Muri Fashion: Umunyarwanda wamamaza iPhone11, udupfukamunwa twihariye,… - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:10 12

Muri Fashion: Umunyarwanda wamamaza iPhone11, udupfukamunwa twihariye,…

Nubwo Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kimaze igihe kinageze mu Rwanda, mu bijyanye n’imideri na Fashion ho, hari byinshi bikomeje kuvugwa birimo kuba hari amafoto akomeje gucicikana y’umunyarwanda uri kwamamaza iPhone 11 ndetse n’udupfukamunwa tudasanzwe turi guhangwa n’abahanzi b’imideri.

Agapfukamunwa gakoranye n’agatambaro ko kwifubika mu izosi

Umunyarwanda Igoma Jackie umurika imideli muri Asia cyane muri China akaba ari na ho atuye, ni we ukomeje kugarukwaho cyane kubera amafoto ye ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kwamamaza telephone ya iPhone 11 iri muzigezweho muri iyi minsi.

Uyu mukobwa ari mu birabura bamaze kwigarurira isoko ry’ibijyanye no kwamamaza ndetse no kumurika imideli muri Asia kuko akunze kwifashishwa mu bikorwa byinshi bifitanye isano no kumurika imideli kuri uriya mugabane.

Arnold Shema uzwi nka Dj Toxxyk ni umusore umaze kumenyekana cyane mu mwuga wo kuvanga imiziki ‘DJ’, abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yagizwe umuntu wamamaza (brand ambassador) ibikorwa by’inzu y’imideli ya ‘Moshions’.

Nyuma y’uko atangaje ibi, n’ubuyobozi bw’iyo nzu y’imideli na bwo bwemeje ko ayo makuru ari yo bunamuha ikaze ndetse bumwizeza imikoranire myiza

Kwamamariza iriya nzu y’imideli iri mu zigezweho  i Kigali,  bije nyuma y’uko Dj Toxxyk yari amaze kugaragara mu gikorwa cyo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda mu ikipe ya Paris St Germain iherutse gusinya amasezerano na RDB  yo kwamamaza ibikorwa bya Visit Rwanda.

Abahanga imideli mu Rwanda bakomeje gushyira ku isoko udupfukamunwa mu rwego rwo  gufasha abantu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.

Bamwe mu bakoze utu dupfukamunwa harimo uwitwa Niyitanga Olivier, inzu y’imideli ya Touch Rwanda  iya Uzi Collection ndetse n’iya Moshions.

Umunya-Sudan y’Epfo ‘Eman Deng’ yashyizwe ku gifuniko cy’ikinyamakuru cya Vogue Arabia cyandika ku bwiza n’imyambarire

Deng yatangaje ko yabaye mu nkambi y’impunzi akiri umwana bitewe n’umutekano muke ugaragara muri Sudan y’Epfo nyuma ariko biciye ku rubuga rwa Instagram yaje gutoranywa na kompanyi ya Isis Model itangira kumushakira amasoko mpuzamahanga mu byo kumurika imideri ari na byo byamufashije gushimwa n’ikinyamakuru cya Vogue Arabia.

Igoma Jackie yagaragaye yamamaza telephone ya iPhone 11
Igoma Jackie acishamo akamurika imideri no mu mafoto
Dj Toxxyk ubu ni brand ambassador wa Moshions
Kamwe mu dupfukamunwa dukorerwa muri Moshions
Eman Deng Umunya-Sudani y’Epfo yashyizwe ku gifuniko cy’ikinyamakuru cya Vogue Arabia cyandika ku bwiza n’imyambarire

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *