Musanze: Barasaba ubuvugizi ngo abibye Sasa Neza-Mpenge miliyoni 6Frw bayasubize – UMUSEKE
  • 26/09/2020 5:38 18

Musanze: Barasaba ubuvugizi ngo abibye Sasa Neza-Mpenge miliyoni 6Frw bayasubize

Bamwe mu banyamuryango b’amashyirahamwe mu Karere ka Musanze bavuga ko hari ababihishamo bakanyereza amafaranga, basaba ubuyobozi kubafasha mu kugaruza aya mafaranga kuko abayanyereza babahoza mu manza bagamije kubananiza ngo bacike intege bakureyo amaso.

Abaturage bavuga ko abajijutse babihishamo bakabarya amafaranga aho gufasha Amashyirahamwe yabo gutera imbere

Abaturage bavuga ko bagana amashyirahamwe bagamije kwiteza imbere, muri ayo mashyirahamwe hari azwi nk’ibimina bagana bagamije kugurirana ubwisungane mu kwivuza ndetse no gukemura ibibazo by’ibanze mu muryango.

Gusa hari amashyirahamwe gahunda zayo zagiye zikomwa mu nkokora na bamwe mu bayobozi bagiye bakoresha amafaranga binyuranyije n’intumbero z’amashyirahamwe.

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’inyirezwa ry’amafaranga, yewe muri bo hari abakiri mu manza bavuga ko abanyereje amafaranga yabo, ari abagaragara ko basobanukiwe iby’amashyirahamwe, bityo bakaba baraje kubihishamo kugira ngo babone uko babarira umutungo.

Ntawiringira Emile ni umwe mu bahuye n’ibi bibazo, ati “Ikibazo tubona ni uko abantu baza kutwihishamo kuko bazi amategeko twe tugakorera mu cyizere. Iyo tugiye mu manza akenshi mu Bunzi turabatsinda bagahitamo kujurira kugira ngo batunanize, hanyuma tuzaterere iyo. Iyo muri abantu benshi hari ubwo mugenda mucika intege.

Akomeza avuga ko Ubuyobozi bwagakwiriye kubafasha mu gukemura ibi bibazo batagiye mu manza, cyane ko iyo bazijemo bata ibikorwa byabafashaga kwitunga hejuru y’umuntu umwe cyangwa babiri kandi n’ishyirahamwe ntiribe rikibashije kugera ku ntego zaryo.

Ati “Icyo nasaba Ubuyobozi ni uko bwajya budufasha mu gukemura ibi bibazo aho kujya mu manza. Urabona iyo turi mu manza dutakaza byinshi hejuru y’umuntu umwe cyangwa babiri bazi ibyo bakoze n’ibyo bagamije. Ikindi ni uko na rya shyirahamwe rihita ritangira kujegajega.

Mu Ishyirahamwe Sasa Neza-Mpenge, abanyamuryango baryo bari kuburana n’uwari Umugenzuzi bivugwa ko yafatanyije n’Umubitsi kunyereza akabakaba miliyoni 6Frw.

Uyu mugenzuzi watsinzwe mu Bunzi b’Akagari n’ab’Umurenge yajuririye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza; aha niho bamwe mu banyamuryango bavuga ko agamije kubananiza kugira ngo bazacike intege.

Uwingabire Marie Gorette ni umwe muri aba banyamuryango, aragira ati “Iri Shyirahamwe twarishyizeho kugira ngo twubahirize gahunda za Leta, ariko twaje guhemukirwa n’umwe mu bayobozi bacu, tumuzanye kwa Gitifu w’Umurenge yemera ko amafaranga yayariye kandi ko azatwishyura.”

Avuga ko ngo nyuma byahindutse uriya wambuye abaturage avuga ko yasinye kubera ko bamuteye ubwoba.

Uyu muturage ati “Ese Gitifu amutera ubwoba hari imbunda afite? Ahubwo se yamutera ubwoba ate kandi na we afite umwanya arimo nk’Umuyobozi ku rwego rw’Umurenge?”

Uyu Goretti akomeza avuga ko kuba bari gusiragira mu manza atari igihombo kuri bo gusa, ahubwo ko ari igihombo no ku gihugu.

Ati “Kuba tumaze amezi asaga 7 dusiragira mu manza si igihombo kuri twe gusa, n’igihugu kiri guhomba. Twabaga aba mbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ariko kuri ubu siko biri, ikindi ni uko nta mirimo tugira uretse uturaka duciriritse; ubu se ko turi gusiragizwa n’uwitwa ko ari Umuyobozi ndetse unafite akazi ka Leta, abana bacu babayeho bate?”

Iyamuremye Jean Damascene ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iterambere ry’Ishoramari no guhanga umurimo mu Karere ka Musanze, avuga ko ibibazo nk’ibi bikemuka hakurikijwe amategeko iyo ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi. Iyo ritabufite rigana inzego z’ubuyobozi zikemura ibibazo by’abaturage.

Akomeza avuga ko hari uburyo buzashyirwaho buzafasha mu gukurikirana aya mashyirahamwe atanditse ariko anayashishikariza kwiyandikisha kugira ngo umutungo wayo ucungwe hakurikijwe amategeko.

Ati “Hari gahunda yo kugira abagenzuzi (Auditors) ku buryo bazajya bakurikirana ndetse banatange ubujyanama ku micungire y’umutungo w’ishyirahamwe. Ibi bizagirira akamaro n’ariya mashyiramwe atanditse, kuko niba konti y’ishyirahamwe runaka icunzwe neza ugereranyije n’indi, hazibazwa impamvu iyo yindi igenda biguru ntege. Gusa bose icyo tubashishikariza ni ukwiyandikisha bakagengwa n’amategeko kuko ni wo muti urambye, kandi biranagaragara ko duhagaze neza mu gucunga ama koperative kuko ubu turi ku kigero cya 85%”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine avuga ko aba bihererana ibibazo byabo bakabigeza ku buyobozi nta garuriro bigifite.

Ati “Akenshi usanga tubimenya nta garuriro aho usanga ikibazo kimaze umwaka cyangwa unarenga. Aha rero, hari igihe uwishyuzwa aba adafite bwa bushobozi, usibye gufatira imitungo ye; ibi bihita bijya mu Nkiko kuko ubuyobozi ntibuba bwemerewe gufatira imitungo y’umuturage. Mu gihe ishyirahamwe ritarandikwa ngo ribe koperative, rikwiriye kubaho ubuyobozi bw’ibanze burizi, ndetse n’igihe hari ikibazo rikamenyesha hakiri kare kugira ngo bigire igaruriro”.

Asaba abagize aya mashyirahamwe kwiyandikisha kuko ari wo muti urambye w’ibi bibazo.

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/MUSANZE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *