Muri iki cyumweru ku isoko ry’imari n’imigabane hacurijwe miliyoni 65 Frw – UMUSEKE

Muri iki cyumweru ku isoko ry’imari n’imigabane hacurijwe miliyoni 65 Frw

Mu minsi itanu y’iki cyumweru isoko ry’imari n’imigabane ryafunguye imiryango, hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta n’imigabane y’ibigo bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 65 961 400.

Igishushanyo kigaragaza uko isoko ryari ryifashe mu minsi itanu y'iki cyumweru.

Igishushanyo kigaragaza uko isoko ryari ryifashe mu minsi itanu y’iki cyumweru.

Muri iki cyumweru, hacurujwe imigabane 25 300 ya Banki ya Kigali, iya Bralirwa, Crystal Telecom na I&M Bank Rwanda (IMR) ifite agaciro k’amafaranga 3 761 400.

Hanacurujwe kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga 62 200 000, ku gaciro k’amafaranga ari hagati ya 100.2 – 105 Frw ku mugabane.

Muri iki cyumweru, agaciro k’umugabane wa BK n’uwa Bralirwa karamanutse. Kuwa mbere, Umugabane wa Bralirwa wavuye ku gaciro k’amafaranga 155 wariho kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umanukaho amafaranga atanu ugera ku mafaranga 150, ari nako gaciro usoje icyumweru uriho.

Naho kuri uyu wa gatanu, umugabane wa Banki ya Kigali wacurujwe ku mafaranga 283, uvuye ku mafaranga 285 wari umazeho iminsi, wamanutseho amafaranga abiri (-2 Frw).

Naho imigabane y’ibindi bigo yagumye ku gaciro yari iriho, ubu umugabane wa IMR uri ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda 95, uwa Equity kuri 350, NMG kuri 1200, KCB kuri 340, naho uwa USL uri ku mafaranga 104.

Kuri uyu wa gatanu amasaha yo gufunga isoko yageze hari 23 800 ya BK igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 283 na 285, ariko nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Ku isoko hari kandi imigabane 56 600 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 150 na 155, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 532 400 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 68 na 73 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Hari kandi imigabane 838 000 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 na 100, ariko nta bashaka kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock