Musanze: Uko urubyiruko rwo muri Gataraga rwatekereje guhinga ingano - UMUSEKE
  • 04/04/2020 1:32 24

Musanze: Uko urubyiruko rwo muri Gataraga rwatekereje guhinga ingano

Urubwiruko rwibumbiye mu matsinda “Kora Wikorera na Akazi Kanoze”ari mu Murenge wa Gataraga ho mu karere ka Musanze, rurashishikariza bagenzi barwo gukura amaboko mu mifuka bakabyaza umusaruro amahirwe akikije aho batuye.

Ingano zabo bavuga ko bifuza ko zibona isoko zikabaha amafaranga

Urubyiruko rugera kuri 50 ruri mu matsinda abiri akorera mu bice bitandukanye, rukaba rwarahuguwe muri porogaramu yitwa “Akazi Kanoze & Kora Wikorera” yateguwe n’umushinga “USAID HUGUKA DUKORE AKAZI KANOZE” ku bufatanye n’abafatanyabikorwa harimo n’Urugaga rw’imiryango y’Abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS).

Bahuguwe amasomo arimo kugena intego, kwimakaza ubuzima bwiza, kwizigama, guhagarara neza ku byerekeye amafaranga, ubu ruri mu bikorwa by’ubuhinzi bw’ingano, ni kimwe mu bihingwa byera mu gace batuyemo.

Bavuga ko batekereje igihingwa k’ingano nyuma y’amahugurwa babonye, basanze ari cyo kizabyara umusaruro bitewe n’uko kiri mu byera cyane mu gace babamo, kandi kikaba gifite isoko.

Muhire Joseph uri mu itsinda “Kora Wikorera” ati “Twahuguwe mu kwezi kwa kabiri kugeza mu kwa gatatu umwaka ushize, hanyuma tuza gukora itsinda kugira ngo dushyire mu bikorwa amasomo twari tumaze kwiga.”

Mu kwezi kwa kane nibwo batangiye kwizigama buri muntu yizigama Frw 500 mu kwezi.  Nyuma bakodesha umurima bahinga ingano, ubu bageze mu  isarura.

Agira ati “Turacyafite intumbero yo gutera imbere, tukagira imirima yacu n’ibindi bikorwa, uretse itsinda na buri muntu agiye afite ibikorwa bijyanye n’umushinga yateguye.”

Uwitonze Claudine afite umugabo n’abana babiri, na Habanabakize Jean de Dieu ufite ubumuga bw’ingingo, bavuga ko kuba barabonye amahugurwa byatumye bitinyuka ndetse byongera imibanire na bagenzi babo.

Uwitonze yatangiye gucura akabari, ubu gahagaze Frw 300,000 yatangiye akabarira Frw 150,000.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’amahugurwa y’ubumenyi bukenewe ku murimo, mu Akazi Kanoze Access, Twajamahoro Constanin avuga ko icyo amahugurwa aba agamije ari ugutegura urubyiruko, aho uwahuguwe asoza afite gahunda ye y’iterambere rirambye.

Anavuga ko urubyiruko rudakomeje gukurikiranwa rushobora gucika intege mu gihe ibikorwa rukora bitabonye isoko.

Yagize ati “Muri aya mahugurwa, dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu dutegura urubwiruko mu mutwe, aho rusoza rufite intego y’iterambere kandi y’igihe kirambye. Ubona ko urubyiruko rusoza rufite inyota yo kuyishyira mu bikorwa.”

Avuga ko umufatanyabikorwa akomeza kubakurikirana mu gihe cy’amezi 9 cyangwa 12 nyuma yaho ibikorwa bakabimurikira inzego z’ibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Sebashotsi Jean Paul avuga ko biteguye gufatanya n’urubyiruko rwatangiye ibikorwa biteza imbere Umurenge harimo gukora imihanda ndetse no kubakira abatishoboye.

Asaba urubyiruko gushaka ubuzima gatozi kugira ngo byorohere ubuyobozi kuruhuza n’ibigo by’imari bitandukanye.

Umushinga “USAID HUGUKA DUKORE AKAZI KANOZE” ufite intego zo kugera ku rubyiruko rugera ku bihumbi 40 mu mwaka wa 2021.

Ukorana n’imishinga itandukanye ifasha mu gushyira mu bikorwa amahugurwa no gukurikirana abahuguwe.

Umushinga ukurikirana urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, ni Urugaga rw’imiryango y’Abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS). Buri tsinda muri aya abiri, rimaze kugera ku bikorwa bifite agaciro k’amafaraga asaga ibihumbi (Frw 400,000) mu gihe kitageze ku mwaka.

Bo bahisemo guhinga ingano kubera ko zera aho batuye basaba n’abandi kubyaza umusaruro amahirwe abegereye
Ubu bagez eigihe cyo guhura ingano

NDIKUMWENAYO Thierry
UMUSEKE.RW/Musanze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *