Muri ‘G City Cypher 3’ abaraperi biniguye bavuga ibibazo bafitanye n’Abanyamakuru | UMUSEKE

Muri ‘G City Cypher 3’ abaraperi biniguye bavuga ibibazo bafitanye n’Abanyamakuru

Umusore witwa Alen Ngabo (Alen Mun) usanzwe ari Umuraperi, yahurije abahanzi batandukanye b’abahanga mu kurapa muri ‘G City Cypher 3’, buri wese avuga ibibazo uruhuri byadindije Hip Hop Nyarwanda n’uko amatiku avugwa hagati y’Abanyamakuru n’Abaraperi yarandurwa.

Alen Mun wahurije hamwe aba baraperi

‘G City Cypher 3’ ivuga ukuntu uruganda rwa Hip Hop mu Rwanda rumeze mu nshamake hagati y’abahanzi bakora Hip Hop n’Abanyamakuru bakunda kwitana bamwana ku kidindiza iyi njyana.

Muri iyi ‘G City Cypher 3’ bamwe mu baraperi baba bicaye muri Studio nk’Abanyamakuru mu kiganiro mpaka bakava imuzingo ibibazo uruhuri hagati y’Abanyamakuru n’abakora iyi njyana.

Nta kurya iminwa buri wese avuga intandaro y’amatiku ari hagati ya bombi bakarondora intandaro yayo ndetse bagatanga n’umuti w’uko byakosoka injyana ikongera igashashagirana ikoza roho za benshi.

Iyi Cypher irimo abasore batandukanye bafite ubuhanga muri Hip Hop, Alen Mun, Romeo Rapstar, Fragga, Ish Teachy, Daddyisme, na Young V.

Yakozwe na Kenny Beats muri Groove Sounds na we ukomoka i Gisenyi.

Alen Mun wahurije hamwe aba baraperi yabwiye UMUSEKE ko ari igitekerezo yagize kubera ko Cypher atari ibintu bikunze gukorwa cyane mu Rwanda aho Abaraperi bashobora guhurira mu ndirimbo bakavuga ku bintu bitandukanye.

Alen Mun avuga kandi ko bakoze iyi Cypher kugira ngo berekane ko i Gisenyi hari Abaraperi batoroshye kandi atari abavubuka babimazemo igihe.

Avuga ko yahisemo gukorana n’Abaraperi beza asanzwe akunda kubera uburyo bakoramo umuziki mwiza.

Ati “Nabanje  gutekereza ko twese duhuje imbaraga dufite twakora igihangano gifite imbaraga kandi cyakongera kwibutsa abantu ko abaraperi beza atari bamwe ba kera gusa, ko hari n’abandi batazi kandi bafite impano zikomeye.”

Ajya guhuriza hamwe aba baraperi Alen Mun yabwiye UMUSEKE intego yari afite.

“Ibintu twaririmbye ni ukuri, ni ibintu biri kuba. Turifuza ko ya Hip-Hop yakongera ikagaruka kandi n’Abanyamakuru bakayishyigikira nta kuvangura injyana ntabyo gutonesha, Abaraperi barahari benshi abakurikira Hip Hop barabizi cyane, ndashaka ngo tubashe gushyigikirana, dufatanye nka mbere n’ubwo abatubanjirije batsikiye ariko iyi Géneration yacu irakora cyane kandi turashaka kubyutsa injyana.”

Iyi Cypher yabanjirijwe n’izindi Cypher 2 zakorewe i Gisenyi aho Umuraperi Alen Mun akomoka. Iyi ifite umwihariko kuko irimo n’Abanya-Kigali mu buryo bwo kwagura muzika no kugira ngo imenyekane hirya no hino by’umwihariko mu bakunzi ba Hip Hop.

Ku bijyanye no kudindira kwa Hip Hop mu ruganda rwa Muzika Nyarwanda, Alen Mun yagarutse ku nkomoko yabyo anatanga inama z’uko byakemuka.

Ati  “Ntekereza ko abatubanjirije hari ikosa bakoze ryo kwirara bisa nkaho batakomeje gukoresha imbaraga bakoreshaga n’ubumwe bari bafite, habayemo gukunda amafaranga cyane kuruta umuco wa Hip Hop.”

“Hip Hop ni nk’ishyaka rya Politiki, hatabayemo gushyira hamwe ntiryatera imbere kabone n’ubwo ryaba rifite ibitecyerezo byiza, gukorera hamwe bizagarura umuco wa Hip Hop naho gutatana bigabanya imbaraga. Iyi Cypher si iyanyuma nzaguma nshaka n’abandi duhuje ibitekerezo kugira ngo tugarure ya Hip Hop ya nyayo.”

Romeo Rapstar wamamaye muri Hip Hop Nyarwanda
Daddysime uri muri iyi Cypher umwe mu baraperi bitezweho byinshi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *