Muri iki cyumweru ku isoko ry’imari n’imigabane hacurijwe miliyoni 30 Frw – UMUSEKE

Muri iki cyumweru ku isoko ry’imari n’imigabane hacurijwe miliyoni 30 Frw

Mu minsi itanu y’iki cyumweru isoko ry’imari n’imigabane ryafunguye imiryango, hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta n’imigabane y’ibigo bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 30 012 400.

Muri iki cyumweru, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 1 677 200, hacuruzwa imigabane ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 632 100, imigabane ya Crystal Telecom y’amafaranga 317 000, n’imigabane ya I&M Bank Rwanda y’amafaranga 85,500.

Ndetse kuwa kane hanacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga 27 300 000.

Nubwo kuri uyu wa gatanu umugabane wa I&M Bank Rwanda ku mafaranga 95, ukaba wamanutseho ifaranga rimwe ry’u Rwanda, muri rusange muri iki cyumweru ntabwo ibiciro byahindaguritse cyane nk’uko tubikesha Raporo z’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Ubu umugabane wa Bralirwa ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda 155, uwa BK kuri 285, Equity kuri 350, NMG ku 1 200, KCB kuri 340, naho uwa USL uri ku mafaranga 104.

Kuri uyu wa gatanu amasaha yo gufunga isoko yageze hari 35 200 ya BK igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 284 na 300, ariko busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Ku isoko hari kandi imigabane 37 500 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 154 na 155, gusa hari abifuza kugura imigabane 1 000 ku mfaranga 145 ku mugabane.

Hari n’imigabane 787 500 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 67 na 73 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Hari kandi imigabane 803 000 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 97 na 100, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 700 gusa ku mafaranga 95.

Hari n’ubusabe bw’abashaka kugura imigabane 4 600 ya Equity ku mafaranga 350, gusa nta migabane iri ku isoko.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock