Muri Heroes Cup, APR FC itsinze Etincelles 4-0

Yashyizweho na Jean Pierre Nizeyimana 29/01/2019 18:24 0 _

Umukino w’umunsi wa kabiri w’irushwanwa ngarukamwaka  ryo kwibuka intwari z’u Rwanda urangiye APR FC itsinze Etincelles ibitego 4-0.

Erneste Sugira agerageza gushakisha buryo bwo gutsinda

Erneste Sugira agerageza gushakisha buryo bwo gutsinda

Ni umukino wahuje aya makipe yombi yari yatakaje imikino ya mbere kuko APR FC yari yatsinzwe na AS Kigali ya Masudi igitego 1-0 naho Etincelles yo itsindwa na Rayon Sports ibitego 2-0.

Igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Nshuti Savio Dominique ku munota wa 28  ku ishoti rirerire yari atereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku mupira yari aherejwe na Nizeyimana Mirafa.

Igice cya mbere  cyarangiye gityo amakipe ajya kuruhuka APR FC ifite igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 65 w’umukino nibwo Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbuye  azamukana  umupira ku ruhande rw’iburyo awukatira neza Hakizimana Muhadjiri uyu atsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 76 w’umukino Mugunga Yves yatsinze igitego cya gatatu nyuma gucenga ba myugariro ba Etincelles.

Ku munota wakurikiyeho wa 77 w’umukino myugariro w’iburyo wa Etincelles Akayezu Jean Bosco yitsinze igitego ubwo yageragezaga guha umupira umunyezamu we ariko umuha muremure ujya mu rushundura.

APR FC ibonye amanota atatu  mbere yo guhura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’ irushanwa uzakinwa tariki ya 1 Gashyantare 2019 kuri Stade Amahoro i Remera.

Rusheshangonga Michel niwe wari uyoboye bagenzi be mu kibuga

Rusheshangonga Michel niwe wari uyoboye bagenzi be mu kibuga

Mu gusimbuza mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Jimmy Mulisa yakuyemo  Sugira Ernest wagize ikibazo cy’imvune ashyiramo Mugunga Yves naho Nizeyimana Mirafa asimburwa na Ntwali Evode.

Rusheshangoga Michel yasimbuwe na Rukundo Denis,Iranzi Jean Claude yinjiye mu kibuga asimbuye Hajizimana Muhadjiri naho Butera Andrew asimburwa na Nkinzingabo Fiston.

Ku ruhande rwa Entincelles Dusenge Bertin yinjiye mu kibuga asimbuye Hakizimana Abdoul Kalim naho Nduwimana Michel asimburwa na Uwimana Gulain.

Muhanuka Eric yasimbuwe na Hatungimana Eric naho Akayezu Jean Bosco nyuma yo kwitsinda igitego yahise asimburwa na Ndagijimana Ewing.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Etincelles FC:

Mbarushimana Emile(GK), Mumbere Saiba Claude© ,Nahimana Isiaka,Hakizimana Abdoul Kalim,Djumapiri Iddi,Tuyisenge Hakimu,Ngabo Mucyo Fred,Turatsinze Hertier,Muhanuka Eric,Nduwimana Michel na Akayezu Jean Bosco.

Aba Etincelle babanje mu kibuga

Aba Etincelle babanje mu kibuga

APR FC:

Kimenyi Yves(GK),Rusheshangoga Michel© ,Imanishimwe Emmanuel,Rugwiro Herve,Buregeya Prince,Nshimiyimana Aran,Nizeyimana Mirafa,Butera Andrew,Nshuti Savio Dominique,Hajizimana Muhadjir na Sugira Ernest.

Aba APR FC

Aba APR FC

Insanganyamatsiko y’umunsi wo kwibuka intwari z’u Rwanda igira iti” Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo”

Yvonne IRADUKUNDA

UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

Tanga igitekerezo