Musanze: Abahawe 'Poste de Sante' bariruhutsa ngo hehe no gutinda kwa muganga | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:07 52

Musanze: Abahawe ‘Poste de Sante’ bariruhutsa ngo hehe no gutinda kwa muganga

Abaturage bo mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baravuga ko baruhutse urugendo rurerure bajyaga bakora bajya kwivuza kubera kutagira ivuriro hafi none ubu bakaba barubakiwe ikigo cy’Ubuzima (Poste de sante) cya Mpenge.

Poste de sante ya Mpenge yaje ari igisubizo ku batuye muri aka Kagari

Aba baturage bivurizaga ku kigo Nderabuzima cya Muhoza, bavuga bashoboraga kumara amasaha y’amanywa yose bategereje guhabwa serivisi z’Ubuvuzi kubera ubwinshi bw’abajyaga kwivuriza kuri ririya vuriro.

Izabayo Maria Alice uri mu ba mbere bivurije kuri iriya Poste de sante nshya, yagize ati “Hari igihe wageragayo [ku kigo Nderabuzima cya Muhoza] saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ugataha saa kumi z’umugoroba. Hano uraza bakagukorera mu gihe gito ugahita utaha n’imiti uyibonye.”

Aba baturage kandi bavuga ko bakoraga urugendo rurerure bajya kuri kiriya kigo Nderabuzima ku buryo hari n’abo byateraga ubute bagakomeza kurembera mu ngo bikaba byabaviramo izindi ngaruka mbi.

Muhawenimana AbdulKarim ati “Iri vuriro rije kuturuhura umurongo wo kuri Centre de Sante ya Muhoza, nk’ubu hano nta minota 30 mpamaze, ariko kuri Centre de Sante kubera abantu benshi ushobora kuhajya saa kumi n’imwe ugataha nka saa munani. Ariko ubu tuzajya twivuriza hano, wenda ufite uburwayi bukomeye abe ari we ujya kuri Centre de Sante.”

Mukamuganga Jeannette, umuforomokazi wo kuri Poste de Sante ya Mpenge imaze iminsi 5 itangiye imirimo yayo, avuga ko batanga ubuvuzi bw’ibanze burimo gusuzuma (consultation), gufata ibizamini byoroheje, gupfuka ibikomere ndetse no gutanga imiti (Pharmacie) ku barwayi.

Umuyobizi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye umuseke ko muri aka kagari ari hamwe mu hari hakeneye Poste de Sante mu buryo bwihutirwa bitewe n’umubare munini w’abahatuye.

Ati “Kuba twaragize amahirwe tukabona inyubako ya Leta muri aka gace byabaye igisubizo kuko ihame ari uko Poste de Sante zikorera mu mazu ya Leta. Turacyafite gahunda yo gukomeza kubaka izinda bigendanye n’ubushobozi kuko kugira ubuvuzi hafi bituma umuturage yivuza atarembye kandi adatakaje umwanya munini ngo bimwicire akazi.”

Iyi Poste de Sante imaze iminsi mike itangiye gutanga serivisi, iri kuganwa n’abaturage bo mu Kagari ka Mpenge yubatsemo ndetse n’abaturage bo mu Kagari ka Cyabararika bavuga ko iyabo iri kure bitewe n’imiterere y’aka Kagari.

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/MUSANZE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *