Musanze: Abasenyewe n'ibiza bahawe amabati bibutswa ko abishoboye batazakorerwa byose | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:28 28

Musanze: Abasenyewe n’ibiza bahawe amabati bibutswa ko abishoboye batazakorerwa byose

Abasenyewe n’ibiza mu Karere ka Musanze bari guhabwa isakaro, abadafite ubushobozi bwo kwiyubakira bagafashwa kubakirwa, mu gihe ababufite basabwe ko bakwiyubakira ibigega ndetse bakanashaka inzugi n’amadirishya kuko Leta itazabakorera byose.

Bahawe amabati ariko bibutswa ko Leta itazabakorera byose

Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka bikanatwara ubuzima bwa bamwe, byanasenyeye imyiryango myinshi mu gihugu.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu twagizweho ingaruka n’ibi biza mu mirenge yako itandukanye.

Ku bufatanye na minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, aka Karere katangiye guha abaturage isakaro ry’amabati kugira ngo bave mu macumbi babashe kwiyubakira.

Mu bari guhabwa ubufasha, harimo n’abari gufashwa kubona ibibanza, abandi bakubakirwa binyuze mu muganda ndetse hakaba n’abazafashwa mu gukinga izi nzu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Axelle Kamanzi, yabwiye Umuseke ko ibi bikorwa biri kujyana no kubakira abadafite ubushobozi, abaturage bakaba barashyizwe mu byiciro binyuze mu ibarura ryakozwe muri buri Mudugudu.

Yagize ati “Aba badashoboye kubona ibi na bo, ku bufatanye n’imirenge batuyemo, hari gukorwa imiganda kugira ngo bubakirwe, abari batuye mu manegeka bagashakirwa ahandi hatari mu manegeka. Ntabwo twakubakira uwari mu manegeka ngo twongere tuyamusubizemo.”

Yakomeje asaba abafite ubushobozi gushyiraho akabo kuko inzu ziri kubakwa ari izabo, aho gutegereza ko buri kimwe kizakorwa n’inzego za Leta.

Ati “Umuturage ufite ubushobozi ashobora kugira ibyo akora ku nzu ye adategereje Akarere, niba tumufashije mu kuyizamura no kuyisakara, ntategereze ko tuyimukingira kandi abishoboye.

Muri aka karere ka Musanze, hamaze gutangwa amabati 5 538 yahawe imiryango 263. Biteganyijwe ko hazatangwa amabati 8 526 ku miryango 406 yasenywe n’ibizi.

Hateganyijwe gutangwa amabati agera mu bihumbi 8

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/MUSANZE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *