Musanze: Mu rubanza rwa 'Gitifu' abo yakubise baje kuregera indishyi | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:32 19

Musanze: Mu rubanza rwa ‘Gitifu’ abo yakubise baje kuregera indishyi

Mu rubanza ruregwamo Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve na bagenzi be, hiyongereyemo abaregera indishyi ari bo Nyiringaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste bagaragaye mu mashusho bakubitwa n’aba bahoze ari abayobozi.

Nyirangaruye wakubiswe na Gitifu yaje kuregera indishyi

Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be baregwa gukubita no gukomeretsa abaturage, mu minsi ishize bari barekuwe ariko bahita bongera batabwa muri yombi.

Uyu munsi bongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ariko Sebashotsi Gasasira Jean Paul we ntiyagaragaye mu rukiko ngo kuko arwaye.

Muri uru rubanza, uyu munsi hiyongereyemo uwitwa Maniriho Martin akaba ari DASSO na we wagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga bariya bari abayobozi bakubita abaturage.

Hiyongereyemo kandi Nyiringaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste bakubiswe na bariya bagabo.

Aba bakaba bakaba baje muri uru rubanza baregera indishyi, bahagarariwe na Me Munyarugero Gaspard.

Me Kamanzi Cyiza Benjamin wunganira Sebashotsi , yabwiye Urukiko ko umukiriya we arwariye muri Kasho aho afungiye akaba atabashije kwitaba Urukiko.

Ni ingingo yatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha bwavuze ko niba uregwa arwaye bikwiye kugaragazwa na raporo ya muganga aho kubivuga mu magambo gusa.

Umushinjacyaha yavuze ko iyi myitwarire yo kunaniza ubutabera atari mishya kuri Sebashotsi  kuko hari n’impapuro z’ihamagara yanze gushyiraho umukono bikaba bigaragaza ubushake bucye bwo kwitaba ubutabera.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko iyi myitwarire idakwiye gutinza urubanza ahubwo ko Urukiko rwafata umwanzuro urubanza rugakomeza Sebashotsi adahari agafatwa nk’uwanze kwitaba Urukiko.

Me Kamanzi Cyiza Benjamin yabwiye Umucamanza ko umukiriya we atanze kwitaba urukiko kuko ashaka guhabwa ubutabera kuko na we biri mu nyungu ndetse ko “aho ari muri Kasho atabyishimiye.”

Abaregwa hamwe na Sebashotsi na bo basabye Urukiko ko baburana bari kumwe bose, bagasaba ko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa bose bitabye.

Uriya Maniriho Martin wiyongereye muri uru rubanza, na we yavugaga ko atiteguye kuburana kuko uyu munsi ari bwo yamenyeshejwe ko yitaba urukiko.

Urukiko rwashingiye ku mpamvu z’uko abaregwa bifuje kuburana bari kumwe na mugenzi wabo, ndetse na Maniriho Martin uregwa hamwe na bo akaba yagaragaje ko atiteguye kuburana, rwasubitse urubanza rwimurirwa tariki ya 29 Kamena 2020.

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW

 

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Umucamanza azumve n’akababaro ka DASSO uhamya ko uriya mukobwa yakubitaga yamurumye kandi afite ubwandu bwa SIDA. Ubwo se we ntakeneye kubona indishyi?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *