Musanze: Avuga ko P Kagame yategetse ko bamusubiza imitungo ye, Akarere kavuga ko hari ibyo atujuje | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 10:26 14

Musanze: Avuga ko P Kagame yategetse ko bamusubiza imitungo ye, Akarere kavuga ko hari ibyo atujuje

Umukecuru w’imyaka 74 witwa Helene Nyirangoragore avuga ko nyuma yo kubona ko imitungo ye yigabijwe n’abantu akabigeza ku nzego z’ibanze bikananirana, yigiriye ku Biro by’Umukuru w’igihugu kubimugezaho. Avuga ko  Perezida yategetse ko bamuhesha imitungo ye ariko n’ubu ntibirakemuka. Uwo mutungo ni amasambu.

Nyirangoragore Helena aganira n’abanyamakuru

Uyu mubyeyi asanzwe atuye mu murenge wa Busogo, ariko imitungo ye iba mu murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, akaba ari umwe mu bahungutse bavuye muri Tanzania, bagatuzwa mu mudugudu wa Nengo.

Nyirangoragore Helene  agira ati: “ Nagiye kwa Perezida wa Repuburika mbagezaho ikibazo cyanjye, Perezida ategeka ko bampesha imitungo yanjye, yahamagaye mu karere uwitwa Kanyarukato nawe mwazamubaza. Ariko ikibazo ni uko kimeze none kugeza uyu munsi ndacyasiragira.”

Avuga ko yagiye mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, ajya mu nkiko, ajya muri RIB ndetse no mu kigo kirwanya ruswa n’akarenganye ariko kugeza ubu abari mu mitungo ye bakaba batarayivamo.

Avuga ko ubwo Musanze yayoborwaga na Meya Mpebyemungu, yamugejejeho ikibazo cye, ku Karere bamutuma impapuro z’uko yahungutse, arazibaha basanga ni zo.

Ndetse avuga ko yaburanye mu bunzi agatsinda, ajya  mu rukiko rwa Musanze aratsinda nyuma ajya i Busogo bamutereraho kashe mpuruza.

Nyuma yo kugeza kuri Transparency International barakimenya, akomereza muri RIB, abonye hose binaniranye yigira ku Umukuru w’Igihugu ngo amurenganure.

Nyirangoragore avuga ko ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage muri Musanze, bagahurira ku ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVEM), yashatse kujya gutanga ikibazo cye ariko baramukumira.

Yagize ati: “ Ubwo Kagame yazaga kudusura  nashatse kwongera kumugezaho ikibazo cyanjye ariko barantangira. Abanyamakuru mwari muhari murabyibuka ubwo Perezida yabazaga ngo inyuma habaye iki! Abandi bakamusubiza ko ari inzoka ihanyuze! Icyo gihe ni njye bakumiraga ngo ntajya kugeza akababaro kanjye ku mubyeyi!”

Avuga ko bitumvikana ukuntu Umukuru w’igihugu atanga umurongo ku kintu runaka hanyuma ababishinzwe ntibabikemure.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius avuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’urwego rw’umurenge.

Ati ” Iki kibazo turakizi ariko kirenze ubushobozi bwacu. Uyo mukecuru naramusuye ndetse n’isambu ye ndayisura, gusa habayeho kuburana mu bunzi uyu Herena atsindirira iriya sambu; ababuranaga nawe bajuririra mu rukiko rw’ibanze rwa Busogo baburanye baramutsinda. Icyaje kubaho ni uko Helene yateje kashe mpuruza ku myanzuro y’abunzi. Ikibazo kiturenze ni ukuntu urukiko rwaburanishije ubujurire ari narwo rwateye Kashe mpuruza ku myanzuro y’abunzi kandi rwari rwarayitesheje agaciro.”

Avuga ko , aho ari ho hakwiriye kwitabwaho kuko harimo ibidasobanutse.

Yemeza  ko iyo ikintu cyageze mu rukiko kiba kitakiri ku rwego rw’Umurenge, ahubwo kirekerwa inkiko.

 

Mayor avuga ko akimenye vuba, agiye kukinjiramo…

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine avuga ko iki kibazo bamaze igihe gito bakimenye kuko cyabanjirije ku rwego rw’Umurenge, ariko bakimenye bagiye kugikurikirana.

Jeanine Nuwumuremyi ati: “ Twasabye ubuyobozi bw’Umurenge kujyayo ndetse no gusesengura ikibazo, byarakozwe kandi natwe twagezeyo. Twarasesenguye  dusanga hari impapuro uriya mukecuru adafite kandi zadufasha mu mikemukire yacyo. Ubu twamaze kwandikira urukiko amabaruwa abiri turusaba izo nyandiko.”

Avuga ko ubwo  isesengura ryatangiye gukorwa, nyandiko z’urukiko niziboneka hari ikizere ko ikibazo kizakemuka.

Atuye muri Busogo ariko imitungo avuga ko ari iye iri muri Gataraga

Uko bimeze kose ariko, Nyirangoragore Helene avuga ko nta muntu yigeze agurisha ho ubutaka bwe akemeza ko n’abaturage bagiye kubihamya muri RIB.

Uretse kuba aburana aya masambu, avuga ko afite ubumuga bw’akaboko ku gice cy’urutugu, bwemejwe na muganga kandi akaba ari we ufite inshingano zo kwita ku muryango kuko umugabo we afite ubumuga bw’amaguru yombi.

Ikindi kiyongereye kuri ibyo bibazo ni uko bafite n’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/MUSANZE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *