Musanze na Bugesera FC twaravuganye ariko nta na 1Frw bampaye- Abdou utoza As Muhanga - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:27 40

Musanze na Bugesera FC twaravuganye ariko nta na 1Frw bampaye- Abdou utoza As Muhanga

Umutoza wa As Muhanga, Abdou Mbarushimana avuga ko amakipe nka Musanze FC na Bugesera FC yamuvugishije ko amwifuza ariko ko nta masezerano bigeze bagirana ku buryo hagize uvuga ko yamuhaye n’igikoroto cya 1Frw yaba amubeshyeye.

Abdou Mbarushimana avuga ko Musanze na Bugesera FC zamuvugishije ariko ko nta n’imwe yamuhaye n’igikoroto cya 1Frw

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Umuseke, yavuze ko yagiranye ibiganiro na Bugesera FC ndetse na Musanze FC ariko ubu akiri umutoza wa As Muhanga.

Ati «Njyewe ikipe mfitanye na yo amasezerano kugeza kuri uyu munota ni As Muhanga. Kuvugana na Musanze FC, kuvugana na Bugesera FC ntabwo bivuga gusinya amasezerano. Contract mfitanye na As Muhanga izarangirana n’iyi Saison kandi ntabwo irarangira.»

Avuga ko nta mafaranga y’uwo ari we wese yigeze afata.

Ati «Reka reka nta muntu n’umwe wampaye ifaranga na rimwe rwose, ubikubwira araba ambeshyeye. Ntihagire ungerekaho ikosa ntakoze gusa turi mu biganiro uzanyereka imishinga y’igihe kirekire ni we tuzakora.»

Abdou aramutse yerekeje muri Musanze FC cyangwa Bugesera FC yaba ari ikipe ya kabiri atoje na yo ifashwa n’akarere nyuma ya As Muhanga ifashwa n’akarere ka Muhanga.

Abdou Mbarushimana amaze imyaka ine muri As Muhanga harimo imyaka ibiri yayitoje iri mu Kiciro cya kabiri, ayizamura mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya 2018/2019.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *