Musa Hilal wayoboye aba-Janjaweed i Darfur yafashwe – UMUSEKE

Musa Hilal wayoboye aba-Janjaweed i Darfur yafashwe

Amakuru y’itabwa muri yombi kwa Musa Hilal, yamenyekanye kuri uyu wa mbere, uyu ni umuyobozi w’umwe mu miryango iba mu Ntara ya Darfur muri Sudan, akuriye umutwe witwa Border Brigades Forces (BBF), yatawe muri yombi n’inyeshyamba zishyigikiye Leta, zitwa Rapid Support Forces (RSF) nyuma y’imirwano yaguyemo n’umusirikare mukuru w’izo nyeshyamba.

Musa Hilal ni uwo wambaye imyenda ya gisirikare uri imbere

Ku cyumweru ibiro ntaramakuru byo muri Sudan, Suna byatangaje urupfu rw’uwari umuyobozi mu mutwe RSF, Brigadier Abdel-Rahim Gumma wapfiriye mu mirwano mu gace ka Mistiriyha, aho Musa Hilal atuye.

Umuvugizi wa RSF yatangarije Suna ko Abdel-Rahim Gumma yishwe ubwo yajyaga mu gace ka Mistiriyha mu iperereza ry’igitero cyagabwe ku modoka ebyiri za z’inyeshyamba zo mu mutwe wa BBF zari zafashwe, mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byo kwambura ku ngufu abitwaje intwaro.

Yagize ati “Ingabo ziyobowe na Brigadier Abdel Rahim Gumma zageze ahabereye icyo gikorwa, zica  inyeshyamba zose, Umuyobozi mukuru yaje na we kwicwa kimwe n’abandi ikenda.”

Amakuru ya mbere yavugaga ko Hilal yaba yishwe, ariko andi makuru yemeza ko yatawe muri yombi akajyanwa ahitwa El-Fasher.

Musa Hilal ngo yaje kujyanwa mu murwa mukuru Khartoum mu ndege  ya gisirikare nk’uko byemejwe n’umunyamakuru wa Sudan Tribune.

Musa Hilal, ni umukuru w’umuryango w’abitwa, Mahameed akaba akuriye umutwe w’inyeshyamba zitwa BBF, yanze ko zivanga n’izitwa RSF zahindutse umwe mu mitwe y’ingabo za Leta ya Sudan.

Nyuma Leta ya Sudan yamusabye gutanga intwaro ze n’iz’inyeshyamba ayoboye arabyanga. Yananze ko Leta ikemura ikibazo cy’amoko kiri mu gace ka Darfur abamo.

Uyu mugabo bivugwa ko ngo yashakaga ubufasha bw’umusirikare mukuru, Gen Khalifa Haftar wo muri Libya ugenzura agace k’Uburasirazubwa bwa Africa y’Amajyaruguru. Anashinjwa kuba yakoranaga bya hafi n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Darfur.

Musa Hilal yari umwe mu nkoramutima za Perezida Omar al-Bashir wa Sudan ndetse yayoboraga inyeshyamba zishyigikiwe na Leta zitwa Janjaweed zigizwe n’Abarabu bo muri Darfur bashinjwa n’Umuryango w’Abibumbye kuba barakoze ibyaha  mu myaka ya  2000.

We n’umuhungu we, Habeeb batawe muri yombi bakaba bajyanwe i Khartoum  nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ingabo, Lt Gen Ali Mohamed Salem.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017