo gihe batangiye gusaba kurenganurwa.

Rubanzangabo Venuste umwe muri aba bakozi, avuga ko bitabaje umugenzuzi w’Umurimo w’akarere ka Kicukiro akagira inama Bolloré gukurikirana ko abakozi bayo bahabwa uburenganzira bwose bemererwa n’amategeko.

Ngo ubwo baheruka ku karere tariki 14 Mutarama 2020, umugenzuzi w’Umurimo yari yahamagaje izindi komanyi zose zivugwa muri iki kibazo zagombaga kwitaba tariki ya 13 Gashyantare.

Venuste avuga ko kuva bava ku karere batigeze bagira amahoro kuko umuyobozi wa KAL yarushijeho kubahoza ku nkeke.

Ati “Yahoraga atubwira aza adutesha umutwe atubwira ko ashobora kutwimura cyangwa akatwirukana akanadutuka rimwe na rimwe ngo turi ibicucu ngo ntabwo twize ku buryo twaza kumubuza gukora akazi ke.

Tariki ya 04 Gashyantare ni bwo byafashe indi sura ubwo bazindukiraga mu kazi ngo bagasanga zahinduye imirishyo kuko akazi kabo kari kahawe abandi.

Undi witwa Habiyakare Anastase avuga ko baje mu kazi bakababuza kwiyandika mu gitabo basanzwe biyandikamo ahubwo bababwira ko bafite inama n’ubuyobozi bwa KAL ngo bushaka kubahindurira akazi bakajya MAGERWA no kuri Dubai port.

Avuga ko iriya nama yari amayeri ahubwo ko bashaka kubirukana kuko banabasabye gukuramo imyambaro y’akazi bya Bolloré (Inkweto n’ijire).

Habiyakare ati “Twabasabye ko batwandikira ibaruwa itwohereza gukorera ahandi cyangwa niba batwirukanye baduhe ibaruwa idusezerera n’icyemezo cy’umukoresha wa nyuma.”

Aba bakozi bavuga ko ibi byose bari gukorerwa ari ingaruka z’uko basabye guhabwa uburenganzira bwabo bwo guhabwa amasezerano y’akazi yanditse.

Uwayisenga Vedaste na we uri muri aba bakozi avuga niba koko uriya mukoresha wabo “atwohereje ahandi natubwire inyungu tuzagira aho hantu atwohereje kandi aduhe n’ibaruwa itwoherezayo kugira ngo tugire gihamya ko atwimuriye ahandi hantu hari akazi.”

Anenga ibyo bakorewe byo kubyuka baza mu kazi aho kugira ngo bakore nk’uko bisanzwe ahubwo bakabasaba gukoramo inkweto z’akazi.

Ati “N’ubundi umukoresha iyo abishatse arakwirukana ariko ntagusohora nk’ikirara.”

Bavuga ko ibi atari ubwa mbere bibaye kuko hari abandi bakozi bakoreraga Bolloré ibirukana nta mperekeza bahawe, bamwe bakaba barigeze kwitabza inzego zigategeka ko barenganurwa.

 

Umuyobozi wa KAL ngo nta mwanya afite…Nyuma yigaruye

Prudence Bisamaza uyobora KAL akaba anavugwago guhonyora uburenganzira bwa bariya bakozi no kubahoza ku nkeke, Umunyamakuru w’Umuseke yamuhamagaye kuri Telephone [kuko ubwo yajyaga gukirikirana iyi nkuru yanimwe uburenganzira bwo kwinjira] aramwibwira ko ari umunyamakuru w’Umuseke amubwira ko yifuza ko bavugana ku kibazo cy’abakozi bavuga ko bari kwimwa uburenganzira bwabo.

Yahise asubiza umunyamakuru ati “nta mwanya mfite.” Umunyamakuru na we ati “ni iminota nk’ibiri gusa ntabwo biri butinde.” Prudence arongera ati “nta mwanya mfite yewe.” ahita akupa Telephone.

Nyuma y’isaha imwe, Prudence yahamagaye umunyamakuru avuga ko amaze amezi atatu akorana na bariya bakozi ariko ko bahoraga bavuga ko bafitanye ikibazo na Bolloré bigatuma ashaka kubahindurira akazi.

Avuga ko yanabasabye ko bagirana amasezerano y’akazi bakabyanga. Ati “Ikindi nabasabye ngo bampe imyirondoro yabo mu gihe bazarenza amezi atatu nzabashyire muri Caisse Social…”

Uyu muyobozi wa KAL avuga ko bariya bakozi ari bo bafite imyitwarire mibi batewe n’inama bagiriwe n’umunyamategeko wabo ngo wabasabye kwigaragambya.

Avuga ko akazi ka bariya bantu kari gukorwa n’abakozi asanzwe afite muri MAGERWA ku buryo bariya bari kujya kubasimbura. Ati “Kuko n’ubundi akazi kabo ni aka bubyizi.”

Prudence avuga ko arangije amezi atatu y’igerageza muri kariya kazi yahawe na Bolloré ariko ko we yitwaye neza kuko yagerageje guhangana n’imyitwarire ya bariya bakozi avuga ko bitwaraga nabi.

Ahakana ibivugwa ko yabatukaga. Ati “Ariko se wa mugabo we natuka umuntu ngo ni igicucu akaza nkamuhemba?…naba ndi umuyobozi ngatuka abantu ngo ni ibicucu? ubwo se naba nshingiye kuki? Ubu se ko bo barwanira kunkorera.”

Rubanzangabo Venuste avuga ko bageze ku kazi bajya kwiyandika nk’ibisanzwe bakababuza
Habiyakare Anastase avuga ko ibibazo byatangiye kuza ari uko haje KAL
Barimo abamaze imyaka irenga 10 bakorera Bollore

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kubera iki mufata ikibazo cy’abakozi n’ubakoresha KAL mukaguhindura icya Bollore? Kuki nta muyobozi wa Bollore mwahamagaye ngo mumubaze iby’iki kibazo cyangwa murebe Inspector w’umurimo abasobanurire kuko we arakizi? Kuba aba manpower ari aba KAL (rwiyemezamirimo watsindiye isoko ry’ubwikorezi muri Bollore) bibahindura abakozi ba Bollore? Ubu se aba Guards ba KK Security n’aba AGESPRO barinda umutekano muri Bollore nabo muzabahindura mubite abakozi ba Bollore igihe bazagirana ikibazo n’umukoresha wabo?

    • @Roger; kiriya kibazo kiroroshye kukibonera igisubizo; iyo havuzwemo Bollore nibaza ko ari bwo bigira uburemere

  • Uretse ko buri wese agira iye myumvire, ariko nibaza ko abakozi ba bubyizi ibyo atakabaye ari ibintu baburana. Njye aho kumpa bene ayo masezerano,twakemeranya gusa uko tuzajya dukorana. Naho kubabwira ngo bakuremo inkweto n’ama gillet, si igitangaza. Niba se koko ashaka kubajyana ahandi? Abazasigara aho ntabyo bazambara? Bwo se niba mutitwara neza? Hanyuma se atabashaka bwo? Burya hari ukuntu umuntu aguha amasezerano ukabona urarutwa na nyakabyizi rero

  • Ni yo mpamvu abanyamakuru mbihorera. Uba ubiteje. Ubima amakuru ubundi bakitotomba bikarangira. Ntabwo ibibazo by umurimo bikemurirwa muri media

  • Isoko ry’umurimo ryicwa no kugira abashomeri benshi. Ba rusahuriramunduru bakabyuririraho bakanyunyuza imitsi y’abandi uwanze gukora akuburetwa ugasanga niwe uhindutse ruvumwa. Abayobozi ba leta bashinzwe isoko ry’umulimo ibi bagombye kubikurikirana.

  • Umunyamakuru ashobora kuba atarashoboye kumenya aho KAL itandukaniye na Bollore kandi birababaje kuba inkuru yarasohotse icyo kintu kitabanje kugenzurwa kandi gisa n’aho gisiga icyasha Bollore.

    Niba KAL ifite abakozi bakorera Bollore, abo bakozi babzwa Bollore bigenze bite ko ahubwo babazwa KAL ?
    Ni iki Bollore ije gukora mu mutwe w’iyi nkuru ? Muri Comments z’umuyobozi wa Bollore yabahaye ingero z’amakampani zibakorera ibijyanye no kubungabunga umutekano ko ibyo abakozi bazo bakora bitabazwa Bollore.

    Umuseke ni ikinyamakuru gikora kinyamwuga nticyagombye kuba cyaratumye iyi nkuru isohona uyu mutwe.
    Uko mbona Bollore yari kuza muri iyi nkuru itanga amakuru nk’umukiliya wa KAL.

    Kuzana Bollore muri iyi nkuru mu rwego wenda rwo kuyiha uburemere, nk’uko umwe yabyanditse hari icyo biyangizaho ku isura.

    • Ariko BOLLORÉ murayibeshyeye pe!
      Abakozi ni aba KAL nayo ikaba ifitanye na BOLLORÉ amasezerano yo kuyikorera imirimo yo gupakira no gupakurura imizigo y’aba clients bayo ndetse n’amasuku mu bubiko.
      KAL yishakira abakozi ikabahemba cyangwa ikanabasezerera bitewe n’akazi kari muri BOLLORÉ.
      Ubwo rero rwose imicungire y’abo bakozi ba KAL ndetse n’ibibazo bashobora kugirana ntibyakwitirirwa BOLLORÉ.
      Mukosore umutwe w’iyi nkuru.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *