Muri ‘One Dollar Campaign’ hari abasohotse bagarutse barabirukana ngo batanduza abandi - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:16 51

Muri ‘One Dollar Campaign’ hari abasohotse bagarutse barabirukana ngo batanduza abandi

  • Ngo bari barabujijwe gusohoka ngo birinde icyorezo cya Coronavirus,
  • Ababirenzeho ngo bari bagiye gushaka bimwe mu byo bakenera kuko badahabwa byose,
  • Hari n’abajyanywe kuri Police ariko bahita babarekura,
  • Bagenzi babo babyakiriye nabi barabirwanya.

Bamwe mu rubyiruko baba mu nyubako izwi nka ‘One Dollar Campaign’ yubakiwe abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite imiryango, baraye hanze buracya nyuma yo kwangirwa kwinjira ngo kugira ngo batanduza bagenzi babo icyorezo cya Coronavirus (COVID-19). Bari barenze ku mabwiriza yo kudasohoka, bo bavuga ko bari bagiye gushaka imibereho kuko hariya badahabwa byose.

Babirukanye mu gicuku babura aho berekeza

Bavuga ko kuva ku cyumweru baburiwe kudakora ingendo zitari ngombwa kugira ngo birinde icyorezo icyo gihe cya Coronavirus cyari kimaze umunsi umwe kigeze mu Rwanda.

Umwe muri bo utifuje ko atangazwa, avuga ko hariya baba babagenera amafaranga y’ishuri, amafunguro ndetse n’icumbi ku buryo iyo hari ubonye akaraka yagakora kugira ngo abone n’akenda ko kwambara.

Ngo ku cyumweru habaye inama y’umuburo yo kwitwararika kugira ngo batandura ariko ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe haba inama idasanzwe isaba abafite akazi kuba bagahagaritse kandi ngo hakaba hari benshi bagafite.

Umwe mu baraye barajwe hanze avuga ko batumvikanye kuri iki cyemezo kuko abayobozi bakibafatiye na bo ubwabo bataha hanze ndetse hariya bakaba bafite abakozi bo mu gikoni k’uburyo bose bashobora kubazanira iki cyorezo.

Ati “Ntabwo tuzi aho baba bagiye, barara hanze, bafite abagore, hari abakora isuku na bo baraza bakinjira bagakoropa, tuti rero ntabwo turi kubyumva ukuntu twebwe muzaduha akato mugatuma tutajya gukora kandi mwe muza n’abakora isuku n’abateka bakiza.”

Avuga ko abafite akazi banze kugahagarika batamenyesheje abakoresha babo bityo bakora ibishoboka byose basohoka mu gipangu bajya gukora nk’ibisanzwe.

Ngo ejo mu masaha yo gufata ifunguro ry’amanywa, bakoze igenzura niba bose bahari, banzura ko abasohotse bagomba kwirukanwa kuko barenze ku mabwiriza ndetse babasaba kutinjiramo ngo kuko bashobora kuba bazanye kiriya cyorezo.

Avuga ko uyu mwanzuro wo kubirukana wafashwe nijoro nko mu ma saa tanu (23h00) ku buryo byari binagoye no kubona aho bajya gucumbika muri icyo gicuku.

Ni icyemezo kitakiriwe neza na bagenzi babo basanzwe babana muri iriya nyubako bahise bagaragaza ko batakishimiye barahaguruka barakirwanya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba avuga ko hariya baba hari hafunzwe, ababirenzeho bagashaka inzira zitemewe kugira ngo basohoke.

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo bakimumenyesheje ejo hamaze kumenyekana batanu bari basohotse aho bagarukiye bakabuzwa kwinjira kuko batazi icyo bari bazanye ariko we akagira inama ubuyobozi bwa hariya gufata umwanzuro utabangamira bariya bana.

We avuga ko atari ashyigikiye icyemezo cyo kubirukana ahubwo ko yavugaga ko niba ubuyobozi bwari bufite impungenge ko bariya basohotse bashobora kuba bazanye kiriya cyorezo baba bashyizwe ahantu bagasuzumwa ubundi bakagaruka mu buzima basanzwemo.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Kinyinya avuga ko mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bwo muri iriya nyubako akabagira inama yo gukaza ingamba zo gukomeza kwirinda nko kuba bagabanya abakozi ba hariya bataha basanzwe bataha bakagaruka.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, twamenye andi makuru ko kuri iriya nyubako iri i Kinyinya ubu hateranye inama yo kwiga iki kibazo.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa AERG busanzwe bufite imicungire y’iriya nyubako ntibarabasha kutwitaba, turakomeza kugerageza.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru…

Ni icyemezo kitakiriwe neza na bagenzi babo barahaguruka barakirwanya

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi ntaho bitaniye na bimwe by’umuntu ugutiza ikote ngo utahe ubukwe, maze mwabuhuriramo wiyegamiye ku rukuta rw’inzu uganira n’abandi akakubwira ati: Warebye ahandi wicara ko uriho unyanduriza ikote!

  • Ni danger. Ubwo bigeze mu itangazamakuru birakemuka.
    Mperutse kumva umuntu avuga ngo Media isigaye ikora ubuvugizi bufite akamaro kurusha NGO s zimwe na zimwe

    • Nonese iyo bavuze ngo média ni quatrième pouvoir wumv’iki? Muri iyi minsi ububasha média ifite wagize ngo ntibwanarenze ubw’ubundi butegetsi? Utazi itangazamakuru ararikinisha cyangwa arizamuraho intugu. N’abakomeye basigaye baramenye ububasha bwaryo basigaye bagenza make kuko ryagukorerer’agashya ntumeny’ikigukubise. Ubu ibihugu by’iburayi iyo bishatse kwibasira cyangwa gusingiza umutegetsi wa Afrika ntibicyohereza umudiporomate cyangwa intumwa runaka. Babwira Washington Post, BBC, France 24, Jeune Afrique, Financial Times cyangwa VOA ikakwandikaho inkuru ubundi isi yose ikaba irakubonye. Ingero nyinshi mwarazibonye aho abayobozi benshi bagiye begura, beguzwa cyangwa birukanwa kuberako ibyabo byageze mu itangazamakuru. Uz’ubwenge ahubwo araryiyegereza kuko iyo rikuzamuye rikugeza mu bushorishori. Icyo gihe muba mubanye neza. Iyo umubano wawe naryo urangiye, rirakumanura no mu kuzimu ngo piii.

  • Nyakwigendera Kizito Mihigo ati: Hataka nyirubukozwemo nyirubuteruranywe n’akebo akinumira.

  • Ubundi kugirango ibintu byose bigende neza bisaba discipline. Niba barahisemo gusimbuka urupangu bakigira ku kiraka batitaye ku mabwiriza y’ababashinzwe, ubwo no kwitunga babishobora! Kuvugana n’abakoresha babo ntibyari bigoye, ntibinasaba kugumura ikigo cyose. Kuganira mu ituze birabafasha kubona umwanzuro udahungabanya imibereho yanyu, cyane ko ibibazo bindi bitabuze.

  • Ubundi bakagombye kuba banikorer’isuku y’aho batuye ndetse banitekera. Ntabwo kurer’umuntu kuriya ari ukumugirira neza. Niba abenshi barimo badakora, kwirirwa baryamye cyangwa bareba tereviziyo hari ubatekera n’ubakoropera, nta bagore cyangwa abagabo tubatezemo. Kari agatekerezo k’umusaza.

    • Bwana Rutura, izo.mpungenge ufite nanjye ndazifite.
      Reka tuvuge ko aba basore n inkumi, umuto yavutse 1995. Bivuze ko bafite 25ans. Birakwiye rero ko baba batozwa kwikorera imirimo y ibanze hapana gukomeza kubafata bajeyi. Kwaba ari ukubahemukira.
      Batozwe gukora, bityo bazavemo ababyeyi beza b ejo hazaza

  • Ndavuga kwitangazamakuru, ubundi itangaza makuru rikoraneza kandirikubahwa rikemura ibibazo byinshi kuko rimurika ibitagenda rikananshima ibigendaneza, munzirazubaka. Urundirugero itangaza makuru ryibihugu byateyimbere rihuza abayoborwa na bayobozi bose baryibonamo, natwe niko byakagobye kumera.

  • Aka ni akumiro. Abana b’abacikacumu baramenesha bagenzi babo b’abacikacumu? Niba ari uguyinya indwara nibashyireho ingamba z’isuku no kwirinda ariko gukumira bakanaraza hanze bagenzi babo biteye isoni nderse n’ikimearo. Ikindi nkuko hari ubivuze abasore n’knkumi bakeneye abakozi babatecyera baksbabakoropera?? Twe twese twatanze contribution kugirango abana bacu bamariwe imiryango bagira aho begeka umusaya. None bariho barirukana bagenzi babo. Icyiza n’ukwitinda ariko nta guhungabanya uwo mubana

    • John niba wasomye neza inkuru ntago Ari bagenzi babo babirukanye ahubwo Ni ubuyobozi. Gusa nanjye numva butari bukwiye kubabuza kwinjira mu nyubako mugihe abakozi bayo benshi nabo bagitaha hanze bayigarykamobkuko nabo ntawabizera ko batayizana

  • Ariko ko numva iyo nyubako imeze nka Millitary Camp?!
    Nyuma yo gusoma iyi nkuru, nibajije utubazo dukurikira:
    Umuntu agira imyaka 25 akitwa umwana?!
    *Abo bakora hanze kucyi batishakira amacumbi?!
    *Kugirango uhabwe icumbi muri iyo nyubako uba waranyuze he ko nzi neza ko muri iki gihugu dufite imfubyi nyinshi?
    *Ese koko biracyari ngombwa gutoranya imfubyi zigacumbikirwa hakurikijwe impamvu zabaye imfubyi?
    Abo basore n’inkumi ndumva barakarijwe umutekano bashyirirwaho n’ingamba zikakaye. Mujye munamenyesha abatanze amafaranga yabo kugirango iriya nyubako yuzure icyo mukoresha amafaranga yabo. Njye ntayo nzongera gutanga niba amafaranga yubakira imfubyi zimwe hakirengagizwa izindi. Ikindi nuko abantu batagomba gutekerwa, gukorerwa isuku birirwa bicaye. Biteye agahinda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *