Muri DR.Congo harwanira ingabo nyinshi ariko u Rwanda ntirurimo - Kagame - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:18 14

Muri DR.Congo harwanira ingabo nyinshi ariko u Rwanda ntirurimo – Kagame

*Leta ya DR.Congo irabizi ko nta musirikare wacu uri hariya

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta Musirikare w’u Rwanda n’umwe uri ku butaka bwa DR. Congo, yavuze ko abashinja u Rwanda kubayo baba bashaka kuyobya no guca ku miterere nyirizina y’ikibazo kimaze imyaka 26 kiri mu Burasirazuba bwa DR.Congo.

Perezida Paul Kagame aganira n’Abanyamakuru kuri uyu wa mbere (Photo Village URUGWIRO)

Yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru, aho yari abajijwe kugira icyo avuga ku bivugwa mu itangazamakuru mpuzamahanga ko u Rwanda rwaba rufite ingabo mu Burasirazuba bwa DR.Congo.

Perezida Kagame ati “Ibi bintu binyibutsa amateka atari yo yaranze kiriya kibazo, hashize imyaka 26 ikibazo gihari, ikibazo cy’Abagize uruhare muri Jenoside, imitwe itandukanye yitwaje intwaro igenda ivuka, bamwe bavuga ko ari abuzukuru, abandi abuzukuruza …Ariko nakomeje kubona ikintu kimwe, icyo kintu ni ukunanirwa gukemura iki kibazo.

Nubwo hakomeje kubaho ibiganiro mu myaka 26 ishize bijyanye no gukemura iki kibazo, icyagaragaye, navuga ko hari abantu bamwe na bamwe nta bona uko mbita, bakagombye kuba bagira uruhare mu gukemura iki kibazo, ariko bikarangira ahubwo bakiyobeje, ni bo bazana ibihuha ubona, kandi harimo n’abitwa inzobere bamaze imyaka 26 bakorera muri aka Karere, bavuga ibintu bimwe, ndetse bagakwiza ibihuha, bakabeshya ni uko byakomeje kugenda muri iyi myaka ishize tukaba tutarabona umuti w’ikibazo.

Kuki mvuga ibi? Nabonye inkuru nk’iyo uvuga…

Reka mpere muri Kivu y’Amajyepfo, Uvira, Minembwe aho Abanyamulenge baba, ako gace kose k’Amajyepfo ya Bukavu, natunguwe n’izo nzobere zitabona aho ikibazo kiri cyakabaye kibonwa na buri wese uhari, ahubwo bakabona ibidahari.

Icyo mvuga ni iki: Ni ugute umuntu yakabaye avuga Abanyarwanda, Ingabo z’u Rwanda (RDF), muri kariya gace kandi ntabariyo, kubera ko bariya bantu batabona ibintu bibera hariya.

Iperereza ryacu, kandi dusangira na bariya bakagombye kuba bakemura ikibazo, amakuru dufite ni uko hari ingabo z’u Burundi, ingabo za Leta zikorera hariya. Hari imitwe y’inyeshyamba utabasha kubara mu buryo bworoshye, hari imitwe ya FDLR yacitsemo ibice byinshi, Mai Mai, n’imitwe y’inyeshyamba z’Abarundi ni imvange (cocktail), ariko sinzi niba abantu bitiranya batabishaka cyangwa ku bushake, ibisigisigi bya FDLR n’ingabo z’u Rwanda RDF.  Ni ibintu bibiri bitandukanye.

Nta musirikare n’umwe wa RDF wagiye kuri buriya butaka, nta n’umwe ndabivuga nkomeje, ariko imiryngo imwe n’imwe n’Abanyamakuru babona ‘za bataillons’ ariko Leta ya Congo irabizi neza, izi ko nta musirikare n’umwe wa RDF uri hariya.

Ntabwo nzi ibyo MONUSCO ivuga…Fata ibyo nkubwiye ko nta musirikare n’umwe (wa RDF) uri hariya.”

Muri Kivu ya Ruguru … Ingabo za DR.Congo zemeranyije n’ibihugu by’Akarere gukorana kugira ngo ikibazo kirangire. Kandi Leta iriho ubu yarafashije cyane.

Kagame avuga ko abahimba ziriya nkuru kuri bo ngo ntibumva ko ari byiza kuba Leta ya DR.Congo ikorana n’Ibihugu bituranye kugira ngo ikibazo kirangire, bakaba bifuza ko cyamara indi myaka myinshi ku nyungu atazi, ngo niyo mpamvu bashyira igitutu kuri Leta ya DR.Congo bavuga u Rwanda.

Avuga ko ntacyo bitwaye kuvuga u Rwanda kubera ko rufiteyo ikibazo gikomeye. Ariko ngo u Rwanda rwakomeje gutanga amakuru kuri Leta ya Congo kandi batangira kuyagenderaho, batangira kurwanya FDLR n’indi mitwe, ibyo ni byo byahindutse icyaha kurwanya iyo mitwe y’inyeshyamba.

Ati “Ntibafite ikibazo ku kuba hariyo FDLR, ntibafite ikibazo ku myitwarire mibi igira ku baturage, ahubwo bavuga ngo RDF yambutse imipaka iri kugabayo ibitero, nta n’ubwo bavuga abo bazarwanya igihe baba bambutse.”

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize i Ruchuro FDLR yishe abarinzi ba Pariki ariko nta we ugomba kubavugaho, kandi hari ingabo za UN zikwiye gukemura ikibazo ariko ntabyo zikora.

Avuga ko DR.Congo kuba ifatanya n’abandi mu gukemura iki kibazo, ni ubutaka bwayo, abaturage bayo ni bo bagirwaho ingaruka n’ibikorwa by’inyeshyamba.

Gusa, ngo hari abantu bashyigikira iriya mitwe yitwaje intwaro ku nkunga iva ahantu hatandukanye haba i Burayi na America, ibyo bigatuma ikibazo kitarangira.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yasohoye inkuru ndende irimo ibice bibiri, ivuga ku bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, haba muri Kivu y’Amajyepfo no muri Kivu ya Ruguru, mu buhamya bahawe n’abantu batandukanye bashinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba zaba zigira uruhare mu mirwano iriyo bitewe na bamwe mu bari bakuriye inyeshyamba bishwe, bakabona ko ngo ingabo za Congo, FRDC zidafite ubushobozi bwo kugaba ibyo bitero ngo bigende nk’uko byagenze.

Muri iyo nkuru ariko ntabwo uruhande rw’u Rwanda rwahawe umwanya ngo rugire icyo ruvuga.

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mu 1996 Dr Muligande wari minisitiri wa foreign affairs akaba yarazwi nk’umurokore bamubajije niba nta ngabo za Rwanda zinjiye muri Zayire kuko icyo gihe yaritahinduka RDC, umugabo yarirenze ararahira ati ntazo, nyamara nyuma y’igihe gito tubona Kabarebe wacu ni Chief of staff w’ingabo za Congo zose umusaza witwa Mobutu bamaze kumukimbiza. Mu myaka ishize umurokore Muligande barongeye baramubaza bati buriya ntiwabeshye igihe uvugako nta ngabo zacu zajyiye Congo mu 1996, yarababwiye ati kuriya navuga ntikwari ukuri kw’Imana, ati kwari ukuri k’ukuri gusa, birumvikana icyo yashakaga kuvuga. Nubu rero birazwi nta banga ririmo dufite ingabo DRC ziba ziyambitse uniform y’ingabo zaho kandi mu minsi yashize byarigaragaje. Gusa buriya amaherezo kiriya gihugu dukinisha kizatubyarira igihunyira, gukomeza kuhavogera nubwo hari ababifata nk’umukino mumenyeko amahindura yabyo ahari kandi azatubana mabi benemadamu baduhayeyo karibu bigaramiye, akabindi kajya kuvoma cyane birangira kamenetse. Abanyamulenge muzababaze bazi amakuru menshi ya hariya hantu bababwire abarimo kubica no kubicisha.

  • Tuzasubiramo ko nta ngabo u Rwanda rugira muri Kongo kugeza ryari koko?
    Gasana Anastase akiri ministri w’ububanyi n’amahanga ntiyahwemye kubivuga, Muligande abisuburamo ahamya ko ari ukuri kw’impamo (kuko ukuri kw’Imana kuba muri Bibliya), none na His Excellency arabyivugiye. Uwavuze ko Rwandair ibajyana bagakora affaire bakagaruka, nawe akwiye kubazwa aho yabivanye. Tubimenye twese: nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Kongo.

  • Ubwo Prezida Kagame yabazwaga mu minsi ishize niba abayobozi ba Kongo basabye ingabo z’u Rwanda kujya kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Kongo byakorwa, yabasubije agira ati: baradutindiye.
    Ubwo rero tugomba kuba twarategereje ko babidusaba tugaheba.

  • Wowe wiyise Dusabe wagirango ni woe mukuru wigihugu ,nonese ufite ibihe bihamya byuko RDF iri muri DRC? Harya ubwo ushingiye kuki ? HE niwe mugaba wikirenga wingabo wowe x ufite iyihe position ? Cyokora ushobora kuba utari mu Rwanda kuko wakagombye kuba Uzi aho Urwanda rugeze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *