Muri Mukura bagiye kuzuza amezi 6 badahembwa baheruka 5000Frw bahawe n’abafana | UMUSEKE

Muri Mukura bagiye kuzuza amezi 6 badahembwa baheruka 5000Frw bahawe n’abafana

Abakinnyi ba Mukura VS bagiye kuzuza igice cy’umwaka (Amezi atandutu) batazi uko umushahara w’ukwezi umera bakaba baheruka ibihumbi bitanu (5 000 Frw) bahawe n’abafana.

Muri Mukura ngo ubukene buranuma

Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2019 abakinnyi ba Mukura ntabwo barongera guhembwa, bavuga ko bafite ubuzima bubi muri iyi minsi nyuma y’uko bagiye  muri gahunda ya Guma mu rugo badaheruka guhembwa.

Tariki ya 13 Werurwe 2020, abakinnyi b’iyi kipe bafashe umwanzuro w’uko bahagaritse akazi kugeza bahawe umushahara w’ibirarane by’amezi  ane.

Ubuyobozi bwa Mukura VS bwahise bukora inama n’abakinnyi bubasezeranya ko bitarenze tariki ya 14 Mata 2020 bazaba bamaze kwishyurwa amafaranga yabo.

Nyuma yo kumara iki gihe cyose badahembwa ku wa mbere tariki ya 13 Mata abakunzi b’iyi kipe bakusanyije amafanga ngo bakomeze gufasha iyi kipe yabo aho umukinnyi bamugeneye ibihumbi 5 000 Frw.

Muri group ya Whatsap bahuriyemo Kapiteni wabo Gaelle Nduhayindavyi yabahaye ubutumwa nyuma yo kuvugana n’ubuyozi bubamenyesha ko amafaranga atari yaboneka.

Ubu nibwo butumwa bahawe na Gaelle, yabasabye kwihangana kuko ngo ubuyobozi bw’iyi kipe bugiye gushakisha uburya bwaba bukemuye iki kibazo.

Ubu butumwa busa nk’ubwabaye incamugongo kuri bamwe, bahise banivana muri iriya grourp, ndetse bamwe bavuganye n’Umuseke bavuze ko ibi binavuze kuva mu ikipe.

Uyu twaganiriye yatubwiye ko umuntu atatungwa n’agahimbazamusyi mu mezi atandatu ngo abashe kuba yabaho.

Ati “Namwe murabizi ukuntu ubuzima bwo mu mugi wa Butare buhenda, watungwa n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 20Frw baduha iyo twatsinze ukishyuramo inzu warangiza ukanayaryamo ukaza ugakina umupira? Ngewe ntabwo nzasubira mu kibuga niba ubuyozi butagize icyo bukora.”

Uyu mukinnyi kandi avuga ko bibabaje kuba Perezida w’Ikipe yabo aherutse kwigaragaza yagiye gufasha abaturage basanzwe bikora ku munwa ari uko bakoze bubyizi.

Ati “Ndavuga nti mugabo kuki twebwe ataduhereyeho kandi natwe tubabaye, ubu ngewe agafuka ka Kuwunga kangwa nabi? Igihe kirageze ngo Mukura iduhe agaciro.”

Ingaruka z’icyorezo cya COVID19 mu mupira w’amaguru zimaze kuba nyinshi nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mata 2020, ubuyozozi bwa Musanze FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika imishahara y’abakinnyi ndetse n’abatoza bayo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yewe ruri hose si muri Rayon Sports gusa! none se kandi Mukura na Musanze si Ikipe z’Uturere. Ubukungu bumeze nabi mwa bantu mwe!

  • Biragaragara ko mu Rwanda ikipe igomba kuyoborwa no gucungwa n’ubuyobozi bw’uturere cg ibigo bya leta bikomeye 100/100 kuko nibo bafite ubushobozi bwatunga ikipe naho abitwa abakunzi bayo ntibashobora gutunga ikipe nkuko babyifuza gusa bamamazwa n’itangazamakuru kandi ntacyo bafite bakabosha ngo ikipe igomba kuba iyabafana cg abaherwe ngo nahandi niko bikorwa, arega mu Rwanda abafite amafaranga menshi yatunga ikipe ntabwo bakunda ruhago kuko habamo umwanda mwinshi (amarozi,ruswa, akavuyo, gutukana,gusebanya, gutunguka, gutsindwa umusubirizo) usanga arabasaza bifite batajya mu manyanga nkayo, ikigaragara nuko amakipe yavutse kera ( Rayon, Mukura, Kiyovu, Etincelles, Espoir, Musanze, Muhanga) ba nyirayo bakwiriye kumva ko badashobora kuyatunga bonyine ahubwo bayegurira bimwe mu bigo bya leta ( RRA, REG, WASAC, RDB, BK, BPR, KCB, NPD Contaco, Horizon Company et c) cg sociétés z’ubucuruzi zigenga (Bralirwa, Skol, Inyange, Azam, Gaz Methane ) nibwo ayo makipe yazakira inzara zifite burundu naho ubundi bazakomeza bisebye imbere y’abasetsi. Urugero : Amakipe ya Basket ball na Volley-ball batangiye kwisunga abaterankunga bafite imbaraga mu bukungu abakinnyi bayakinira usanga babashakira akazi mu bigo bakinira

  • Musanze na Muhanga ntabwo ari iza mbere y’intambara

  • Ariko se wa mugani ariya ma Toni yose yatanzwe na Olivier kuki atari gutanga make agahera ku bakinnyi be bababaye, ikibazo tugira rero nuko abanyarda tuba dushaka kwibonekeza ngo tugaragare neza muri politike nyamara washimwa wagira ntawuyobewe ko ikipe uyobora irimo kurinduka. Abakinnyi ba Mukura rwose mwihangane cyokora aho mutuye abayobozi nabo babibuke babahe ibyo kurya

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *