Amajyepfo – Assiel Musabyimana uherutse gutorerwa kuba Musenyeri wa Diyoseze ya Kigeme mu Itorero ry’Angilikani mu Rwanda uyu munsi yimitswe ahabwa inkoni y’ubushumba kuri stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe. Ni mu birori kandi iyi Diyosezi yizihizaga isabukuru y’imyaka 25.

Ni mu muhango wari uyobowe na Archbishop Onesphore Rwaje uyobora itorero Anglikani mu Rwanda
Inama y’Abepiskopi b’Itorero ry’Angilikani mu Rwanda tariki ya 12 Nzeri 2017 yatoye Rev. Musabyimana Assiel kuba Musenyeri wa Diyosezi ya Kigeme ngo asimbure Musenyeri Augustin Mvunabandi ugiye mukiruhuko cy’izabukuru.
Icyo gihe hari hiyamamaje/hamamajwe benshi ariko iyi nama y’Abepiskopi b’Abangilikani ihitamo Musabyimana ngo abe Musenyeri.
Uyu munsi habaye imihango yo kumwimika yambikwa ingofero y’abasenyeri anahabwa inkoni y’ubushumba mu mihango y’iri torero, isa n’ijya gusa n’uko bigenda muri Kiliziya Gatolika.
Amaze guhabwa ubushumba Musenyeri Musabyimana yavzue ko afite ingamba zo gufatanya n’abo ayoboye kugera ku iterambere, afasha guhindura imyumvire no kubyaza umusaruro bicye bafite.
Guverineri Mureshyankwano Marie Rose w’Intara y’Amajyepfo wari umutumirwa yasabye Musenyeri mushya kwita cyane ku muryango kugira ngo nawo wite ku rubyiruko rwubake igihugu giteye imbere kandi gifite amahoro.
Daniel Ntakiyimana umuturage wo muri iyi Diyosezi ya Kigeme yabwiye Umuseke ko icyo bifuza kuri Musenyeri mushya ari ugushyira imbaraga mu burezi bw’incuke agakomereza mu nzira y’uwo asimbuye wateje imbere uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Uyu munsi kandi Diyosezi ya Kigeme yizihije isabukuru y’imyaka 25 ibayeho, uyu Musenyeri Musabyimana akaba abaye Musenyeri wa Gatatu w’iyi Diyosezi.
Musabyimana yari Pastoro kuri Paroise y’Abatagatifu bose, ni umugabo ufite umugore n’abana batatu.

Prof Shyaka Anastase na Guverineri Mureshyankwano bari mu bashyitsi bakuru

Hari hatumiwe kandi bamwe mu basenyeri Gatolika nka Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyoseze Gatulika ya Butare na Mgr Celestin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro (bicaye inyuma ya Guverineri)

Abandi bepiskopi b’itorero ry’Abangilikani bamusengeye

Ni mu muhango wari uyobowe na Archbishop Onesphore Rwaje uyobora itorero Anglikani mu Rwanda

Guverineri atanga ubutumwa bwe

Musenyeri Musabyimana yavuze ko aje gufatanya n’abandi gukomeza kubaka

Itorero rya muzika ry’abana basusurukije ibi birori mu karasisi ka muzika

Yahawe inkoni y’ubushumba na Arch Rwaje

Uyu munsi kandi hizihijwe isabukuru y’imyaka 25 iyi Disyosezi imaze
Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Nyamagabe
4 _
Nari ntangiye kwibaza iyo diyoseze ya Kigeme aho iherereye nuko nsomye hepfo nsanga atari kiliziya gatolika.
Congs to Bishop Assiel!
Kandi I appreciate the way muhererekanya Ubuyobozi hatagombye kubaho induru.
God bless you!
Musenyeri MVUNABANDI ucyuye igihe ni imfura, umukozi, ni umubyeyi mwiza. Uburezi yaduhaye i Gahini ni bwo bwatubereye umusingi w’ubuzima. Azakomeze abere Abaglicans inararibonye n’umujyanama mwiza.
Nanjye nteye murya Aimable. Biriya ntako bisa. Bafite strong system. Ureke iwacu muri ADEPR. Igihe cyari kigeze NGO dushyire ubwenge Ku gihe.